Uyoboye Urugaga rw’abaganga gakondo mu Rwanda arashimira ubutabera bwanyomoje uwamuregaga ibinyoma

admin
6 Min Read

Ni ibitangazwa na Madame Uwimana Beatha, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network”, ubwo yasohokaga muri Kasho ya Polisi Station ya Gikondo yari amazemo ibyumweru birenga bitatu,  ashinjwa n’uwo yasimbuye Nyirahabineza Geretrude ibyaha byo kunyereza umutungo, inyandiko mpimbano, ubujura n’ibindi byinshi urukiko rwasanze nta shingiro bifite.

 Uwimana Beatha avuga ko kuwa 17 Gicurasi 2022 aribwo yagizwe umwere n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nyuma y’uko rusanze ibyo yaregwaga uwabitanze nta bimenyetso abifitiye.

Madame Uwimana Beatha, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network”

Agira ati” nishimiye ifungurwa ryanjye. Ndashimira Ubutabera bwakoze akazi kabwo bugasanga koko ibyo ndegwa ari ibihimbano, na cyane ko uwabindeze nta bubasha na buke yari abifitiye, kuko yamaze kwirukanwa n’abanyamuryango b’Urugaga nyuma y’uko agaragayeho amakosa menshi yakoze agamije gusenya Urugaga.

 Avuga ko ibirego byose yashinjwaga na Nyirahabineza wayoboraga Urugaga rwabo umaze amezi arenga abiri yirukanwe,  yabikoze mu izina rye nta munyamuryango n’umwe wamutumye,  kubera ko kuwa 08 Werurwe 2022 aribwo  yirukanwe, gusa ikibabaje ngo ni uko yakomeje  kwiha ububasha atagifite.

Ibyo kumufungisha akaba ngo yarabikoze  ari nko kwihimura,  ariyo mpamvu ikigiye gukorwa ari uguhuza abanyamuryango, kugira ngo barebere hamwe icyo bakora kigamije gufatira ingamba zihamye,  ukomeje kwiyitirira ubuyobozi bw’Urugaga kandi yarirukanyweho cyera.

Asoza  asaba abanyamuryango n’abavuzi gakondo muri rusange, kutongera guha agaciro Nyirahabineza ubashuka kandi yarirukanywe ku buyobozi bw’urugaga agasimburwa izuba riva.

 Ni muri urwo rwego aboneraho kumenyesha Abayobozi mu nzego zitandukanye,  kutagwa na rimwe mu mutego n’ibinyoma bya Nyirahabineza Geretrude wiyitirira icyo atari cyo.

Murengerantwari Jean Bosco ni Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga

 Murengerantwari Jean Bosco ni Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga, yishimira cyane igikorwa cyiza cy’ubutabera bwanyomoje ibinyoma byashinjwaga Umuyobozi wabo Uwimana Beatha.

 Avuga ko nka Komite y’Urugaga,  bagiye kwicara ngo barebe neza icyakorwa nyuma y’uko ukuri gutsinze.

 Ashimangira ko ibyabaye bibasigiye isomo rikomeye,  ariyo mpamvu bagiye gukuraho akajagari kose  kari gukururwa n’uwiyitirira icyo atari cyo kugeza naho afungisha abantu abahimbiye ibinyoma, ku buryo nawe ubwe mu minsi yashize yafunzwe ariwe azira,  bityo bakaba  bagiye ngo kumukomanyiriza ahantu hose.

Gapasi SERUSHAGO, ni umwe mu bajyanama bakuru b’Urugaga

 Gapasi SERUSHAGO, ni umwe mu bajyanama bakuru b’Urugaga. Avuga ko Umuyobozi wabo Beatha  yari yazize akarengane gatewe n’uwahoze ayoboye Urugaga akaza  kwirukanwa nyuma yo kugaraharaho amakosa, yatumizwa ngo yihanangirizwe ntiyitabe,   agahitamo ngo gukwiza impuha byonyine ari nako asebanya,  avuga ko uwatowe ari Umutekamutwe,  bigatuma inzego zibishinzwe zimufata.

 Gusa Ubutabera ngo barabushimye  cyane, kubera ko bwakoze akazi kabwo uko bikwiriye.

