Kimironko: Umuyobozi w’Umurenge yaciye urubanza nk’urwa Salomon

admin
8 Min Read

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo Dr Rwabukumba Umuhoza Mado kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022, yakemuye ikibazo abaturanyi babiri bo mu Kagari ka Nyagatovu Umudugudu wa Buhoro, bari bamaze igihe bafitanye, abaturage bakavuga ko yabikoze nk’Umwami Salomoni wo muri Bibiliya wanze kugendera ku marangamutima y’abagore babiri baburanaga uruhinja.

Nyuma y'uko mu minsi ishize,  ikinyamakuru igisabo.rw/  gisohoye inkuru igira iti" ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Kimironko Madame Muhorakeye Jeanne mu bugambanyi bwo kubuza uburenganzira umuturage ku kibanza cye”   inkuru yavugaga ko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko  bwirengagije nkana gukemura amakimbirane Emmanuel Nizeyimana afitanye na Abazarama Dancilla ku kabanza gato ka metero ebyiri  z'ubugari  gafatanye n'igipangu cya Abazarama.

Muri iyo nkuru ushinzwe Imyubakire n’Imiturire Madame Muhorakeye Jeanne agashinjwa kuba nyirabayaza wo gutuma Abazarama atarenganurwa,  Madame Dr Rwabukumba Umuhoza Umuyobozi w’Umurenge ubwe,  kuri uyu wa gatanu  akaba yigereye aho ikibazo giherereye maze nyuma yo kumva impande zombi n’ibitekerezo by’abaturage muri rusange,  atanga umwanzuro wishimiwe na bose n’ubwo uwitwa Emmanuel yavuze ko agifite ingingimira.

Madame Abazarama Dancilla yasobanuye uburyo yandikiye Ubuyobozi bw’Umurenge kenshi ngo babuze Emmanuel Nizeyimana kumufungira irembo asohokeramo,  aho kumwumva ngo bikemuke, ushinzwe imyubakire n’imiturire ngo  akaza abogamiye kuri Emmanuel,  akemeza  ko yagombye kwishyurwa na Abazarama,  amafaranga yahaguze  yirengagije ko aho hantu ntawe handitseho, nawe ubwe akaba abyemera atyo.

Umuturage witwa Emmanuel Nizeyimana ushinjwa kwiha ububafasha ku butaka butari ubwe no gutera ubwoba Abazarama,  avuga ko we yahaguze na Gakondo wahahoranye mbere y’uko Umujyi wa Kigali uhakata ibibanza,  bityo agasaba kuhagiraho uburenganzira n’ubwo bwose nta byangombwa byaho yerekana ko ahafitiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Dr Rwabukumba Umuhoza Mado,  yasobanuriwe  n’abaturanyi b’abafitanye amakimbirane kuri ako kabanza gafatanye n’igipangu cya Abazarama.

Icyagaragaye kuri benshi muri bo, ni ihuzagurika no kwivuguruza, kubera ahanini kutamenya amakuru agendanye n’itegeko rigenga ubutaka.

Abatanga amakuru  bemeza ko ahaburanwa ari aha EmmanuelNizeyimana,  Abazarama akabanyomoza avuga ko bose ari abazanywe na Emmanuel,  kugira ngo bamubogamireho nkuko babisanganywe.

Abazarama yikomye cyane Umuyobozi w’Umudugudu Karima Cyrille, wakomeje kwirengagiza nkana ibyo azi,  akemeza ariko abeshya ko ahaburanwa ari aha Emmanuel, mu gihe nyamara ifishi y’amakuru y’ubutaka yerekana neza ko aho hantu ntawe habaruweho.

 Umunyamategeko wa Abazarama Me Silas Ruberwa, yerekanye uburyo Emmanuel na Mudugudu Karima Cyrille birengagije nkana ko ubutaka iyo nta muntu bwanditsweho buba ari ubwa Leta,  bityo akerekana ko akabanza abaturage hamwe n’ushinzwe imyubakire mu murenge batwerera Emmanuel Nizeyimana,  ko  ntawagombye kukagiraho ububasha bwo ku kagurisha.

Avuga ko  ibigaragarira buri wese,  ari uko uwo gaherereye ku gipangu cye, ari we wagombye kugakorera isuku bibaye ngombwa,  ariko nawe ntagire icyo  yubakamo.

Me Ruberwa ashinja cyane  Emmanuel gushaka gufungisha Abazarama amubeshyera ko yakubise abakozi bubakaga muri ubwo busitani nk’abajura,  bikaba byarakozwe ngo nyiri ukuregwa atabizi, hagambiriwe ko yafungwa akazasanga Emmanuel yaramaze kwiyandikisha kuri ako kabanza abeshya ko yaguze.

Me Ruberwa yanashinje cyane imbere y’umuyobozi w’umurenge ushinzwe imyubakire Madame Muhorakeye Jeanne kuba yaramutukiye muruhame, mu gihe yamusabaga ko yakemura amakimbirane ya kiriya kibanza.

Imyitwarire idahwitse ya madame Muhorakeye

Madame Abazarama yashinjaga kenshi Madame Muhorakeye Ushinzwe imyubakire n’imiturire kubogamira mu buryo bugaragara kuri Emmanuel Nizeyimana.

