Mu minsi mike amaze arahiriye kuyobora Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ministiri Ngabitsinze Jean Chrisostome, yafunguye anatangiza ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga “ Expo” ririkubera i Gikondo ku nshuro yaryo ya 25, hagaragazwa ibikorerwa mu Rwanda no mu mahanga bigendanye n’icyerekezo gishya cy’Ikoranabuhanga isi ya kino gihe igezemo.
Ni Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Imurikagurisha mpuzamahaga ku nshuro ya 25 wabereye i Gikondo kuri uyu wa kane Tariki ya 04 Kanama 2022, aho Ministiri mushya w’ubucuruzi n’inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome, aherekejwe n’Ubuyobozi bw’urugagaga rw’abikorera mu Rwanda PSFn’abandi bo mu nzego zitandukanye nka RIB na Polisi yigihugu, yasuye ibikorwa bitandukanye by’abaje kwerekana no kugurisha ibyo bakora, agashimishwa n’umuhate bagaragaza mu guhanga udushya, kugira ngo barusheho kunogera ijisho no kunezeza abakiliya babagana.
Ministiri Ngabitsinze, avuga ko mu myaka 25 Imurikagurisha mpuzamhanga rimaze ritegurwa, byagaragaye ko buri mwaka ugenda ugaragaraho udushya twawo, ku buryo abaritegura n’abitabira kumurika ibyabo, barushaho kunyurwa.
Avuga ko muri uyu mwaka wa mwaka wa 2022 byabaye akarusho cyane ko ibimurikwa byarushijeho kugaragaza ubuhanga n’ikoranabuhanga rigezweho.

Agira ati “ natangiye kumenya Expo nkiri muto, icyo gihe ryari rikibera muri St Andre i Nyamirambo. Icyagaragaye ni uko ryakomeje kugenda ryongererwa ubushobozi, aho rigeze muri uyu mwaka wa 2022, rikaba rimaze kugera mu rwego rwishimirwa na buri wese, ariyo mpamvu tubonamo abanyamahanga benshi bashimishijwe no kuba baraje kwerekana ibyo bakorera iwabo, kugira ngo bimenyekanire kurushaho mu gihugu cy’u Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru w’Urugagaga rw’abikorera mu Rwanda “PSF”, Bapfakurera Robert, avuga ko mu by’ukuri Expo yo muri 2022 iteguwe kunshuro yayo ya 25, itandukanye cyane n’izindi 24 zayibanjirije mu bihe bishize.

Agira ati”iri ni Imurikagurisha rifite umwihariko bitewe ahanini n’ikoranabuhanga ryiganjemo, kuva mu kwinjiza abarigana bose kugeza n’aho riri kubera nyirizina.
Mu minsi yashize twakoreshaga amatike y’impapuro mukwinjira, ibyo byaracitse harakoreshwa ibyuma byabugenewe by’ikoranabuhanga twifashishije ibigo by’Itumanaho bikorera mu Rwanda, abantu bakaba biinjira nta nkomyi ndetse n’abakozi binjizaga abantu umubare waragabanutse kubera iryo koranabuhanga birumvikana.
Twavuga kandi n’ibigendanye n’umutekano usesuye uhari. Abamurika ibyabo nabo baturutse mu mahanga ari benshi. Ibimurikwa nabyo ni byinshi kandi bikoze mu buryo bunoze bugendanye n’ikoranabuhanga ni ibyo kwishimirwa.”

Bwana Bapfakurera Robert, avuga ko ubusanzwe imurika, icyo rigamije cyane bitari ukugurisha muri rusange , ahubwo ari ukwerekana ibikorwa n’inganda, abanyamyuga n’abanyabukorikori batandukanye, kugira ngo ababishimye bamenye byuzuye aho bazajya babishakira mu buryo buboroheye..
Avuga ko mu bihe biri imbere, bizaba ngombwa ko abantu baza kumurika ibyabo batagamije kugurisha gusa, ahubwo bikazaba ari ukumenyekanisha kurushaho ibikorerwa mu Rwanda no mu mahanga.
Ikindi avuga ni uko mu minsi mike, haratangira kubakwa ahantu hisanzuye, ahazajya habera imurikagurisha mu murenge wa Gahanga, ibikorwa byo gutangira kubaka bikaba ngo byari bakozwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid 19
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera, avuga ko nk’uko bisanzwe Polisi y’igihugu, ifasha abaje mu imurikagurisha kugira ngo bagire umutekano usesuye, byaba ibyo bazanye kumurika cyangwa ibyaguzwe, byose bikagezwayo amahoro ntagihungabanye na kimwe.

Avuga ko uretse umutekano w’abantu n’ibintu by’abagana muri Expo, haba hari n’ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi y’umuriro, ku buryo ngo nta kibazo kigomba kuvuka kigendanye n’inkongi muri Expo.
Bityo agasaba abamurika n’abagurisha ibyabo, abasura expo n’abandi bose bahagana, kwizera ko umutekano wabo ucunzwe neza , ariko kandi nabo ngo bakabigiramo uruhare, bubahiriza amategeko banitwararika, kugira ngo hatagira ugwa mu cyaha cyatuma bahura n’abashinzwe umutekano mu gihe baba bagaragaje kuwuhungabanya.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, narwo ruri mubitabiriye Expo ya 2022, ahari kumurikwa ibikorwa bitandukanye bakorera abanyarwanda nk’uko Umuvugizu wayo Dr Murangira Thiery abisobanura.
Dr Murangira, avuga ko ubusanzwe kumurikira abanyarwanda Serivise batanga biri munshingano zabo, ari nayo mpamvu ngo bahisemo kwegereza ibikorwa byabo abaturage muri iri murikagurisha rya 25 ririkubera i Gikondo.

Avugako zimwe munshingano zabo bari kumurikira abaturage harimo uburyo bwo gutahura ibyaha, gukumira ibyaha no kugenza ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, ibikoresho byifashishwa mu kazi kabo n’ibindi.
Imurikagurisha Mpuzamahanga ririkubera i Gikondo ryafunguwe rigatangizwa ku mugaragaro na Ministiri w’Ubucuruzi n’inganda Ngabitsinze Chrisostome, ryahuriranye n’isabukuru ya 25 ishize ritangijwe mu Rwanda
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera “PSF”, rugashimangira ko Expo y’uyu mwaka wa2022, yaranzwe n’udushya twinshi, rikaba ryaritabiriwe n’abagera kuri 400 baje kwereka abanyarwanda ibyo bakora, kugira ngo bihahire banarangirwe aho bazajya babisanga muri rusange.
