Kuri uyu wa mbere tariki 7 Werurwe 2022, Perezida w’Igihugu cya Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embaló yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Uyu mugabo utarambye ku ntebe y’ubutegetsi muri kiriya gihugu mu minsi ishize yararusimbutse ubwo bamwe mu basirikare be bakuru bashakaga kumuhirika bigapfuba.
Ubu hari abasirikare barimo n’ufite ipeti rya Colonel batawe muri yombi.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Vincent Biruta.
Ibiro by’umukuru w’igihugu w’u Rwanda Umaro Sissoco Embaló biteganyijwe ko azamara iminsi itatu mu Rwanda.
Mu biteganyijwe mu ruzinduko rw’uyu mukuru w’Igihugu Bwana Sissoco azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ku munsi wa kabiri ajye ku gice cyahariwe i Nganda giherereye i Masoro mu karere ka Gasabo, hanyuma azakirwe na mugenzi w’u Rwanda Paul Kagame ku meza.
Umaro Mokhtar Sissoco Embaló yavutse muri Nzeri, 1972.
Uretse kuba ari umunyapolitiki, ni n’umwarimu muri Kaminuza wigishije ibya Politiki, abo bita Political scientist.
Hejuru y’ibi kandi ni n’umusirikare mukuru.
Mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe.
Yabaye Perezida wa Guinea Bissau guhera taliki 27, Gashyantare, 2020.

Perezida wa Guinea-Bissau Sissoco yakiriwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Hon. Vincent Biruta