Nyuma y’amasaha make bitangajwe Gen Alain Guillaume Bunyoni akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe mu Burundi, Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intwaro yo (Minisitiri w’Umutekano) yamaze kurahirira izi nshingano yahawe atowe n’abadepite 113 /113.
Mu cyumweru gishize Perezida Ndayishimiye yari yavuze ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi ariko ntiyavuga abo ari bo, akaba yaravuze ko barushywa n’ubusa.
Perezida Ndayishimiye yasabye Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi kwemeza Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe wasimbuye Alain Guillaume Bunyoni.
Perezida w’u Burundi avuga ko muri Leta ye hari abigira ibihangange ngo bamaze igihe biyumvisha ko bashobora gukora ’Coup d’Etat’(guhirika ubutegetsi).
Umukuru w’u Burundi asaba abashinzwe umutekano n’iperereza kugenzura neza kugira ngo hatagira ubaca mu myanya y’intoki, aho akomeza agira ati “Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’uwongera kuduhagararaho.”
Perezida Ndayishimiye avuga ko atazongera guta umwanya yijujutira abashaka kumwangisha abaturage, akaba ndetse yizeza ko agiye gukemura ibibazo by’ingutu bafite birimo icyo kubura ibikomoka kuri peteroli.
Perezida Ndayishimiye avuga ko hari bamwe mu bategetsi mu Burundi bafatanyije n’abanyemari bashaka kugumura abaturage babahamagarira gukora imyigaragambyo, buririye ku kibazo cy’ibikomoka kuri peteroli.