Mu myaka igera kuri icyenda Koperative y’abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri Moto yitwa Dufatanye Motard Gasabo “CO.D.M. G” ikorera mu murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo ahazwi nko mu Izindiro, Ubuyobozi bwayo buvuga ko abayigize barangwa no gushyira hamwe baharanira iterambere rya Koperative yabo, abagenda gake bagahwiturwa ku buryo hafi ya bose bamaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa.
Ni amagambo atangazwa na Bwana Patrice Mutete Umuyobozi wa CO.D.M.G, uvuga ko Koperative yabo yashinzwe mu mwaka wa 2013, ikaba yari ifite intego yo gufasha Aba Motari bayigize kumenya gukorera hamwe muri Koperative, begeranyiriza hamwe imigabane n’imisanzu kugira ngo barusheho kwiteza imbere no guteganyiriza ejo habo hazaza.
Agira ati “iyi ni Koperative irangwa n’abantu bashyira hamwe muri byose, ikaba igizwe n’abanyamuryango 739, buri wese akaba atangirana umugabane w’ibihumbi 30 wo kubafasha kwizigamira no guharanira ibikorwa by’iterambere bigenda bigerwaho, ariko kandi buri wese akaba anagomba no gutanga umusanzu wa buri kwezi w’ibihumbi 5000, ukurwaho 1500Frw yo kwizigama muri Ejo Heza, andi ubwo akifashishwa mu mirimo ya buri munsi ya Koperative nko kwishyura abashinzwe imyitwarire mu ba Motari(Securites), ubukode bw’inzu n’abakozi bahoraho ba Koperative.

Avuga ko Umugabane Shingiro muri rusange ubafasha kugirana imikoranire myiza n’ama Banki cyangwa ibindi bigo by’bucuruzi kugira ngo Umunyamuryango ukeneye ikintu runaka nka Moto yo gusimbura iyo afite cyangwa se kwitungira iye mu gihe yakoreshaga iy’abandi yishingirwe ayihabwe nk’ubukode kugeza igihe amariye kwishyura.
Ku bigendanye n’ibigo by’ubucuruzi, aba Motari boroherezwa kubona nka Matera, Gaz, Iziko rya Kijyambere “Cuisiniere” n’ibindi bikoresho bikenerwa byinshi noneho bakabyishyura mu gihe kirekire hatanzwe make babonye nk’uko tuba twumvikanye n’Umukiliya, Koperative ikababera umwishingizi hafatiwe kuri wa mugabane shingiro uba watanzwe.
Bwana Patrice Mutete, avuga ko kubera imikoranire myiza ya Koperative na Banki, bamaze guha Abanyamuryango basaga 20 Moto nshyashya, zose zikaba ziri gukora neza uko bisanzwe, mu minsi mike bakaba bari guteganya no kuzakira abandi babyifuza, gusa ngo bikorerwa Inyangamugayo zigaragaza kuzishyura neza uko bigomba.
Avuga kandi ko hari abafatiwe kandi za matela nk’uko byavuzwe haruguru, za Gaz na Cuisinier ariyo mashyiga ya kijyambere.
Ku bigendanye n’inama rusange z’abanyamuryango zitakibasha guterana, avuga ko mu byukuri, ari imbogamizi muri rusange zatewe na Covid 19, abantu bakaba batakibasha guteranira hamwe mu buryo bworoshye, gusa akizera adashidikanya ko kuba hari ibimenyetso by’uko iri kugenda igabanya ubukana bwayo, byumvikana neza ko RCA n’izindi nzego zibishinzwe bazabisuzuma, maze hagashakwa uko bajya baterana kugira ngo bungurane ibitekerezo uko byari bisanzwe bikorwa mu bihe byashize.
Avuga ko mu by’ukuri Covid 19 yasubije ibintu inyuma kubera ko hari n’imishinga myinshi Koperative yari ifitiye abanyamuryango itarabashije gushyirwa mu bikorwa harimo nko kubashakira ibibanza byo kubakamo amazu aciriritse, ariko akizera ko ibihe nibyongera kugenda neza imishinga yabo myiza bafite izakomeza nta kabuza.
Ikindi Bwana Patrice Mutete avuga, ni uko bafite ingamba zo gushyigikira no kuzamura Koperative yabo ku buryo bateganya ko yajya iza mu za mbere zirangwa n’imikorere n’ibikorwa by’Indashyikirwa akizera ko bazabigeraho cyane ko abanyamuryango ba CO.D.M.G basanzwe bazi gushyira hamwe kandi icyo ngo biyemeje bakigeraho byanze bikunze.
Avuga ko mu myaka hafi icyenda bamaze, ngo baranzwe no gushyira hamwe, intego bafite ikaba ari uko bizakomeza bityo ibihe byose Koperative iharanira gukora neza no kugirira akamaro abayigize hamwe n’imiryango yabo.
Asoza ashimira cyane abanyamuryango ba CO.D.M. G umwete n’umurava bakorana ibihe byose, akabasaba gukomeza gutanga imisanzu uko bikwiriye kubera ko ariyo yifashishwa mu kubaka ubuzima bwa Koperative no kubishyurira ubwizigame muri Ejo heza, ari nabwo buryo buzabafasha mu gihe bazaba batagifite imbaraga zo gukora akazi bari gukora kino gihe.

Ashimira cyane kandi na Komite bafatanyije, ubwitanjye umurava no kugirana inama bibaranga kenshi, bityo akabasaba gukomeza gukora batizigama kugira bazasoze neza inshingano bahawe n’ababatumye haramaze kuboneka umusaruro uhagije.
Koperative y’aba Motari bakorera m’Umurenge wa Bumbogo CO.D.M.G mu Izindiro ahazwi nko kwa Nayinzira mu Karere ka Gasabo, imaze imyaka igera ku icyenda ikora ibikorwa byayo kuko yashinzwe n’abayigize mu mwaka wa 2013.
Ni Koperative igizwe n’abanyamuryango agera kuri 739, bikaba bivugwa ko ri abanyamuryango bashyize hamwe kandi baharanira iterambere ryabo n’irya Koperative muri rusange.

Uwakenera ibindi bisobanuro cyangwa abashaka kuba abanyamuryngo bashya, bahamagara kuri 0788423929 bagahabwa ibisobanuro birambuye.