Justine Uzamukunda  ni Umuyobozi wa Ngenzuzi y’umutungo w’Urugaga

 Justine Uzamukunda, nawe  ni Umuyobozi wa Ngenzuzi y’umutungo w’Urugaga. Ashimira  cyane Leta y’u Rwanda kubera ko  Ubutabera bwayo bukora neza Kandi mu mucyo.

 Agira ati ”  nka Perezida wa Ngenzuzi,  ibyo Beatha yaregwaga nta byo nziho na gato, ikimenyimenyi ni uko twasabye kenshi uwari Perezida Geretrude,  ko habaho igenzura ry’umutungo bitewe n’ikoreshwa nabi ryawo ryagaragaraga. Yahise  yihutira kunyirukana ndetse na Komite yose yatowe n’abanyamuryango avuga ko ayirukanye.

 Komite zose z’Uturere yahise nazo azisesa, ahitamo kwishyiriraho abe tutazi iyo bavuye, ndetse ikibabaje abo  bantu bakaba batari n’abavuzi gakondo namba.”

 Avugako Nyirahabineza Geretrude,  yihaye ububasha atagira, cyane ko  amategeko y’urugaga,  avuga ko nta muntu n’umwe muri Komite ufite uburenganzira bwo kwirukana uwatowe n,abagize urugaga ndetse n’abayobora Uturere bakaba batagomba gukorwaho bidaturutse  n’inteko y’ababatoye.

 Avuga ko kubera ibyo byose byo kwitirira urugaga yirukanwemo, bigiye gutuma hiymbazwa muri kino gihe inzego zibishinzwe agakurikiranwa, bityo akaryozwa ibyo yazambije byose.

Ku Itariki ya 25 Mata 2022,  nibwo Madame Uwimana Beatha uyoboye AGA Rwanda yatawe muri yombi n,Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, uwo munsi akaba yari ayoboreye inama nkuru y,Urugaga muri Hotel Ten Two mu murenge wa Nyakabanda.

Nyirahabineza Geretrude, wirukanywe ku ubuyobozi bw’Urugaga  kuwa 08 Werurwe 2022

Abanyamuryango bavuga ko ifatwa rye ryavuye ku kagambane ka Nyirahabineza Geretrude, wirukanywe ku ubuyobozi bw’Urugaga  kuwa 08 Werurwe 2022,  bakaba baramushinjaga Iterabwoba no kugira Urugaga AGA Rwanda akarima ke.

 Hagati aho ikinyamakuru Igisabo kikaba cyamaze gutangarizwa na bamwe mu bayobozi b’Urugaga,  ko bagiye gushyikiriza Nyirahabineza inzego z’uburabera,  bitewe n’uburyo  yirukanwe agakomeza kwiyitirira Ubuyobozi adafite,  akaba ngo  anakomeje kuzenguruka igihugu ategura inama zo kuyobya abantu.  Ku buryo  no mu gihe cyo kwibuka ngo yaba yarabikoze ahantu mu izina ry,Urugaga rw’abavuzi gakondo nta n’umwe  wamutumye

 Mu bindi bishya ari gushinjwa Nyirahabineza,  ni nko kujya ngo mu Karere ka Musanze, akaba  nabwo yarihaye inshingano zo kurahiza abagize urugaga 60 mu muryango wa FPR Inkotanyi.

 Igikorwa gishimwa na bose, gusa Nyihabineza akaba yarigaragaje nk’Umuyobozi muri uwo muhango mu gihe yari amaze amezi arenga abiri yirukamwe.

Ashinjwa no kuba nyuma yo kwirukanwa yarashinze ibiro mu Karere ka Kicukiro ahitwa SONATUBES, ashyiraho ibirango bya AGA Rwanda Network, bakaba batungira agatoki inzego zibishinzwe ngo zibafashe guhagarika ibiri gukorwa n’uwo muntu.

Uwimana Beatha Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda ashinja uwo yasimbuye kumurega ibinyoma
Uwimana Beatha Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda hamwe n’ushinzwe itangazamakuru mu rugaga
Munyentwari Jean Bosco Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga nawe wigeze gufungishwa na Nyirabineza by’amaherere
Justine Umugenzuzi Mukuru w’Urugaga afite ibimenyetso bishinja Nyirahabineza bigendanye no kunyereza umutungo w’Urugaga
Bamwe mu bagize Komite nkuru y’ Urugaga bishimira ifungurwa ry’Umuyobozi wabo
Nyirahabineza Geretrude arashinjwa guhimbira ibinyoma abamusimbuye ibinyoma
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *