Mu gihe hibukwa imyaka 28 habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bo mu Murenge wa Kanombe ndetse n’abo mu nkengero zawo, baravuga ko n’ubwo babashije gutunganya no gukorera isuku icyobo cyajugunywemo imibare itabarika y’ababo , baterwa ipfunwe no kuba batarabashije kubashyingura mu cyubahiro m’Urwibutso rwabigenewe, bitewe n’uburyo aho baruhukiye bigoranye kubakuramo.
Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyakozwe n’abatuye Umurenge wa Kanombe bafatanyije n’inshuti zabo, kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 09 Mata 2022, bibanjirijwe no kunamira no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi benshi batazwi umubare, na cyane ko abenshi babo ngo babataye muri icyo kinogo kinini, cyari cyaragenewe gutabwamo inka zipfushije z’ikigo cya ISAR mu Rubirizi.
Bivugwa kandi ko kuba abicanyi baravanze imibiri y’abicwagwa n’amagufwa y’inka, ari ubugome n’ubushinyaguzi bukabije babikoranye.
Kubera uburebure bw’icyo cyobo, bikaba byarabereye ihurizo ngo rikomeye abashinzwe gushyingura imibiri y’abazize Jenoside bagombaga kubajyana m’Urwibutso rwabigenewe ntibikunde. Bikavugwa ko aribyo byatumye hafatwa icyemezo cyo gutunganya icyo cyobo neza, gikorerwa isuku mu buryo buhagije, kugira ngo abaharuhukiye bajye babasha kwibukwa kandi banazirikanwa n’imiryango yabo buri gihe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Idrissa Nkurunziza, avuga ko bahurira kenshi kuri urwo rwibutso rw’Ikimenyetso, kugira ngo abarushyinguyemo bahabwe icyubahiro kibakwiriye.
Avuga ko n’ubwo bwose abo bantu batabashije gukurwamo ngo bashyingurwe mu cyubahiro bambuwe n’ababashyizemo ngo babazirikana kenshi banabifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.
Agira ati: “Aha hantu abavandimwe bacu bashyinguye, ubusanzwe ahari hagenewe gutabwa inka zipfushije zororerwaga mu kigo cya ISAR mu Rubirizi.
Mu byukuri aha hantu haruhukiye imibiri y’abantu batabarika bo mu murenge wa Kanombe na Niboye, n’abandi bagendaga baturuka mu bice bitandukanye barimo ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera, gusa umubare wabo w’ukuri nturamenyekana..”
Avuga ko kubera uburebure bw’icyo cyobo cyari kinini, kikaba cyaratawemo inka nyinshi kuva igihe cyose ISAR yabereyeho mu Rubirizi, bikaba byari bigoranye kuvangura imibiri y’abantu n’amagufwa y’izo nka, cyane ko bisaba ubushakashatsi ngo n’abahanga babizobereyemo.
Gusa Idrissa Nkurunziza, avuga ko abaturage b’Umurenge wa Kanombe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri rusange, bakomeje gushyira imbere gahunda igihugu cyashyiriweho yo Kwiyubaka biyubaka, ibimaze kugerwho bikaba ari byinshi byo kwishimira, haba nko mu bukungu, mu miyoborere myiza, ubutabera, mu burezi, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi, ku buryo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside, bari mubafashe iya mbere mu iterambere ry’Umurenge wa Kanombe.
Agaruka ku mateka yaranze u Rwanda Depite Muhongayire Christine Intumwa ya Rubanda, wari muri uwo muhango wo kwibuka, avuga ko kuva ku gihe cy’Ubukoroni, gukomeza muri Repubulika ya mbere no ngoma ya Habyarimana muri Repubulika ya Kabiri, nta gihe Umututsi yigeze agira amahoro.
Avuga ko muri ibyo bihe byose, Umututsi yaranzwe no kuba igicibwa mu gihugu cye. Umututsi ngo yicwaga nk’uwica itungo igihe bamushakiye hose.
Agira ati: “Umututsi yarameneshejwe ajya i Mahanga, yirukanwe mu mashuri, abuzwa uburyo muri byose, abura kirengera kugeza ubwo uwabashije kwihisha agacika ababisha, yaje gushyirirwaho Karundura ya Jenoside yo muri 1994, abasaga Miliyoni barashira, ari nabo twiibuka muri kino gihe imyaka 28 ikaba ishize.
