Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva 2017 kugeza 2021, yaciye amarenga ko ashobora kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024.
Ibi Donald Trump yabigarutseho mu ijambo yavugiye kuri uyu wa kabiri mu kigo cyitwa America First Policy Institute cyashinzwe muri 2017 nyuma gato y’uko atorewe kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika.
Ati ”Dushobora kongera kubikora, tugomba kugorora igihugu cyacu.”
Uyu mugabo w’imyaka 76 asanzwe ari umunyemari akaba n’umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’aba-Republican, ntasiba kuvuga ko amatora yo muri 2020 yatsinzwemo na Joe Biden yabayemo uburiganya.
Trump ati “Iyo nemera guhara imyizerere yanjye, nkemera guceceka, nkigumira iwanjye nkabyoroshya, kunkandamiza byari guhagarara ariko sinzabikora. Sinabikora.”
