Abagize Urugaga rw’Abavuzi Gakondo bavuga ko bakomeje kubangamirwa na Nyirahabineza Geretrude birukanye ku buyobozi

admin
7 Min Read

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 25 Mata 2022 I Kigali,  hari hateganijwe inteko rusange y’Abagize urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network, cyakora baje gutungurwa n’uko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,  bwahise buta muri yombi Umuyobozi warwo mushya Madame Uwimana Beatha, bavuga ko hari ibyo akurikiranyweho, abanyamuryango bakavuga ko byihishwe inyuma  n’uwitwa Nyirahabineza Geretrude umaze amezi arenga abiri yirukanywe ku buyobozi.

Abagize Inteko rusange y’Urugaga rw’abavuzi gakondo “AGA Rwanda Network”, baturutse impande zitandukanye z’igihugu, bavuga ko bari bazindutse ari benshi, ndetse harimo n’abaraye i Kigali kugira ngo bitabire inteko rusange bari batumiwemo na Komite nshya iyobowe na Madamu Uwimana Beatha.

Uwimana Beatha, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi Gakondo mu Rwanda bivugwa ko yashimuswe

Bavuga ko Inteko rusange yari igamije kunoza neza, zimwe mu ngingo z’amategeko agenga Urugaga, kuzuza inzego z’urugaga no kugezwaho gahunda n’imikorere mishya igomba kubaranga, nyuma y’uko hasezerewe uwari umuyobozi w’urugaga Nyirahabineza Geretrude warezwe gusuzugura no gutesha agaciro bagenzi be bo muri Komite, Kunyereza umutungo, Guhindura ibirango by’umuryango n’ibindi.

KANSHANGIRWE Richard, ni Umuvuzi gakondo waje aturutse mu murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro, avuga ko mu gihe biteguraga  gutangira inteko rusange ariko n’abandi bagerndaga baza ari benshi batunguwe no kubona RIB ije ivuga ko bashaka Uwimana Beatha kubera ko hari ibyo akurikiranweho.

KANSHANGIRWE Richard arashinja Nyirahabineza Gereturde kuba inyuma y’ifungwa ry’umuyobozi wabo

Agira ati “ ntibyumvikana kubona urwego twubaha nka RIB rufata umuyobozi wacu mu buryo butumvikana. Tumaze kumenya  neza ko ari akagambane kakozwe n’uherutse kwirukanwa ku buyobozi bw’Urugaga rwacu ukomeje kurwiyitirira impande zose.”

Muteteri Marie Chantal, yaturutse mu Gatsata,  yamaganye  cyane ibyo yise ishimutwa ry’umuyobozi wabo Uwimana Beatha wari  ubayoboreye inama.  Yibaza impamvu yaba atarafashwe ikindi gihe bagategerezako inama yabo ibanza kuba.

Muteteri Marie Chantal ababajwe n’ifungwa ry’umuyobozi we

Agira ati “ abaje kumufata biragaragara ko batari banamuzi neza, kubera ko baje arijye bashaka gufata ngo ndi Beatha,  ibyerekana ko uwabarangiye yabayoboye nabi.

 Turabizi neza ko ari ibinyoma,  akomeje gushinjwa n’uwo twirukanye Nyirahabineza Geretrude kandi bizafata ubusa abimenye.”

Uwitwa Mukire Jean Damascene,  ashinzwe Komisiyo y’imyitwarire mu rugaga “AGA RWANDA NetWork”,  avuga ko nyuma y’uko bahagaritse Madame Geretrude Nyirahabineza,  wari warihaye kugira urugaga akarima ke, akomeje guteza ubwega yirirwa asebya abamusimbuye ko akiri umuyobozi,  mu gihe nyamara ngo bamaze kugeza ku nzego zibishinzwe zirimo MINISANTE, Polisi, Rib, inzego z’ubuyobozi bw’Uturere n’Intara zose ko yirukanwe ndetse n’umuhesha w’inkiko akaba yaramuhaye ibaruwa ye imwirukana.

Nyirahabineza Gereturde yirukanwe mu rugaga ariko ntashaka kuva ku izima
Nyirahabimana Geretrurde ushinjwa gukomeza kwiyitirira Urugaga yirukanywemo

 Agira ati “ dutangajwe no kubona Nyirahabineza Geretrude akomeje kwiyitirira ubuyobozi, n’ikimenyemenyi bikaba ari  ibaruwa yandikiye inzego zitandukanye kuwa 24/04/2022 mu izina ry’ubuyobozi bw’urugaga ahagarikisha inama rusange yacu.

Nyirahabineza yihaye ububasha bwo guhagarikisha inteko y’abanyamuryango kandi yarirukanwe kera

 Umuyobozi wacu arahohotewe turasaba ko yarenganurwa, nta cyaha na kimwe afite ahubwo twebwe,  dufite byinshi turega Nyirahabineza Geretrude kandi agomba kubiryozwa.