Muri ibyo biganiro byayobowe n’Umuyobozi w’umurenge kuri uyu wa gatanu,  nabwo nyiri ukuregwa yabaye nkubogama  mu buryo bugaragara, ubwo yateranaga amagambo na Abazarama yemeza ko ubugure bwa Emmanuel  yagiranye n’abadafite ububasha bufite agaciro  ndetse anagaragaza guca mu ijambo umuyobozi we wari ufite inyota yo kumenya ukuri nyako, nabyo bikaba byatangaje inteko y’abari bahateraniye bose.

Kubera imyitwarire idahwitse ya Madame Muhorakeye yagaragaje muri icyo kibazo, byazamuriye amarangamutima Abazarama washinje yivuye inyuma uyu muyobozi ko ari we nyirabayazana  w’ikibazo.

Agira ati” Ndahamya ntashidikanya ko iyo hatabamo ruswa zagiye zitangwa byakagombye kuba byarakemutse. Ahasigaye rero umuyobozi wacu yaje reka akemure ikibazo neza mwe byarabananiye”.

Uyu Abazarama yashinje kandi umukuru w’Umudugudu Kayira Cyrille ubugambanyi bukabije bwatumye anakurwa ku rubuga rw’abaturage bo mu Mudugudu wa Buhoro batuyemo kubera ko yavuganye ngo n’itangazamakuru.

Nyuma yo kumva  impande zose n’ibitekerezo by’abaturage, Umuyobozi w’Umurenge wa  Kimironko Dr Rwabukumba Umuhoza Mado, yafashe umwanzuro utagaragaza kubogama , ugamije guhosha amakimbirane yari amaze imyaka ibiri.

 Avuga ko aho hantu hatagira uwo handitseho hafatanye n’igipangu cy’Abazarama Dancilla, hagiye kuba umwihariko w’Umudugudu wa Buhoro, bityo ukaba ari nawo uzajya uhakorera isuku guhera mu kwezi kwa gatandatu Abazarama avanyemo ibyo yahahinze.

Avuga ko Madame Abazarama afite uburenganzira bwo kubona aho asohokera nk’umunyarwanda ndetse na Emmanuel umuturanyi we akaba yahanyura ariko atavuga ngo ni mukwe cyane ko abitwa ko bamugurishije nta bubasha na buke bahafite.

Kubera gukemura ikibazo cy’abaturanyi araramye, umwe mu baturage wari uhari yashimiye cyane Dr Rwabukumba Umuhoza, avuga ko aruciye neza nk’Umwami Salomoni wakijije abagore babiri barwaniraga uruhinja 1 Abami 3:16-27

Aganira n’ikinyamakuru Igisabo nyuma yo gukiza abo baturanyi, Umuyobozi w’Umurenge wa Kimironko Madame Dr Rwabukumba Umuhoza agira ati “ icyo tubereyeho ni ugukorera abaturage. Birumvikana ko iki kibazo cyari cyarafashe indi ntera, ariko icyo dusaba abantu ni uko bakwirinda amakimbirane ashingiye ku mitungo’’.

Hano hantu duhisemo kuhashyira mu biganza by’umudugudu. Abo bombi uzumva atanyuzwe yakwisunga izindi nzego,  gusa icyo twe duharanira ni uko aba baturanyi bagomba kubana neza,  bakarenga  ibyabateranyaga.”

Abajijwe niba nawe yabonye  ikibazo uko giteye,  nta karengane abona kabayemo, avuga ko Abazarama afite uburenganzira bwose bwo guhabwa inzira nk’uko yabyifuzaga.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Buhoro Karima Cyrille, washinjwe cyane kubogamira kuri Emmanuel Nizeyimana, yavuze ko anyuzwe n’ibivuye mu biganiro byayobowe n’umuyobozi w’umurenge wabo.

Abajijwe uko azacunga umutekano w’Abazarama nk’umuturanyi, unabashinja kumukura ku rubuga rw’abaturage b’umudugudu, avuga ko atazi uwarumukuyeho ngo agiye kubikurikirana kandi ngo ntawuteze kumuhungabanyiriza umutekano.

Bwana Emmanuel Nizeyimana ushinjwa kwiyitirira ubutaka adafiteho ububasha, avuga ko muri rusange yakiriye neza ibivuye mu mwanzuro w’ubuyobozi bw’umurenge. Gusa ku ruhande rumwe ngo ntabwo ashyizwe akaba atagomba guhara amafaranga yahatanze.

Abajijwe icyo ashingiraho avuga ko yaguze kandi ako gace ku butaka bigaragara ko ntawe kanditseho, avuga ko ari amakuru yahawe nabi bikaba bimuhaye isomo, ubutaha ngo azajya abanza ashishoze.

Umuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko Madame Rwabukumba Umuhoza Mado, akemuye iki kibazo cy’abaturanyi babiri  Emmanuel Nizeyimana na Abazarama Dancilla bo mu Kagari ka Nyagatovu, Umudugudu wa Buhoro,  nyuma y’imyaka ibiri yose, abakagombye kubimufashamo  bo mu Kagari n’Umudugudu bari barabiremereje kubera kubogama.

Kudakemura ikibazo cy’abo baturanyi,  bikanashinjwa kandi n’ushinzwe imyubakire n’imiturire mu Murenge wa Kimironko  Madame Jeanne Muhorakeye, wanze kugikemura uko bikwiriye, akagaragaza   kubogamira ku ruhande rumwe.

Umunyamategeko Ruberwa Silas, akaba amushinja  kurangwa n’ikinyabupfura gikeya mu kazi,  nyuma yo kumushinja ko yamututse amubuza kwinjira muri icyo kibazo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *