Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yatanze ku myaka 96 y’amavuko

admin
2 Min Read

Mu itangazo ry’Ingoro y’Ubwami y’Ubwongereza i Buckingham ryagize ati: “Umwamikazi yatanze (Kwitaba Imana) mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi muri Scotland. Umwamikazi araba agumye i Balmoral kuri uyu mugoroba, ejo azasubizwa mu mujyi w’i Londre.’’

Aya makuru aje nyuma y’uko Umwamikazi akoze amateka yo kuyobora igihe kinini akaba abaye umwamikazi wa mbere wizihije Yubile ye mu buryo bwihariye muri Kamena uyu mwaka, aho yizihije isabukuru y’imyaka 70 yimitswe ku ngoma.

Umwamikazi asize abana bane: Umuganwa Charles, Umuganwakazi Anne, igikomangoma Andereya na Edward, hamwe n’abuzukuru umunani n’abuzukuruza cumi na babiri.

Ku wa kabiri tariki ya 6 Nzeri, Nyiricyubahiro yabonanye na Minisitiri w’intebe mushya Liz Truss maze amusaba gushyiraho guverinoma nziza, nyuma y’iyegura rya Boris Johnson. Truss yagiye mu guhura n’Umwamikazi aho yararembeye i Aberdeenshire Balmoral Castle muri Scotland kugira ngo aganire na Nyiricyubahiro Umwamikazi wamaze gutanga – bikaba byari bibaye bwa mbere mu amateka, guhurira hanze kubera “ikibazo cy’umwamikazi” yarafite.

Nyuma yo gutanga k’Umwamikazi Elizabeth wa II, bivuze ko Ubwami buhita buyoborwa n’uwari igikomangoma Charles akaba ariwe uhita aba Umwami.

Umwamikazi Elizabeth wa II yagiye ku mwanya w’Ubwami mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, yumvikanye kuri radiyo bwa mbere kandi agirwa umwe mu badepite bakomeye ba Se nk’umujyanama ku ngoma ye.

Yari yarashakanye na Philip Mountbatten mu 1947, ubumwe bw’ubukwe bwabo bwabagejeje ku kugeza atanze mu mwaka 2021 bamaze bubyara abana bane: Charles, Anne, Andereya na Edward.

Yabaye umwamikazi mu 1952 nyuma y’urupfu ry’uwari Se George VI, akomeza kuba umwami wabayeho igihe kirekire kandi umaze igihe kinini mu gihugu.

Umuhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II watanze uzabera ahitwa Westminster Abbey mugihe cy’iminsi icumi, ahazafatwa iminota ibiri wo guceceka mu gihugu hose, mbere y’uko umwamikazi ashyingurwa mu kigo cya Windsor.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *