Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo m’Umurenge wa Gahanga, bavuga ko byari nk’inzira y’Umusaraba itoroshye, ubwo bageragezaga kwihisha no gucika ababicaga bikabangira, bitewe n’uko bari bakikijwe n’igice kinini cya Nyabarongo, ahandi hose bifuje kumenera, hakaba naho hari huzuye Interahamwe n’abandi bicanyi bari barahiriye kudasigazaho Umututsi n’umwe muri ako gace.
Ni bumwe mu buhamya bwagiye bugarukwaho n’abarokokeye mu Murenge wa Gahanga kuri iki cyumweru Tariki ya 10 Mata 2022, ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Urwego rw’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, igikorwa cyabimburiwe n’isengesho rya Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda Umushumba wa Archidiyosezi Gatolika ya Kigali wari witabiriye uwo muhango.

Umushumba wa Archidiyosezi ya Kigali Cardinal Antoine Kambanda yifatanyije n’abanya Gahanga kwibuka
Uwitwa Kalisa wari ufite imyaka irindwi gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko bahuye n’inzira y’umusaraba itoroshye ubwo Abatutsi bo mu bice bya Gahanga bagotwaga n’Iterahamwe zitwaje imipanga n’impiri bakabura aho berekeza cyane ko uwaganaga iy’urufunzo yicwaga, abahungiye muri Kiliziya ya Gahanga ari naho yerekeje ubwo umuryango we bari bamaze kuwutsemba bicirwamo hafi ya bose, cyakora ngo kurokoka ku bwa Nyagasani wenyine.
Agira “Ati muri iyi Kiliziya mubona twari twahungiyemo turi benshi, Abatutsi babanje gusa n’abirwanaho bagatera amabuye Interahamwe ariko ziza kubaca intege, zirabatemagura zikanatwika imirambo yabo.
Muri uko kutwica, harimo abitwaga Abatwarangabo bo muri Segiteri ya Kagarama bose, baje kubica bose babamaraho.”
Kalisa avuga ko abicanyi babeshyaga abo bagiye kwica ko uwaba afite amafaranga yayatanga ntiyicwe, nyamara ngo byari ukubashuka kubera ko babagezaga hanze ya Kiliziya nabo bakicwa, ababashije kubacika bakicishwa amashoka n’Impiri, bakabacuza n’ibyabo hanyuma bakabatwikisha za Matera babaga bahunganye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel, avuga ko mu by’ukuri ku Itariki ya 10 Mata 1994 wari umunsi w’amarira akomeye mu cyahoze ari Segiteri ya Gahanga n’andi Masegiteri byari byegeranye ya Kagasa na Rwabutenge.

Rutubuka Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga
Avuga ko abahigwaga bo muri ayo Masegiteri bashishikarijwe babeshywa guhungira kuri Kiliziya ya Gahanga no kuri Segiteri ya Gahanga, bagamije kubegeranyiriza hamwe kugira ngo hatagira n’umwe ubacika.
Agira ati “ibyo byose iyo ubisesenguye usanga byaratewe n’Umusaruro wa Politiki mbi yaranzwe n’Ubutegesi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri yari ishingiye ku urwango, amacakubiri n’irondabwoko ari nabyo byatumye abatutsi barenga Miliyoni bicwa iby’amaherere bazira uko bavutse.
Iki gice cya Gahanga turimo mu byukuri, cyaguyemo Abatutsi batabarika, ari nabo twaje kunamira kugira ngo tubasubize icyubahiro n’agaciro bambuwe n’ababishe urupfu rubi.
Kuri uru rwibutso rwa Kiliziya ya Gahanga, hashyinguyemo imibiri y’Abatutsi 6711, bakaba biyongera ku bashyinguye mu rundi rwibutso rwa Nunga rushyinguyemo abagera ku 7564, ndetse n’urwa Karembure rushyinguyemo abagera kuri 2522.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gahanga rushyinguyemo abagera ku 6711
Rutubuka Emmanuel, asoza ashima cyane Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, uburyo zahagarikanye Jenoside ubuhanga n’ubwitange, ziyobowe n’Umugaba w’ingabo wazo wuje impuhwe, ariwe Nyakubahwa Paul Kagame, waje akimakaza amahoro n’Ubumwe bityo abanyarwanda bakabana mu mahoro, amajyambere y’igihugu kimaze kugeraho akaba ashimwa na benshi.
Mu kiganiro yatanze Ambasaderi Prof. Nsengimana Joseph, kubirebana n’amateka y’u Rwanda, avuga ko uyu mwaka itariki ya 10 z’Ukwezi kwa kane ku cyumweru, bihuye neza n’uko muri 1994, Itariki nk’iyo ubwo abatutsi bicwaga mu gihugu hose no mu murenge wa Gahanga, hari ku cyumweru mu kwezi kwa Kane, bikaba byongeye kuba impurirane nyuma y’imyaka 28, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Prof. Nsengimana Joseph yatanze ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda
Avuga ko ubusanzwe kunamira abishwe bibabaza, bigatera n’agahinda ariko kandi ngo bigatanga n’imbaraga zo kumva ko abantu bari kumwe kandi bashyize hamwe, bityo bikabafasha gutekereza no ku bihe biri imbere bizabaganisha aheza.
Ikindi avuga Ambasaderi Prof Nsengimana Joseph, ni icy’ uko kuba abatutsi barenga Miliyoni barishwe bazira ubusa, byatewe n’uko abanyarwanda bari barabuze kuva cyera ubumwe, mu gihe muri bino bihe bishya u Rwanda rurimo, Ubumwe bw’abanyarwanda aribwo buyoboye igihugu, akavuga ko ubwo budasa, ari bwo bukomeje gutangarirwa na benshi, bahora banyotewe no kuza gusura u Rwanda bagamije ahanini no gusobanukirwa ibanga mu by’ukuri abanyarwanda bakoresha kugira ngo bimakaze amahoro n’ubumwe, ari nabyo bibafasha gutera imbere mu byo bakora byose.
Asoza asaba abanyarwanda bose gusezerera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho byaturuka hose, bityo abagaragaweho n’urwago n’amacakubiri, ari nabyo ngo byoretse u Rwanda bagahabwa akato, kubera ko nta mwanya bagifite mu gihugu kimaze kugera kuri byinshi kandi mu gihe gito.
Umuyobozi wa IBUKA ku urwego rw’igihugu Egide Nkuranga avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yasize imfubyi n’abapfakazi benshi, isiga ibikomere mu bayirokotse, cyakora muri kino gihe hakishimirwa ko ibintu byamaze kuba bishya, bikagaragazwa n’uko mu myaka 28 irangiye, abarokotse Jenoside bari gutera intanbwe banatatanga ubuhamya bw’ibyo bamaze kwigezaho bagamije kwiyubaka.

