Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yasabye ko u Burusiya bwavanwa mu muryango uhuza ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi (G20), mu rwego rwo gukaza ibihano icyo gihugu cyafatiwe kubera intambara cyatangije muri Ukraine.
Biden yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye ku Isi yabereye i Bruxelles.
Ubwo yari abajijwe niba u Burusiya bwavanwa muri G20, yagize ati “Igisubizo ni Yego, u Burusiya bwishingikiriza G20 cyane.”
Ibihugu bitandukanye byiganjemo iby’i Burayi n’ibihuriye mu Muryango w’Ubutabarane wa NATO, bimaze iminsi bifatira ibihano u Burusiya ngo buhagarike intambara bwatangije kuri Ukraine.
G20 igizwe n’ibihugu bya mbere bikize ku Isi, yatangijwe mu 1999. Muri rusange harimo ibihugu 19 n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bikaba byihariye 60 % by’abaturage batuye Isi bose na 80 % by’umusaruro mbumbe w’Isi.

Ibyo bihugu birimo Argentine, Australia, Bresil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, Mexique, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Arabie Saoudite, Koreya y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na EU.