Nyuma y’uko basoje neza ibiruhuko, abanyeshuri n’abarezi bo mu shuri Mother Mary International School Complex, riherereye i Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basubukuye amasomo kuri uyu wa 12 Nzeri 2022. Abasaga 200 bashya bakaba aribo bakiriwe mu muryango mugari w’iryo shuri.
Saa kumi n’ebyiri za mugitondo zo kuri uyu wa mbere Tariki ya 12 Nzeri 2022, abanyeshuri ba mbere n’ababyeyi babo, bari bamaze gusesekara kuri iryo shuri ry’icyitegererezo, benshi bahamya ko ari irya mbere mu Rwanda mu gutanga uburezi buhamye.
Byari ibyishimo, ku uburyo urukumbuzi abana bari bafitanye rugaragazwa n’uburyo bahoberanaga m ’ubwuzu bwinshi.
Madame DIANA Nawati Nsobya, Umuyobozi wa Mother International School Complex, atanga ikaze ku banyeshuri bashya n’abasanzwe bahiga, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga ishuri bigaho, arizo UBUREZI BUZIRA INENGE”, bityo abasaba gutangirana umwaka mushya, ishyaka ryo gutsinda amasomo, ari nako baharanira kuzahesha ishema ababyeyi babo babahitiyemo ikigo cyiza kizabafasha kuba abahanga mu ngeri z’amasomo yose biga.
Agira ati “ banyeshuri dukunda, ari abashya n’abasanzwe kuri kino kigo, tubahaye ikaze muri uyu mwaka mushya w’amashuri 2022-2023, tukaba tubasaba gukomeza kurangwa n’umurava no gukora cyane ku basanzwe hano. Abashya namwe tubahaye ikaze, tubasaba kumenya indangagaciro ziranga abarererwa kuri Mother Mary International School Complex. Ndasaba abarezi nabo gukomeza umwete n’umurava basanganywe wo kwigisha neza abo barera, kugira ngo abana bazakure umusaruro n’impamba bihagije hano iwacu, mu gihe cyose bazaba basoje bagakomeza muri za Kaminuza zitandukanye ku isi.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Jean Damascene Baziruwihoreye, avuga ko bishimiye cyane kuba batangiye umwaka mushya, bakaba bariteguye bihagije haba gukomeza gushaka no kongera abarimu bafite ubumenyi n’ubuhanga bugendanye n’ubwifuzwa kenshi ku kigo cyabo.
Agira ati “dutangiranye abana bashya barenga 200, mu kiburamwaka , amashuri abanza n’ay’isumbuye, bose bakaba baje basanga bakuru babo basaga 1000 basanzwe biga hano.

Abana bose turabakiriye, kandi twiteguye kubaha ubumenyi buhagije tubikesheje Intiti z’abarimu dusanganywe n’abandi bashya twazanye. Turasaba ababyeyi gukomeza gukurikiranira hafi abana babo, babafasha gusubiramo ibyo bize , natwe tukaba tubijeje kubarerera uko bikwiriye twisunze Indangagaciro ziranga iki igo cyacu.
Avuga ko Mother Mary International School Complex, ari Mpuzamahanga, bakaba bigisha bakurikije gahunda y’Abongereza “CAMBRIDGE n’Abafaransa “FRANCOPHONIE, abo bose bakaba ari abahanga, ku uburyo barangiza bari hejuru ya 80%, intego ikaba iyo kujya hejuru ya 85%.
Avuga ko basaba abarimu kwigisha umunyeshuri aho kwigisha abanyeshuri. Bishatse kuvuga ko bita kuri buri munyeshuri ku kigero cy’ubumenyi afite, ugenda gake akazamurwa kugeza ubwo agera ku rwego rwa bagenzi be bazi byinshi kumurusha.
A.SAMUEL, umwe mubarimu bigisha kuri icyo kigo, avuga ko atewe ishema no kuba yigisha ku kigo gifite Ubuyobozi bwiza, kandi gifata neza abakozi bacyo, by’umwihariko kikanagira abana b’abahanga, ibituma kubigisha byorohera umurezi, bikanamwungura mu bumenyi afite.
Agira ati “ Iki ni ikigo cyo kwishimirwa na buriwe se. Abana tubafasha kwiga cyane no gusobanuza aho batumva neza.
Tubashyira mu matsinda atandukanye, abafite ubumenyi basobanurira bagenzi babo ku buryo mu gihe gito, bose baba bamaze kuba abahanga ariyo mpamvu kigo cyacu gikomeje kuza ku isonga mu bigo bifite abana batsinda neza.”