Uhagarariye Umuryango wa Ibuka mu murenge wa Kanombe UTETIWABO Christine, avuga ko muri kino gihe hibukwa imyaka 28 habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Kanombe, uburyo bakomeje kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kujya mbere buri munsi.
UTETIWABO Christine uhagarariye IBUKA mu murenge wa Kanombe
Ashimira cyane ingabo zari iza FPR inkotanyi, uburyo zabakuye mu maboko y’aba Rukarabankaba.
Avuga ko ashimira cyane kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Leta y’Ubumwe, kuba barabashyiriyeho Ikigega cya FARG, abana babo bakaba barize neza, abenshi muri bo bakanaminuza, bakaba bari gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Ikindi yishimira ni uko abapfakazi ba Jenoside bamaze gufashwa kubona amacumbi, bakanagira imishinga ibafasha kwiteza imbere muri byinshi.
Asoza ashimira abagize amadini n’Amatorero ndetse n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kanombe, inkunga n’uruhare rwabo bakomeje gutera abacitse ku icumu, bikaba byaratumye hari aho bamaze kwivana n’aho bamaze kwigeza.
Umwe mu barokokeye mu Murenge wa Kanombe Uwambajimana Joceline, avuga ko mu 1994 yahuye n’urugendo rutari rworoshye n’ubwo yari umwana w’imyaka 7.
Uwambajimana Joceline warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Agira ati: “nabuze ababyeyi n’abo mu muryango bose. Hafi ya bose kandi biciwe mu maso yanjye nza kurokorwa n’Imana yonyine yandindindiye mu bihuru n’ibishanga nihishagamo ntazi iyo mva n’iyo ngana.”
Uwambajimana, avuga ko ibikomere n’ibisare by’umubiri yatewe na Jenoside yabihojejwe na Leta y’Ubumwe, iyobowe na Perezida paul Kagame, yamurihiye amashuri mu buryo bwose, muri kino gihe akaba yarasoje ikiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters), akaba akomeje kwiyubaka muri byinshi.
Uwari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu muhango wo kwibuka mu murenge wa Kanombe Murenzi Donatien, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange, avuga ko nk’Akarere bashyizeho ingamba zo kwita no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside, babafasha by’umwihariko gukomeza kwigirira ikizere.
Avuga ibyo bakorerwa, bigaragazwa n’uko mu imyaka 28 ishize, imishinga yabo igamije kwiteza imbere yabaye myinshi ikaba inatanga umusaruro mu buryo bugaragara.
Avuga ko muri kino gihe cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28, Akarere gashishikariza abaturage bose gushimangira kurushaho gahunda ya Leta y’Ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abanyarwanda bakomeze babane mu mahoro azira urwikekwe.
Muri gahunda kandi zitandukanye zigendanye n’icyumweru cyo kwibuka, Murenzi Donatien ahamagarira abaturage kuzitabira umuhango wo kwibuka abashyinguwe m’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri i Nyanza ya kicukiro, umuhango uzaba kuwa 11 Mata 2022 guhera i saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe za ni mugoroba.
Murenzi Donatien Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro
Umurenge wa Kanombe wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28, ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, abarokotse Jenoside bo muri uwo murenge, bakaba bishimira ibyo bamaze kugezwaho no kwigezaho, bagamije kwigira no kwiyubaka.
Umurenge wa Kanombe ukaba wararanzwe n’ubwicanyi Ndengakamere bwibasiye Abatutsi mu 1994, abenshi bishwe ntibaramenyekene umubare, bitewe ahanini n,uko hari abajugunywaga muri Nyabarongo, abandi bakicirwa mu mayira bahunga ndetse n’abatawe mu cyobo kinini kiri hagati y’Umurenge wa Kanombe na Niboye, Abatutsi barimo bakaba batarabashije gukurwamo nk’uko bitangazwa n’abarokotse Jenoside muri Kanombe n’Abayobozi babo, kubera imiterere y’icyo cyobo.
Abaturage bitabiriye kwibuka ari benshi