Nyuma y’imyaka ibiri Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY iyobowe mu buryo bw’inzibacyuho, kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 11 Kamena 2022 hatowe Komite nshya iyobowe na Bwana Murenzi Abdallah warahiriye guteza imbere kurushaho igare no kuzitwara neza muri Shampiyona y’isi y’umukino w’amagare izabera mu Rwanda muri 2025.
Amakuru atangazwa na Bwana Charles Nzamwita Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, ni avuga ko amatora ubusanzwe yagombaga kuba kuwa 04 Kamena, aza kwimurirwa kuwa 11 Kamena, kugira ngo hanozwe neza ibigendanye n’imyiteguro yayo.Ni amatora yaranzwe no gushyira hamwe ku abagize Inteko itora, aho nyuma yo kugezwaho amabwiriza agendanye n’uwo muhango n’urutonde rw’abakandida, bari biyamamaje bahise bahundagazwaho amajwi na bagenzi babo ku bwiganze busesuye.

Bwana Murenzi Abdallah, wari usanzwe ayoboye FERWACY by’agateganyo nyuma y’uko Komite yari iyobowe na Aimable Bayingana yari yeguye idasoje ikivi cyayo, niwe watorewe gukomeza kuyobora iyi Federasiyo mu gihe cy’imyaka ine hamwe na bagenzi be 11 bari mu myanya tandukanye.
Aganira n’Itangazamakuru Bwana Murenzi Abdallah, avuga ko yishimiye kuba akomeje kugirirwa icyizere na bagenzi be nyuma y’imyaka ibiri bayoboraga mu nzibacyuho ngo yaranzwe n’ibibazo byinshi byakomotse ku cyorezo cya Covid 19, bigatuma n’umukino w’amagare utagera ku musaruro ushimishije abanyarwanda baba bategereje. Avuga ko iyi Manda nshya batangiye ari iy’Intsinzi nta kindi.
Agira Ati “Tugiye gukorana ishyaka dusanganywe ndetse turusheho. Muri iyi manda dusoje, twatengushywe n’icyorezo cya Covid 19, ibikombe n’imidari twatsindiraga biragabanuka. Cyakora icyo navuga kandi nizeza abanyarwanda, ni uko amarushanwa yose tugiye kujya twitabira, intego ari ukuyatsinda ari nta rundi rwitwazo. Tugomba kugira intego no gutegura neza abakinnyi bacu, by’umwihariko kuba Shampiyona y’umukino w’amagare ku Urwego rw”isi azabera mu Rwanda muri 2025, aha ngaha tukaba tuzagaragariza abanyarwanda ko dushoboye ku buryo imidari n’ibikombe byinshi bigomba gusigara mu gihugu cyacu.

Bwana Murenzi Abdallah, asoza ashimira Abayobozi bakuru b’ugihugu bahora batoza abanyarwanda kurangwa n’imiyoborere myiza muri FERWACY nabo bakaba barabifasheho urugero. Ashimira cyane igikorwa cyakozwe na Komisiyo y’amatora kuva mu ntangiriro kugera ku munsi w’itora nyirizina, anashima
abakozi ba Federasiyo muri rusange maze bose abizeza imikoranire n’ubwuzuzanye buzahoraho.

Bwana Karangwa Francois watorewe kuba Vise Perezida wa mbere wa FERWACY, yishimira cyane ko yongeye kugaruka muri Komite ya Federasiyo cyane ko hari yarahoze mu yari iherutse kwegura, akaba yarongeye gusabwa na bagenzi be babanye neza kugaruka kugira ngo bakomeze gutereza hamwe umukino w’amagare mu Rwanda, bitewe n’ubushobozi bamuziho.
Avuga ko mu by’ukuri umukino w’amagare awukinda, akaba yarawirangiye Aho awumazemo imyaka isaga 20 , muri kino gihe ayoboye Club ya CCA yo mu Karere ka Huye.
Madame Kayirebwa Liliyani, yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe iterambere ry’abari n’abategori muri FERWACY, avuga ko ashimishyijwe n’ikizere yagiriwe n’abanyamuryango, akaba agomba kubishingiraho afatanya na bagenzi be guharanira iterambere ry’ umukino w’amagare mu Rwanda, hagamijwe ko rigera ku gipimo cyo hejuru, ari nako u Rwanda rugira ubushobozi bwo guhangana n’ibindi bihugu kugira ngo hatsindirwe imidari n’ibikombe byinshi.

Madame Liliyani avuga ko nk’Umunyarwandakazi, ari inshingano ze guharanira ko abakobwa bitabira kumenya no kuba abanyamwuga ari benshi, abihereye muri Club ye ya Bugesera ahagarariye
Ibyo aba bayobozi bose batangaza, bishimangirwa na Bwana Karambizi Rabini Hamin uyobora CINE ELMAN Cycling Club kwa Mayaka, watorewe kuba Umujyanama, uvuga ko ubunararibknye n’ubuhanga afite, agomba kubyifashisha kugira ngo Komite yatowe nawe arimo, izasoze imirimo yayo igeze ku musaruro ushimwa n’abanyarwanda bose muri rusange.
Bwana Charles Nzamwita Umuyobozi wa Komisiyo y”amatora muri FERWACY, avuga ko abanyamuryango bitabiriye igikorwa cy’itora, ari abahagarariye ama Club afite ibyangombwa byuzuye nk’uko biteganywa n’amategeko agenga Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Nyuma y,igikorwa cy’amatora nk’uko byasobanuwe haruguru, abagiriwe icyizere na bagenzi babo bakaba ari, Perezida Murenzi Abdallah, Visi Perezida wa mbere, Karangwa Francois, Visi Perezida wa kabiri, Madame Kayirebwa Liliyani, Umunyamabanga, Mukuru Munyankindi Benoit, Umubitsi Mukuru, Madame Ingabire Assia, Abajyanama, Me Vincent M.Yrene na Karambizi Abini Hamin, Abakemurampaka, Rwanyange Rene Anthere, Nkurunziza J. Pierre na Karangwa Geophrey, Abagenzuzi, Niyonzima Jurdas na Mupenzi Christoph, aba bose uko ari 12 bakaba baratorewe Manda y’igihe cy’imyaka ine intego bahuriraho ikaba ari imwe yo kuzamura no guteza imbere igare mu Rwanda.
Andi mafoto