Danny MUZIMA ,yiga muri Stage 7. Avuga ko yiteguye kwiga no gutsinda neza uko abisanganywe, kandi yiteguye kuzaba umu Dogiteri uvura abantu akazajya akora akazi ke uko bikwiriye.

Asaba ababyeyi kuzana abana babo ku ishuri yigaho ari benshi, kugira ngo nabo bahasorome ubumenyi n’ubuhanga, cyane ko ari yo ntego y’abana bahiga n’Ubuyobozi bw’ikigo.
IRAKOZE SHIMWA Ariella Ziwa, ni Umwana w’umukobwa wifuza kuzaba Umupolisi igihe cyose yazaba asoje Kaminuza, kugira ngo afatanye n’abandi kubungabunga Umutekano w’igihugu cye.

Kimwe na mugenzi we, avuga ko kwiga muri Mother Mary International School Complex, ari ishema , na cyane ko ari ikigo kirera abana b’abahanga, basoza, bakanakomeza kuba aba mbere muri za Kaminuza izo ari zo zose.
Bwana JMV Uwizeye, ni umwe mubabyeyi barereshereza kuri Mother Mary akaba atuye mu Karere ka Kicukiro.
Avuga ko nyuma yo kubaririza neza aho yarereshereza umwana we haberanye n’igihe, yabwiwe ko Mother Mary International ko ariryo rirera abana neza, ku buryo nk’abana bato bagenerwa aho baruhukira nyuma y’amasomo bategereje ababyeyi babo.
Agira ati ‘ biragaragara ko Leta ifite abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kurerera igihugu nk’iri ishuri. Iyo urebye uburyo abana baho bakereye gutangira ari benshi ku munsi wa mbere, ukabona uburyo bakeye, birakwereka ko u Rwanda ruri kujya heza, benshi bakaba bakagombye gufatira urugero kuri iri ishuri.

Uyu mubyeyi wishimiye kubona umwanya w’umwana we mu ishuri rirangwa n’abahanga, ari ishema kuri we n’umuryango we, bityo abana bose ngo akaba ariho agiye kubazana bose.
Munyaribanje Didas, ni Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari, avuga ko umunsi w’itangira ry’amasomo bamaze igihe bawitegura neza ku uburyo buhagije, haba mu kwegeranya ibikenewe byose, birimo imyenda y’ishuri , ibitabo n’amakayi bafatira ku kigo, gusana inyubako, kwakira abarimu bashya bujuje ibisabwa, kwandika abanyeshuri bashya n’ibindi.
Agira ati “ kugira ngo uyu munsi witangira ry’umwaka mushya w’amashuri ubashe kugenda neza twawuteguye neza. Ibisabwa byose byarabonetse, tukaba twiteguye kwigisha neza abana uko bisanzwe, ariyo mpamvu duhamagara ababyeyi bacikanwe, kuza kwandikisha abana bitarenze kuwa gatanu Tari 16 Nzeri 2022, kugira ngo abandi batabasiga muri gahunda z’amasomo.

Bwana Didas, avuga ko ababyeyi bo mu gace ka Kicukiro, bashonje bahishiwe bitarenze mu kwa 11 amashuri yaho akazaba yatangiye, ibyo byose ngo bikazaborohera kurushaho nk’uko babyifuje kenshi. Abana bo muri ibyo bice bakaba bari kwigana n’abandi ku kicaro gikuru nk’uko bisanzwe.
Ishuri Mother Mary International School ni ishuri Mpuzamahanga ry’ikitegererezo ryatangije amasomo y’umwaka wa 2022- 2023, rishimwa kandi rikunzwe n’ababyeyi bo mu ngeri zitandukanye.
Ni ishuri rihereye i Kibagabaga mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali
Ubwo yaganiraga na IGISABO mu minsi ishize hasozwa umwaka wa 2021-2022, Umuyobozi Mukuru waryo RWABIGWI Cyprien avuga ko mu minsi mike iri imbere, hifuzwa ko MOTHER MARY INTERNATIONAL SCHOOL COMPLEX, yaba ari ishuri riri ku uwego rw’ayo mu Burayi, kandi ko imyiteguro yabyo igeze kure.

Andi mafoto




