Abafatanyaga na Nyirahabineza gusenya Ihuriro ry’Abavuzi gakondo bashyize ahagaragara amanyanga ye yose

admin
7 Min Read

Bamwe mu bavuzi gakondo bakomeje kugendana na Nyirahabineza Gertrude umaze amezi atandatu yirukanwe ku buyobozi bw’Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda umunsi ku wundi, bamaze kumuvaho no gutangaza amanyanga yose bamusanganye kugira ngo abanyarwanda badakomeza kugwa mu mutego we.

Bamwe muri abo bavuzi gakondo bivugwa ko yari yarabagize imbata ze,  barimo uwitwa Ntawuhigumugabo Etienne yari yaragize  umwungiriza we (Visi Perezida) na Obed Ngirimbabazi yari yarashinze kuyobora Akarere ka Musanze mu urwego rw’abavuzi gakondo kandi yarirukanwe.

Bivugwa ko  Ibyo byose  yabikoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga Ihuriro, cyane ko  yari  yarirukanywe n’Inteko rusange y’abanyamuryango yateranye kuwa 08 Werurwe 2022, nyuma yo kugaragarizwa amakosa atandukanye yakoraga,  aho kwikosora ngo agahitamo gucamo ibice abanyamuryango n’abagize Komite bose.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri iki cyumweru Tariki ya 04 Nzeri 2022,  Bwana Ntawuhigumugabo Etienne,  avuga ko batangajwe cyane n’ibyaha Nyirahabineza akomeje gukora nyamara ngo akaba akomeje kwidegembya atari kubikurikiranwaho ngo abiryozwe.

Bwana Ntawuhigumugabo Etienne

Agira ati “ubwo hategurwaga Umunsi nyafurika wahariwe Ubuvuzi gakondo, Nyirahabineza yasabye abavuzi,  ko buri karere kegeranya ibihumbi 500,  amafaranga arenga Miliyoni icyenda (9,000,000) yose aza kuboneka hiyongeraho na Miliyoni y’umuterankunga.

 Yatubwiraga ko muri ayo yose,   harimo agomba kugurwamo inka z’umuganura zizahabwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahwanye na Miliyoni 4,8(4,800,000).

 Umunsi nyirizina yari yateguyeho uwo muganura kuwa 04 Kanama 2022, agira ngo anabihuze  n’umunsi Nyafurika w’ubuvuzi gakondo, nyamara usanzwe uba mu mpera za Kanama,  atubwira ko Perezida wa Repubulika adahari, ariyo mpamvu ataguze izo nka, nyamara  ntiyatubwira aho amafaranga yazo hamwe n’andi yose yayashyize.”

Bwana Ntawuhigumugabo Etienne, avuga ko uretse n’ayo ngayo yababeshyaga ko ari ay’inka z’umuganura bazaha Umukuru w’igihugu, hamwe n’andi yose bari bakusanyije ahwanye na Miliyoni 9, hiyongereyeho n’ayo bagenewe  n’umuterankunga nawe batabashije kumenya,   ayo yose yaburiwe irengero.

Cyakora ngo hari ayo yavuze ko yahaye kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda,  nabyo kandi  ntiyerekane inyemezabwishyu  “Facture”, ndetse ngo n’ayo yishyuye ahabereye iyo nama,  ibyo byose ngo ntibazi  na gato uko byakozwe cyane ko abikora wenyine kandi muibanga.

 Uyu mutangabuhamya,  avuga ko ibya Nyirahabineza kubivuga kubwe byakwiriza umunsi wose,  kubera ko hari n’ibihumbi 800(800,000) yabasabye ngo  gutanga agenewe  abagenzuzi b’imari ba MINISANTE, andi ibihumbi 700(700,000)  yo kuburanira Ihuriro yose ngo yarayariye ntawe uzi irengero ryayo.

Asoza avuga ko yicuza umwanya we yataye ubwo yifatanyaga na Nyirahabineza wari warirukanwe mu Ihuriro atabizi.

 Ibyo byose akaba ngo abisabira imbabazi,  ari nako yiteguye gukorana na Komite nshya iyoboye Ihuriro muri kino gihe kubera ko batowe n’abanyamuryango babifitiye ububasha.

Bwana Obed Ngirimbabazi wo mu Karere ka Musanze wari wagabiwe na Nyirahabineza ako Karere, avuga ko yazaga ababwira ko bakwima amatwi ibivugwa byose,  ko ariwe muyobozi  wemewe na MINISANTE, bityo abasaba kwegeranya no gusaba imisanzu yo gushyigikira Ihuriro.