Umuyobozi wa IBUKA ku Urwego rw’igihugu Egide Nkuranga mu muhango wo kwibuka mu Murenge wa Gahanga
Avuga ko umusozi wa Gahanga waguyeho abatutsi benshi, ari nabo bakomeza kwibuka bari biganjemwo n’Abatwarangabo bo mu muryango we, babarabarizwaga mu Kagarama, Kicukiro, Kabeza na Kanombe.
Ikindi avuga ni uko abijanditse muri Jenoside, bamaze gutsindwa burundu kubera ko imigambi bari bafite yo kumaraho abatutsi yabapfubanye.
Yamaganye cyane abakomeje gutoteza no gukorera ibya mfurambi abarokotse Jenoside yakorwe abatutsi, aboneraho gusaba inzego z’Umutekano gukomeza kubaba hafi no guta muri yombi abo bagizi ba nabi.
Ashimira Leta y’u Rwanda yatsinze abicanyi maze igashyiraho gahunda yo kubaka u Rwanda. Gahunda yo kwibuka no guha agaciro abari barakambuwe bose.
Ikindi ni uko ahumuriza Abagenerwabikorwa bafashwaga n’ikigega FARG, ibikorwa byayo ndetse na CNLG bikaba byarimuriwe muri MINUBUMWE ko bazakomeza gufashwa uko bisanzwe.
Avuga ko amakuru yose akenewe kubigendanye n’Umugenerwabikorwa azajya aturuka aho atuye n’aho yavukiye muri rusange.
Aboneraho gushimira Umuryango wa Nyakwigendera Makuza Bertin wagize uruhare mu kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga ruruhukiyemo imibiri y’abiciwe muri Kiliziya no muri Segiteri ya gahanga 6711.

Uwa mbere uturutse iburyo Patrick Makuza, Umubyeyi we yagize uruhare mu kubaka
Urwibutso rwa Gahanga
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi, avuga ko ashimira abaturage b’akarere abereye umuyobozi uburyo bakomeje kwitwara muri ibi bihe yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuroya 28.
Asaba abaturage gukomeza kurangwa n’Ubumwe, ari nako birinda icyavangira ubwo bumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’ibyiza bikomeje kugerwaho bishingiye ku bufatanye bw’inzego zose, maze asaba abaturage kuzitabira igikorwa cyo kwibuka abatutsi biciwe ku Musozi wa Nyanza bamaze gutereranwa n’Ingabo za MINUAR, hamwe n’abandi bashyinguye m’Urwibutso rwaho, biteganyijwe ko bazibukwa kuri uyu wa mbere Tariki ya 11 Mata 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Mutesi Solange ashyira indabo ku Urwibutso
Umurenge wa Gahanga wibutse ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni umwe mu Mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro.
Ni umwe mu mirenge yabayemo Jenoside y’indengakamere kubera ko abahigwaga batabashaga guhunga uko bikwiriye, bitewe n’igishanga n’uruzi rwa Nyabarongo ruhakikije, hakaba habarurwa ababashije gushyingurwa mu cyubahiro bagera kuri 16,797 bashyinguye mu nzibutso eshatu za Gahanga, Nunga na Karembure.

Abaturage bitabiriye Umuhango wo kwibuka ari benshi

Inzego z’umutekano zishyira indabo ku nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga yunamira Abatutsi bishwe mu 1994


