Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ku bufatanye n’izindi nzego bakorana nka REG, RIB na Polisi y’igihugu, bamaze gushyira hanze amababwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, agamije gutanga umurongo ngenderwaho wo kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza ibyo bikoresho no gufasha ababigura guhabwa ibyujuje ibyangombwa n’ubuziranenge.
Ni ibyatangarijwe mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 26 Nyakanga 202, gihuje Ubuyobozi bukuru bwa RICA, Polisi y’igihugu, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), bagamije ahanini kugeza ku banyarwanda ingingo z’ingenzi zikubiye muri ayo mabwiriza.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA Madamu Uwumukiza Beatrice, avuga ko ari amabwiriza agamije guha umurongo n’icyerekezo cyiza ku bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga, gufasha ababukora kubikora kinyamwuga no kubungabunga uburenganzira n’ubuziranenge bw’abababiguraga bagamije kubitunga no kubikoresha.
Avuga ko amabwiriza mashya, ateganya ko umuntu ukora ubu bucuruzi wese, agomba kubanza gusaba uburenganzira muri RICA, akandikwa ndetse n’ibyo acuruza bikaba byanditse binafite inkomoko izwi. Ibitandukanye cyane n’ibyakorwaga mbere, aho buri wese yagurishaga cyangwa akagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga nka Telefoni cyangwa Mudasobwa byakoreshejwe bidafite inkomoko izwi na gatoya.
Agira ati “Aya ni amabwiriza azafasha abacuruza ibyo bikoresho gukorana ubunyamwuga, ari nako birinda akajagari. Bikazanatuma barushaho kwiteza imbere, na cyane ko bazaba bafite umurongo n’amategeko bakurikiza.

Ni amabwiriza kandi azarushaho gufasha abaguzi b’ibyo bikoresho kuzajya bagura ibyujuje ubuziranenge, kubera ko bazabigura mu buryo buzwi, ibyatuma buri wese abasha gukurikirana inkomoko yabyo”.
Amabwiriza ateganya kandi ko uguze ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, hamwe n’ubimugurishije, kuzagirana amasezerano yanditse cyangwa hakabaho gutanga facture yemewe, ibyo bikazafasha gukemura ibibazo byavuka hagati y’umucuruzi n’umukiliya we.
Amasezerano agomba kandi kuba akubiyemo umwirondoro n’ibiranga igicuruzwa kiguzwe, igiciro cyacyo n’umwirondoro w’umuguzi, byose bigaherekezwa n’imikono ya bombi ihamya ko bemeranyijwe ubwabo ibiranga ikiguzwe n’inkomoko yacyo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko ari amabwiriza yo kwishimirwa kuko azafasha Polisi guca ubujura bwa hato na hato bwibasiraga abafite ibikoresho byo muri ubu bwoko.
Avuga ko kugaragaza umwirondoro w’umucuruzi n’inkomoko y’igicuruzwa, bizabafasha mu rwego rwo kubungabunga umutekano ku mpande zombi.
Agira ati “ aya ni amabwiriza afite akarusho kubera ko igisambo kizajya cyitangaho amakuru ubwacyo kinatange amakuru y’ibyo cyibye. Ubusanzwe ayo makuru yatugoraga kuyabona ariko ubu bizatworohera cyane!”.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira Thierry avuga ko hari abishoraga mu bucuruzi butemewe bw’ibi koresho byakoze bitwaje ko bigura make, amabwiriza akaba azatanga umurongo hirindwa ibyaha by’ubujura bwabigaragaragamo.
Agira ati “ ati “Mu byo amabwiriza azakemura harimo guca akajagari n’ubujura cyangwa se guhindura umwimerere w’igikoresho byakorwaga ataraza.”
Murangira Thiery, avuga ko nawe ubwe hari ubwo aba yigendera agahura n’umuntu ushaka kumugurisha Telefoni cyangwa imashini zakoreshejwe hadashobora kumenyekana inkomoko y’ibyo bikoresho.
Avuga ko mu by’ukuri amabwiriza azafasha kurinda uburenganzira n’umutekano by’umucuruzi n’ugura ibyo bikoresho, cyane ko bizabafasha kumenya umwirondoro w’uwagurishije, uwaguze n’inkomo y’igicuruzwa, bityo muri RIB, ngo bikazaborohera kubikurikirana, igihe cyose haba havutse ikibazo muri iryo gura n’igurisha.
Muri make amabwiriza yatangajwe, ateganya ko ushaka gucuruza ibi bicuruzwa abanza kubisaba muri RICA, yishyuye amafaranga 5,000Frw agendanye n’ubusabe.
Mu gihe ubusabe bwemewe, nyiri ugusaba yishyura amafaranga ibihumbi10 y’uruhushya rumwemerera gukora ku mugaragaro. Uruhushya rukaba rumara igihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.
Kubigendanye n’ibihano, amabwiriza ateganya ibihano by’amande y’ibihumbi 50 ku umucuruzi uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe.
Kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwe na RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguzi amaserano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabaye mu bucuruzi ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.
Amabwiriza kandi ateganya igihano cy’ibihumbi 100 ku mucuruzi utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza, mu gihe kandi n’uzafatwa akora nta ruhushya afite cyangwa rwararengeje igihe azahanishwa amande y’ibihumbi 200.
Amabwiriza yasohotse, atangazwa mu Igazete ya Leta Nomero 28, yo kuwa 07 Nyakanga 2022, akubiye mu ngingo 24 zitandukanye, bivugwa ko yitezweho umusaruro nyawo wo guca no kurwanya ubujura n’akajagari ku bacuruzaga ibikoresho byakoze n’ababiguraga mu buryo butemewe.
