Sina Gerard Nyirangarama yishimira cyane imikoranire iri hagati y’Abikorera na Leta y’u Rwanda

admin
5 Min Read

Ni mu kiganiro Umunyemari akaba n’uwashinze  akanayobora Ese Urwibutso  Sina Gerard Nyirangarama yatangaje,  ubwo hari hamaze kuba amatora y’Abayobozi bashya b’Urugagaga  rw’abikorera mu Rwanda PSF mu minsi mike ishize,  akavuga ko imikoranire myiza, umwete n’umurava, bikomeje kuranga abikorera mu Rwanda  ari ikimenyetso ntakuka kiranga iterambere ry’igihugu muri rusange.

 Bwana Sina Gerard Nyirangarama avuga ko kuba Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF,  rufite inzego ziruhagarariye kandi zikomeye mu byiciro bitandukanye  nk’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi,  inganda, ubukorokori  n’ibindi byinshi,   rukaba kandi runafite abaruhagarariye kuva mu nzego z’ibanze kugera ku urw’gihugu cyose,  ari ibigaragagaza  umuhate n’ubushake abikorera ngo bakomeje kugira, bagamije ahanini kuzamura igihugu mubyo bakora byabo  bya buri munsi.

Sina Gerard Nyirangarama, ashimira cyane Komite icyuye igihe yari yaratowe mu 2018,  umwete n’umurava bagaragaje n’ubwo bwose bagiye bahura n’ibihe bitari byoroshye byaranzwe n’icyorezo cya Covid 19, cyakora bakaba batarahwemye guharanira ko iterambere ry’ibikorerwa mu gihugu bikomeza kugira agaciro, ibiva hanze  hanze bikaza nabyo ari ukunganira iby’abanyarwanda bagezeho.

Agira ati “birashimishije mu by’ukuri.  Iyo ubona  nko m’Urugagaga rw’abikorera  PSF, abahinzi, aborozi, abacuruzi, abanyenganda, abanyabukorikori, abafite amahoteri , ubukerarugendo n’abandi benshi  muri rusange,  bose bahagarariwe mu buryo bwose, a bituma  amajwi, ibitekerezo n’ibikorwa na buri wese,  bihurizwa hamwe tukabasha gutera imbere muri iki gihugu, bigaragara ko  kirikwihuta mu iterambere rirambye.

Bwana Sina Gerard yishimira cyane ko Komite nshya yatowe kuri uwo munsi,  ihuriweho n’abahanga b’inararibonye mu ishoramari,  bakaba bitezweho umusaruro uzakomeza guteza imbere Urugaga rwabo nkuko bamwe muribo bari babisanganywe muri manda icyuye igihe  nka Bwana Bapfakurera Robert wakomeje kugirirwa ikizere n’abagize urugaga bose.

Bwana Sina Gerard yishimira cyane Komite nshya yatorewe kuyobora PSF

Akomeza avuga ko mu byukuri aho isi igeze,  buri muntu asigaye akora atikoresheje agamije ahanini no kurangwa n’Ihanga ry’udushya,   mu guhangana n’abandi ku isoko.

Mu urwego rw’Udushya, Sina Gerard avuga ko  muri Ese Sina Gerard Urwibutso,  babyumvise hakiri kare, ari nayo mpamvu  bakomeje gushimirwa ibishya biharangwa buri munsi  birimo nk’Akanoze, Akingenzi ariko Sanitayiza ikoranwe ubuhanga, ikinyobwa gikozwe mu bisheke kizira isukari kivanzemo ka Tangawizi gikunzwe muri kino gihe, Akeza, Akabanga, Akandi n’ibindi byinshi bikomeje gushimwa na bose bari  mu Rwanda no hanze yarwo.

Udushya dukomeje kuranga ibikorwa bya Ese Urwibutso Sina Gerard Nyirangarama

Yishimira cyane ko u Rwanda ari igihugu cy’abahanga bamaze gukataza muri byinshi,  ariyo mpamvu  bagomba  gukomeza  kogera ubushakashatsi mu byo bakora,  ari nako kandi baharanira guteza imbere ibyo mu Rwanda “Made in Rwanda , babihesha agaciro kurushaho kugira ngo hirindwe izamuka ry’ibiciro rya hato na hato rikomeje kugaragara bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Muri aya matora y’abayobozi bashya b’Urugaga rw’abikorera mu Rwada PSF Bwana Sina Gerard abereye Umunyamuryngo w’imena,  Bapfakurera Robert yongeye kugirirwa ikizere n’abanyamuryango bamutorera Manda ya kabiri ku majwi arenga 120 y’abari bitabiriye Inteko rusange .

Bwana Bapfakurera Robert, Umushoramari mu by’Amahoteri no mu bundi bucuruzi butandukanye mu gihugu,  akaba yarashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira ikizere cyo gukomeza gufatanya nabo nk’umuyobozi mukuru, bityo nawe abenerera gukomeza gukorana imbaraga ku gira ngo Urugaga rwabo rukomeze rutere imbere kurushaho,  anashimira cyane abo bakoranye mu myaka ine yari ishize bayoborana n’ubwo bwose byari bihe bigoranye.

This image has an empty alt attribute; its file name is bapfakurera-1.jpeg
Bwana Bapfakurera Robert wongeye gutorerwa kuyobora PSF

Avuga ko azirikana cyane akazi gakomeye kakozwe na bagenzi be barangije manda, abizeza ko hazakomeza kubaho ubufatanye muri byose nk’uko bisanzwe.

 Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF, Stephen Ruzibiza nawe, atangaza ko manda isojwe yaranzwe n’imikorere myiza yanafashije igihugu gukomeza guhangana n’ibibazo bigoye mu buryo buhamye nka Covid 19 n’ibindi

Manda nshya yatowe iyobowe na Bwana Bapfakurera Robert,   itowe nyuma y’aho  iyacyuye igihe yari yaratowe muri 2018 , ubusanzwe manda ikaba igomba kumara imyaka itatu  ariko ishobora kongewa.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF rwashinzwe mu 1999 nk’urugaga ruhuza abikorera bo mu Rwanda, rukaba rwaraje rusimbura icyahoze ari ‘Rwanda Chamber of Commerce and Industry’. Intego  y’ibanze, ikaba ari uguharanira inyungu z’ubucuruzi bw’Abanyarwanda no kurebera hamwe uko abikorera bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, ari nako barushaho guteza imbere ibihakorerwa bya Made in Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *