Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC), bwagaragaje ko mu bidindiza imikorere n’ireme ry’uburezi muri iki cyiciro cy’amashuri harimo imiyoborere idahwitse n’imicungire mibi y’umutungo.
Byagarutsweho mu biganiro byahuje HEC n’abahagarariye Amashuri Makuru na za Kaminuza zigenga kuri uyu wa 18 Kanama 2022, higwa ku bijyanye n’ireme ry’uburezi n’imiyoborere y’aya mashuri hagendewe ku biteganywa n’amategeko.
Mu Rwanda habarirwa kaminuza n’amashuri makuru yigenga agera kuri 27 arimo 14 y’imbere mu gihugu na 13 akomoka mu mahanga. Umubare wayo wagiye ugabanuka mu myaka ishize bitewe n’ifungwa ry’amwe, bifitanye isano n’ubushobozi bucye cyangwa imikorere mibi.
Muri iyi nama ibi bibazo byongeye kugarukwaho by’umwihariko hatungwa urutoki imyitwarire irimo ikimenyane cyangwa icyenewabo n’itonesha mu mitangirwe y’akazi, imishahara y’abakozi idatangirwa igihe, abakozi batagira amadosiye y’akazi, amashuri atagira integanyanyigisho n’adafite ibikorwaremezo bifatika.
Hari kandi ibijyanye no kwakira abanyeshuri batujuje ibisabwa ari na byo bigira ingaruka kuri bamwe zirimo kwangirwa gukora gusoza amashuri. Ibindi ni ibijyanye n’abanyeshuri biyandikisha ariko ntibakandagire mu ishuri, bigira ingaruka zirimo ‘kudodesha’ iyo igihe cyo kwandika ibitabo abarangije kaminuza basabwa kigeze.
Hagaragajwe kandi ko ubushakashatsi muri za kaminuza zigenga bukri hasi ndetse henshi nta ngengo y’imari bugenerwa kubera kutabuha agaciro.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko ikibazo gikomeye mu mashuri yo kuri uru rwego ari imiyoborere n’imicungire mibi y’amafaranga kuko bigenda bibyara ibindi byinshi kandi bikomeye.
Ati “Ikintu gikomeye ku ishuri ni imiyoborere n’imikoreshereze y’amafaranga. Iyo ufite ubuyobozi butameze neza n’amafaranga uyakoresha mu bindi. Iyo udahembye abarimu ntabwo ushobora kuzabona umunyeshuri wize neza. Ni ukuvuga ngo ni uruhererekane.”
Agaruka ku mashuri yigenga yafunzwe, Dr Mukankomeje yavuze ko impamvu zifitanye isano n’ibyo bibazo ariko ko ibintu byatangiye kujya ku murongo.
Yasabye ba nyiri amashuri kuyakurikirana nk’uko “aho ujishe igisabo utahatera ibuye”, gushyiraho abayobozi basobanutse, bazi icyo bakora kandi bakagirana n’imikoranire myiza.
Pasiteri Rusine Josua, uhagarariye Kaminuza ya Gitwe mu buryo bw’amategeko, yavuze ko ibibazo by’imiyoborere muri iyi kaminuza ari byo byatumye mu bihe byashize ifungwa, icyakora ngo ubu yarakomorewe.
Ati “Ntabwo imiyoborere yacu yari ihuje n’amategeko mu buryo bukwiye byagiraga ingaruka no ku bindi bisigaye byatumye tunagira ubushobozi bucye.”
Rusine yagaragaje ko kuba amahuri yigenga afata abanyeshuri bajonjowe na kaminuza za leta bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi ariko ko nizikora ibikwiye icyo kibazo kizakosoka.
Ubushobozi buke bw’amashuri
Umuyobozi wa East African University Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abayobozi ba za Kaminuza mu Rwanda, Prof. Kabera Callixte, yavuze ko kubaka ireme ry’uburezi bisaba amafaranga menshi mu gihe kaminuza ziba zitari ku rwego rumwe mu by’umutungo.
Ati “Ibikorwaremezo birahenze cyane cyane kuri za kaminuza zigitangira; nka internet ni ikintu twese turi gukenera cyane kandi igiciro cyayo kiracyari hejuru cyane ugereranyije n’ubwinshi bw’abayikeneye muri za Kaminuza. Habaye uburyo leta yatera inkunga byakoroha.”
“Ku masomo mbonezamwuga ho birahenze cyane. Nk’uko hari ibigo nterankunga nka Banki y’isi n’indi miryango mpuzamahanga, no muri Kaminuza zigenga bikwiye koherezwamo, icyo gihe ireme ryaba ari rimwe mu mashuri yose.”
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya INES-Ruhengeri, Dr Mazarati Jean Baptiste, yasabye HEC gukora ubuvugizi kugira ngo kaminuza zigenga na zo zibashe kubona laboratwari zikenewe.
Ati “Dukeneye ubushobozi bwo kugira laboratwari hatitawe ku kuba turi kaminuza zigenga. Niba umuganga dushaka ari uzatuvura umutima tugasanga yarigiye ku bijumba ntabwo azashobora kuduha serivisi nziza.”
Dr Mukankomeje yavuze ko nubwo amashuri menshi afite umutungo muke, ugomba kuba ufite uko ucungwa “kuko umutungo w’ishuri udacungwa nka butiki.”
Ati “Na butiki ntabwo wagenda ngo ukuremo amafaranga uko wiboneye. Ugomba kuba ufite uko ukoresha amafaranga winjiza nko guhemba abarimu, kugura ibitabo, mudasobwa n’ibindi. Tugomba rero gukurikirana no gukorana kugira ngo turebe uko twagera ku ntego twihaye.”
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iby’ireme ry’uburezi muri HEC, Dr Ndikubwimana Theoneste, yavuze ko bishoboka ko Kaminuza zakorana binyuze mu gusangira laboratwari ku zihuje porogaramu z’amasomo ndetse zigahererekanya abarimu.
Abanyeshuri babuzwa gukora ‘Graduation’ ku munota wa nyuma
Kuba hari abanyeshuri bakirwa muri za kaminuza n’amashuri makuru yigenga batujuje ibiswa birimo amanota adashyitse biri mu byagiye bituma hari abangirwa guhabwa impamyabumenyi hamwe n’abandi.
Dr Mukankomeje yavuze ko amashuri yagiye abigiramo uburangare ariko kuri ubu hashyizwe ingufu mu kureba niba umunyeshuri atangira afite ibyangombwa byuzuye ku buryo iki kibazo kitazongera.
Ku rundi ruhande ariko ngo umunyeshuri na we aba abifitemo uruhare cyane uba azi ko yinjiye muri kaminuza kandi yatsinzwe amasomo y’ingenzi mu mashuri yisumbuye bitewe n’ishami agiye kwigamo.
Ubuyobozi bwa HEC bwatangaje ko bwanafashe ingamba zo gukemura ibyo gutanga ‘Equivalence’ ku banyeshuri b’abanyamahanga aho bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko bitinda bigateza imbogamizi ku bakeneye iyi serivisi.
Prof. Kabera yasabye ko leta yajya yohereza abanyeshuri no muri kaminuza zigenga nk’uko mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba abanyeshuri boherezwa aho biga batagendeye ku kuba ishuri ari irya leta cyangwa iryigenga.