 Kimwe na mugenzi we Obed Ngirimbabazi, aricuza igihe cye yataye ubwo yakurikiraga umuntu wamaze kwirukanwa na bagenzi be, ahubwo agasaba inzego zibishinzwe gukurikirana Nyirahabineza ku manyanga akomeje gukora,  nkaho yaba ari mu gihugu kitagira amategeko, akaba   akomeje ngo kwiyitirira icyo atari cyo,  no kuyobya abavuzi gakondo ataretse n’inzego bwite za Leta.

Uyu Nyirahabineza unengwa cyane n’abo yari yifashije ngo bamufashe gukomeza kwitwa umuyobozi kandi  yarirukanywe cyera, yatangarije Rwanda Trubunal ko ariwe Perezida wemewe  w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo, akavuga ko ntawigeze amweguza ahubwo ngo afite n’ibirego yareze mu bugenzacyaha agitegereje ibisubizo byabyo.

Umuyobozi  w’agateganyo w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda  Uwimana Beatha, avuga ko kugeza n’ubuatariyumvisha na gato  icyo Nyirahabineza agamije,  kuba akomeje kwiyitirira urwego yirukanywemo n’inteko rusange, ubwo  bamuregaga ibyaha byinshi birimo no kunyereza umutungo ibyo birego bye   bikaba biri muri RIB.

Umwe mubari bari kugaragaza amakosa ya Nyirahabineza   akomeje gukora,  Ntawuhigumugabo Etienne nk’uko byavuzwe haruguru,  agahamya ko iyo MINISANTE iza kubishaka, nta kabuza ikibazo kiba cyarakemutse, kubera ko ariyo akomeje kwitwaza avuga ko imushyigikiye kandi imwemera.

Dr Bahoza Joel, ushinjwa n’abavuzi gakondo gukingira ikibaba Nyirahabineza no kudakora ibikwiriye ngo ikibazo cy’Ihuriro ry’abavuzi gakondo  gikemuke.

Dr Bahoza Joel, ushinzwe ishami ry’Ubuvuzi gakondo muri MINISANTE, arashinjwa n’abavuzi gakondo gukingira ikibaba Nyirahabineza no kudakora ibikwiriye ngo ikibazo cy’Ihuriro ry’abavuzi gakondo  gikemuke.

Cyakora aganira na IGISABO, avuga ko MINISANTE idafite inshingani zo kwandika imiryango no kugenzura imiryango nka AGA Rwanda net work.

Avuga ko  hari ibindi bigo bibishinzwe bityo ngo akaba atabazwa na gato imicungire n’imigendekere y’iryo huriro.

Dr Coroneille Ntihabose umuyobozi w’Ishami ry’ubuvuzi n’ubuzima rusange, avuga ko muri Minisante ataribo bagena uko abavuzi bakora mu rugaga ngo bene urugaga nibo bigenzura bakamenya uko bagenda basimburana n’uko uwakosheje yafatirwa ibihano hagendewe ku mategeko.

Agira ati “ abagize ihuriro ry’abavuzi gakondo ni ishyirahamwe nk’abandi.  Nibakurikize amategeko agenga amashyirahamwe n’amakoperative,  Minisante ntabwo ariyo igomba gukemura ibibazo byabo ni bisunge inzego z’ubutabera.”

Icyagaragaye ni uko aba bayobozi bombi bahunga ikibazo kivugwa na AGA Rwanda Net work ko babatereranye,  bakaguma gushyigikira no gukorana na Nyirahabineza wirukanwe.

Ibyo bikaba bigaragazwa n’uko mu kiganiro n’Umunyamakuru, Dr Coroneille  yemera neza ko mu gutegura itegeko rizagenga abavuzi gakondo,  bifashishije n’ibitekerezo  bya Nyirahabineza na Gafaranga bose birukanwe n’abanyamuryango b’Ihuriro.

Uwitwa amukire Jean Damascene, ushinzwe guhosha amakimbirane muri AGA Rwanda Network,  avuga ko Minisante ibishatse yabakemurira ikibazo kandi ko bamaze kwegeranya ibirego bitabarika Nyirahabineza agomba kuregwa,  birimo n’ibyuko yihaye guhindura itariki y’umunsi washyizweho n’abayobozi ba Afurika uba kuwa 31 Kanama buri mwaka,  akawushyira kuri 04 Kanama, anabeshya ko  yatumiyemo abanyamahanga baturutse muri Uganda n’u Burundi nyamara ngo ni  abenegihugu baturuka muri ibyo bihugu,  yivaniye I Nyamirambo na Nyabugugogo.

Ikibazo cy’abavuzi gakondo gikomeje kuba agaterera nzamba, kikaba kitabonerwa igisubizo n’ababishinzwe.

 Abagize AGA Rwanda Network muri rusange,  bakavuga ko Leta yakagombye kubafasha gukemura iki kibazo kuko Nyirahabineza ngo yaba akomeje kubabuza kugena ejo hazaza h’Ihuriro ryabo, yitwaje imbaraga batarabasha kumenya no gusobanukirwa aho azikura. 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *