Abanyenganda n’abacuruzi barasabwa gukomeza kunoza ibyo bakora mu ihangana ry’ibituruka ku masoko yo hanze

admin
6 Min Read

Ni ibitangazwa na Bwana Bapfakurera Robert, Umushoramari akaba na  Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF,  ushishishikariza abanyenganda n’abacuruzi muri rusange,  gukomeza gukora no kunoza ibyo bakora bya Made in Rwanda  cyane ariko  muri kino gihe urujya n’uruza rwongeye gufungurirwa abinjiza ibicuruzwa ku mupaka wa Gatuna,  bikaba bije gukomeza  guhangana n’ibisanzwe bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda zari zimaze kuba nyinshi nazo mu gihe gito.

Bwana Bapfakurera, avuga ko abanyarwanda ari abakozi kandi bamenyereye guhangana ku isoko n’abandi, gusa ngo ntibagomba kwicara ngo birare, bakaba basabwa gukomeza gukora  iby’agaciro kandi byiza ku buryo abaturage babona neza ko nta tandukaniro kubitumizwa ku masoko yo hanze  nk’ibishobora kujya byinjira muri kino gihe umupaka wa Gatuna ugabanya u Rwanda na Uganda wongeye gufungurirwa abaturage nyuma y’imyaka itatu yari ishize udakora.

Agira ati”Nk’uhagarariye abikorera, nkaba kandi nanjye mfite uruhare mu ishoramari igihe kinini mu Rwanda, ni byiza ko nabwira bagenzi banjye b’abacuruzi n’abanyenganda gukomeza gukora neza uko babisanganwe, bageza ku banyarwanda ibintu binoze kandi byuje ubuziranenge kugira ngo ibyinjira bivuye hanze bizasange baramaze guhitamo ibikorerwa iwabo bizwi nka Made in Rwanda byakomeje kubafasha no mu bihe bitari byoroshye bya Covid 19 mu bihe bishize.”

Bwana Bapfakurera avuga ko u Rwanda ari igihugu kiberanye n’ishoramari bitewe ahanini n’umutekano ukirangwamo wishimirwa na benshi ariyo mpamvu abanyenganda n’abacuruzi  bagomba gukora kenshi baharanira ko abaguzi bagura byiza kandi bizaramba.

Avuga ko amaze imyaka igera kuri 30 atangiye ishoramari mu Rwanda,  ari nayo mpamvu aba agomba kunganira bagenzi be kugira ngo abasangize ku burambe bw’imikorere afite. 

Ku bigendanye n’ihungabana ry’ubukungu ryakuruwe n’icyorezo cya Covid 19, avuga ko icyorezo cyasubije inyuma byinshi ku buryo bisaba ko abantu bakora batikoresheje kugira ngo bazibe icyo cyuho bikazagerwaho hahangwa ibishya kandi bishimwa na bose ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo.

Abajijwe impamvu amwe mu ma Banki ko yaba yitwara nk’aho ayobewe ko icyorezo cyahombeje benshi hagafatwa icyemezo cyo kugurisha imitungo y’abamwe baba batse inguzanyo ndetse n’igihe cyo kwishyura kitararenga, Bwana Bapfakurera avuga ko nta wakwirengagiza ko Banki ari ikigo nacyo cy’ubucuruzi ndetse gikoresha amafaranga y’abandi, ariyo mpamvu uyigujije ngo nta rundi rwitwazo Banki yemera rwabuza ko yishyura,  gusa ngo Urugaga rw’abikorera rusaba  amabanki kenshi kujya abanza akagirana imishyikirano n’ababafitiye umwenda ku gira ngo hatavukamo akarengane no kwica imikoranire y’impande zombi.

Agira ati ” burya guhabwa inguzanyo a Banki si uko idukunda nabo baba bashaka inyungu kandi amafaranga bakoresha ni ay’abandi bakiliya baba bashaka ko uyagarura ngo bayasubize beneyo. Icyo wamenya ni uko Banki ntacyo ipfa n’abakiliya yagurije ku buryo banabanza kugoragoza burya kenshi mbere yo guteza cyamunara gusa icyangombwa ni ukurangwa n’ubunyangamugayo kubasaba inguzanyo no kwirinda munyumvishirize kuri ba nyiri amabanki”.

Ku kibazo cy’ahagomba kuzajya habera imurikagurisha Mpuzamahanga byavuzwe kenshi ko hagiye gutunganywa imyaka 10 ikaba ishize, Bapfakurera avuga ko mbere gato y’uko Covid 19 iza bari bamaze kubona inzobere zagombaga gukora inyigo n’igishushanyo mbonera cyaho biza guhagarara.

Avuga ko mu byukuri, ntawashidikanya ko Covid yashubije ibintu inyuma birimo  n’ibikorwa by’urugaga rw’abikorera cyane ko abitabiraga Expo bagabanutse inyungu zabonekaga zikaba nkeya.

Gusa akavuga ko hari gukorwa ibishoboka byose,  kugira ngo imyubakire y’aho hantu  izasubukurwe ku buryo  mu mpera z’umwaka wa 2022,  imyiteguro izaba yarangiye maze mu ntangiriro z’utaha wa 2023,  imirimo y’ubwubatsi ikaba yatangira.

Ku birebana n’ibihombo byavuye ku ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu gihe cy’imyaka itatu ufunze, avuga ko ari byinshi ariko kandi agashima intambwe Leta z’ibihugu byombi zimaze gutera, akavuga ko kuba  i Gatuna urujya n’uruza rwongeye gukomorerwa bigiye gutanga  inyungu ikomeye, maze agasaba abanyarwanda gukomeza kurangwa no gukora i byiza bihangana n’iby’abandi ku isoko kandi  bidahenze ahubwo bikaza bikoze mu buryo bwiza kand bunogeye abaguzi.

Uretse umupaka w’igihugu cya Uganda ufunguwe, Bwana Bapfakurera yizera ko n’undi  utari Nyabagendwa muri kino gihe uhuza u Rwanda n’u Burundi ushobora kuzafungurwa vuba,  n’ubwo muri rusange hakiriho ikibazo cy’ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid 19, ariko   icyangombwa ngo  ni uko abantu bahura bakagania bakanafata ingamba zibereye abaturage zituma habaho uubhahirane n’imigendaranire hagati ‘iibhugu bituranye.

Asoza asaba abikorera gukomeza gukora ibikorwa byabo by’ubucuruzi n’inganda mu buryo bunoze ari nako baharanira guhangana n’abandi ku masoko,  ku buryo ibigurishirizwa mu Rwanda binambuka i Mahanga,  maze Made in Rwanda igakomeza guhabwa intebe no kwaguka igana mu bice byose by’isi.

Bwana Bapfakurera ni Rwiyemezmirimo ubimazemo igihe, akaba n’umucuruzi washoye imari mu bikorwa bitandukanye nko mu bijyanye n’ama Hoteli, ubwubatsi bw’amazu, ubwikorezi bwo mu gihugu no hanze yacyo, akaba ngo  abikomora  kubavandimwe nk’umurage nabo barangwanga no guharanira kwikorera muri byose.

Imirimo ye yo guharanira kwiteza imbere akaba yarayitangiye mu mwaka w’ 1991 ubwo yari arangije amasomo ye. ibanga akoresha buri gihe nk’uko abivuga bikaba ari, Gukorana neza n’abandi, Ukuri mu byo akora byose ndetse no gukora cyane.

Muri kino gihe akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorra mu Rwanda PSF.    

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *