Ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali bwatangaje ko butazasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile mbere y’imyaka ibiri nibura.
Ibi byatangajwe ubwo Perezida w’Inzibacyuho muri icyo gihugu, Colonel Assimi Goïta, yasinyaga iteka rigena igihe ibijyanye no guhererekanya ubutegetsi bizakorerwa.
Ubuyobozi bwa Colonel Assimi Goïta bumaze igihe buhanganye n’igitutu cy’amahanga abusaba gutegura amatora yubahirije Demokarasi kugira ngo abaturage bitorere ugomba kubayobora.
Gutsimbarara k’ubuyobozi bwa gisirikare muri Mali kwatumye iki gihugu gifatirwamo ibihano birimo n’ibyo cyafatiwe n’Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) ndetse ukaba uherutse kwanzura ko ibi bihano bigomba kugumaho kugeza igihe iki gihugu kizakorera ibyo gisabwa.
Mu byo ECOWAS isaba Mali harimo kugabanya iki gihe cy’imyaka ibiri kikagera ku mezi 12 cyangwa 18.
Hagiye gushira imyaka ibiri ubutegetsi bw’abasivile muri Mali buhiritswe n’itsinda ry’abasirikare bayobowe na Assimi Goita. Muri Kanama 2020 nibwo bakuyeho Perezida Ibrahim Boubacar Keita.
Muri Kamena 2021, uyu mugabo yahise arahirira kuyobora icyo gihugu nka Perezida wa Repubulika.
