Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzazahuka, abishingiye ku kuba Abanyarwanda n’Abarundi biyumva nk’abavandimwe.
Ni igisubizo yahaye uwitwa ’Dr Dash’ ku rubuga nkoranyambaga rwa X, wagaragaje ko yifuza kongera kubona ifoto ya Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye no kubonana n’Abarundi.
Yagize ati “Ngira abavandimwe i Burundi nkumbuye kubona. Nkumbuye kujya kuri Tanganyika, nkumbuye kubwira inshuti n’abavandimwe nti; muze duhurire ku mupaka tujyane i Kigali.”
Yagaragaje kandi ko yizeye ko Minisitiri Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe bazagira uruhare mu kuzahura umubano w’ibi bihugu.
Minisitiri Nduhungirehe kuri uyu wa 7 Nzeri 2024 yasabye Dr Dash gukomeza kwizera Guverinoma y’u Rwanda, amumenyesha ko ubushake bwo gukemura iki kibazo buhari ku mpande zombi.
Yagize ati “Ukomeze utwizere bizacamo. Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe, kandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari.”
Ibi yabivuze mu gihe kuva muri Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero muri zone Gatumba iherereye mu Ntara ya Bujumbura mu Ukuboza 2023.
Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Burundi ikorana na wo, isobanura ko iki kirego nta shingiro gifite. Yanagaragaje ko gufunga imipaka bihabanye n’intego ya EAC yo gufungura urujya n’uruza rw’abatuye mu bihugu bigize uyu muryango.
Leta y’u Burundi kandi yagaragaje ko yifuza kohererezwa Abarundi bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, bagahungira mu Rwanda. Yashinje bamwe muri bo kuyobora uyu mutwe witwaje intwaro.
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko aba Barundi ari impunzi zirindwa n’amasezerano mpuzamahanga, bityo ko kuboherereza u Burundi byaba binyuranyije n’amategeko, rwizeza iki gihugu cy’abaturanyi ko rutazemera ko hari abashaka kurwisuganyirizamo kugira ngo bajye guhungabanya umutekano wacyo.
Perezida Paul Kagame muri Gicurasi 2021 yagize ati “Twabwiye u Burundi na Loni ko niba bashaka abo bantu tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kibareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga abantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizeza ni uko mu gihe cyose bagihari nta n’umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi azirengera ingaruka. Twabibwiye Abarundi. Ikindi bashaka ni iki?”
Mu ntangiriro za Nyakanga 2024, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye mu mwiherero i Zanzibar, baganira ku buryo amakimbirane y’ibihugu biri muri uyu muryango yakemuka.
Minisitiri Nduhungirehe na Gen (Rtd) Kabarebe baganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, bemeza ko guverinoma z’ibihugu byombi zizikemurira aya makimbirane bidasabye umuhuza.
Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yabisobanuye agira ati “Ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi nta n’ubwo twagiye kukiganira muri iyo nama kuko mbere y’uko inatangira, twaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro,”
“Twumvikana ko ikibazo cyacu tugiye kukiganiraho hagati y’ibihugu byombi, nta muhuza ukenewe kuko ibihugu byombi bihuje ururimi, bihuje umuco. Twumvikanye ko tuzahura vuba kugira ngo tubicoce.”
Hashingiwe ku kiganiro Minisitiri Nduhungirehe, Gen (Rtd) Kabarebe na Shingiro bagiranye, Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bwemeje ko intumwa z’ibi bihugu byombi zizahura tariki ya 31 Ukwakira 2024, ziganire ku buryo bwo gucoca aya makimbirane.