Aimable Sandro Tuyisenge, ushinzwe itangazamakuru muri AGA Rwanda Network,  avuga ko batizihanganira na gato ibikorwa bya Nyirahabineza Geretrude, wirukanywe n’Inteko rusange kubera imyitwarire ye igayitse, birimo kwiyitirira urugaga, Kunyereza umutungo, n’ibindi byinshi.

Avuga ko kuba inama yabo ihagaritswe na RIB,  bitabaciye intege ko bakomeza kurwanira ishyaka umuyobozi wabo kandi ngo Komite yatowe muri 2019 igizwe n’abantu 14, abayigize 13 bose bari kumwe nabo, byongeye   bari gukorera hamwe uretse Nyirahabineza wamaze kwirukanwa.

Munyentwari Bosco, ni umunyamabanga w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda, avuga ko nawe yahimbiwe ibinyoma na Nyirahabineza Geretrude, afungwa azira ubusa, Uretse ko ubutabera ngo bwasanze arengana agirwa umwere,  bityo akizera adashidikanya ko Umuyobozi wabo uhotewe na RIB,  igendeye ku binyoma bya Nyirahabineza Geretrude,  nta kabuza ukuri kugomba gutsinda.

Munyentwari Bosco Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga nawe yabeshyewe na Gereturde

Ibi ni bitangazwa n’abanyamuryango batandukanye b’urugaga rw’abavuzi gakondo nyuma y’uko Umuyobozi wabo Madame Uwimana Beatha, atwawe bakaba bamukurikiye bose uko bakababaye kuri RIB ku Kimihurura, nyuma baza gukumirwa na Polisi yabagiriye  inama yo gutaha kugira ngo badashinjwa kwigomeka no gukora imyigaragambyo itemewe .

 Ubwo twahamagaraga Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry ngo atubwire icyo Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi gakondo Uwimana Beatha yaba yazize, na cyane ko abanyamuryango bashinja RIB kuba yamutwaye nkushimuswe, mu gihe yari ayoboye inama  kandi ari ntaho yagombaga no kubacikira, yavuze ko nta makuru y’ifungwa rye aramenya.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha avuga ko atazi iby’ifungwa rya Uwimana Beatha

Ku itariki ya 08 Werurwe 2022, nibwo Inteko rusange ku bwiganze busesuye birukanye Madame Nyirahabineza Geretrude, yirukanywe burundu bamushinja amakosa menshi ngo yari yarananiwe gukosora, asimbuzwa uwari umwungirije Madame Uwimana Beatha, abandi bagize Komite uko ari 13 bakaba baragumye mu myanya yabo, nyuma y’uko uyu Nyirahabineza yari yarabirukanye asigaye ayobora urugaga wenyine.

 Nyuma y’iyo nteko rusange yamwirukanye burundu, abanyamuryango baganiriye n’ikinyamakuru igisabo, bakaba baribajije uwaba yoshya cyangwa agakingira ikibaba uyu wirukanwe Baburira igisubizo.

 Bavuga ko batumva uburyo Nyirahabimana ajya gutanga ikirego kuri RIB abeshya ko ayobora AGA Rwanda Network kandi yarirukanywe n’ababifitiye ububasha amezi akaba ashize ari abiri yose.

Bamushinja kuba nyuma yo kwirukanwa yarashyize Ibiro(Office) kuri Sonatubes Kicukiro,  agashyiraho ibirango by’Urugaga bakaba ngo biteguye kumurega akabiryozwa

Ashinjwa kandi ngo kujya mu turere abeshya ko ari Umuyobozi,  mu minsi ishize  akaba ngo yarateguye imurikagurisha ry’imiti gakondo mu Karere ka Musanze,  yifashishije abavuzi bataramenya ko yirukanwe.

Ashinjwa na none kujya mu isoko ry,i Kabuga akamena imiti y’abavuzi gakondo bacuruza kandi babifitiye ibyagombwa, akayipakira mu modoka ye amezi abiri akaba ashize ngo batazi irengero ry’imiti yabo.

Ikindi bakomeza kumushinja ni uburyo aherutse kujya kwibuka muri kamwe mu akarere,  avuga ko ahagarariye Urugaga,  bakaba bafite impungenge ko yazanakora ibigize icyaha bikitirirwa urugaga kandi yarirukanwe.

Ikindi  abamurega bavuga,  ni uburyo mbere y’uko yirukanwa Madame Geretrude, yaba ngo yari  yaramaze kwishyiriraho inzego mu turere tw’abavuzi gakondo.

Bivugwa ko uwo yimikaga wese,   yarategekwaga ngo kwishyura ibihumbi 150, bikavugwa ko abo bose bamaze kwirukanwa na Komite nshya iyobowe na Madame Uwimana Beatha, bakaba ngo bashobora nabo kuzamurega mu nkiko.

Abavuzi gakondo bakurikiranye umuyobozi wabo kuri RIB
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *