Ni ikifuzo gihurizwaho n’ababyeyi batandukanye hamwe n’Uwizeye Jackie, Uwase Ange Mutabonwa Albertine bafite ikigo cya INITIATIVE FOR AUTISTIC CHILDREN AND ADOLESCENTS, kigamije gufasha no kwita ku bana bavukana ibibazo byo mu mutwe n’ingingo biva ku ndwara ya AUTISM, mu kubaremamo icyizere no kugaragaza uruhare rwabo muri sosiyete kuko nabo bafite uburenganzira bwose mu muryango nyarwanda.

Uwizeye Jackie Umuyobozi Mukuru wa Initiative For Authisme Children And Adolescent
Uwizeye Jackie, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze ikigo INITIATIVE FOR AUTISTIC CHILDREN AND ADOLESCENTS afatanyije na Uwase Ange ndetse na Mutabonwa Albertine, avuga ko igitekerezo cyo kwita no gufasha abana bavukana ibibazo nk’ibyo cyamujemo akiri umwana abitewe ahanini no kuba yarabyirutse asanga Nyinawabo “Aunt” yaravukanye ubwo bumuga akaza no kubyara umwana ufite ubwo bumuga akabona ko bikeneye izindi mbaraga. Byaje kumutera ishyaka ryo kuvuga ko nakura azashaka uko yita kuri ubwo bumuga by’umwihariko, abitewe n’akababaro yatewe n’abo ngabo bo mu muryango we.
Agira ati “maze kubona ibyabaye kuri Masenge “Aunt” wavukanye ubwo bumuga akanabyara umwana umeze nkawe, nakuranye umutwaro undemereye wo kuzashaka uko nzajya nita ku bavukana ubwo bumuga igihe cyose nazabona ubushobozi maze gukura.
Ubwo nari ntangiye kwiga no guca akenge, natangiye kujya nsoma ibitabo bikubiyemo inyigisho zo gufasha bene abo bantu, bityo ndushaho kubagirira urukundo no kumva ko ngomba kuzabitaho igihe cyose nazabona ubushobozi, nkabafasha nabo kwiyakira no kumva ko ari abantu nk’abandi kandi ko bashobora gukora nabo ibikorwa byubaka igihugu byanabatunga mu buzima bwabo bigendanye n’impano biyumvamo.

Abayobozi na bamwe mubashinzwe kwigisha no kwita ku bana
Madam Uwizeye Jackie, avuga ko mu byukuri AUTISM ikunze kugaragara mu bana bakiri bato.
Akomeza asobanura ko bimwe mubyo bafasha abo bana bibanda mu bice bitandukanye aribyo :
- Speech and Language Therapy: ubuvuzi bw’imivugire bigamije kubafasha mu buryo bwo kumvikana n’abandi mumvugo yabo.
- Occupation Therapy: ubuvuzi bukoresheje ibikorwa ngiro.
- Physiotherapy : ubugorangingo.
- Applied Behavior Analysis : Nabyo bigamije kumufasha kugira imyitwarire iboneye.
- Special Education
- Counselling and advocacy: Aribyo bigamije kubaha inama no kubakorera ubuvugizi kubo bireba bose, bashobora ku bunganira no kubafasha mu mibereho yabo.
- Vocational Training: Bijyanye no kubafasha kwiga no gukora ibizabafasha kwibeshaho bahereye ku mpano zibagaragaraho.
Uretse kwita no gufasha aba bana bafite ubu bumuga, UWIZEYE Jackie, avuga ko mu by’ukuri banafasha ababyeyi babo kubahugura mu buryo butandukanye bwo kumenya kwita kuri abo bana no kubageza ku bigo bifite ubushobozi bwokubitaho kugira ngo bitabweho bafashwe n’inzobere, kuko nabo bafite uburenganzira bungana nubw’abandi.

Bamwe mu bayobozi
Mu kugera ku ntego zihamye z’ikigo cya INITIATIVE FOR AUTISTIC CHILDREN AND ADOLESCENTS Madame Uwizeye Jackie abereye umuyobozi, avuga ko mu kazi kabo ka buri munsi, babifashwamo n’inzobere zabihuguriwe n’uburambe mu kwita no gukurikirana ubuzima bw’abana bavukanye AUTISM.
Izo service bavuze haruguru zitangwa burimunsi muminsi y’akazi kuva saa mbiri kugera saa kumi z’umugororaba, amahugurwa akaba ategurwa mugihe cyagenwe.
Madam Uwizeye Jackie Umuyobozi Mukuru yavuze ko ingorane bahura nazo nuko hari imyumvire itandukanye kuri Autism (bamwe bayita amarozi, amadayimoni n’ibindi byinshi) abantu ntibarasobanukirwa bihagije. Ikindi usanga hari imiryango imwe n’imwe usanga ihisha abo bana mu mazu bakabakingirana kugirango hatagira abababona, hakenewe ubukangurambaga buhagije mu gihugu hose kuko nicyo gisubizo kirambye. Bakaba basaba Leta n’abandi bose bafite aho bahurira nicyo cyiciro ko bakongera imbaraga mu kubitaho kuko hari umubare munini cyane cyane mubyaro kandi badafite uko bagera kuri izo serivise.
Abayobozi ba IACA RWANDA basoza bashishikariza ababyeyi gukunda no kwita ku bana babo igihe cyose baba bavukanye indwara ya AUTISM, bakamenya ko nabo ari abana nk’abandi ntibabatererane, ahubwo bakabagaragariza buri gihe urukundo kuko bizatuma bibona muri Sosiyete nyarwanda bakisanzura hamwe n’abo bangana, ko banakeneye ubwo buvuzi kugirango bubunganire.
Ikigo cya INITIATIVE FOR AUTISTIC CHILDREN AND ADOLESCENTS cyita ku bana bavukanye AUTISM, giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko ahitwa mu Bibare ku muhanda umanuka werekeza kuri 12 ku cyapa cya KG 38 ST
Abashaka ibindi bisobanuro cyangwa bashaka kubagana, bahamagara kuri 0788350062 na 0783169651
Email: iacarwanda@gmail.com bagahabwa ibisobanuro birambuye.


