Kicukiro : Gitifu Idrissa wa Kanombe arasaba abaturage gukomera ku ngamba zo gukumira Covid 19

admin
5 Min Read

Mu gihe abantu bakomeje ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid 19 gikomeje kwiyongera umunsi ku wundi ku isi,  Umuyobozi w’Umurenge wa Kanombe Bwana Idrissa Nkurunziza,  arasaba abaturage abayoboye gukomera ku ngamba bafashe zo kuyirwanya kugira ngo mu bihe bidatinze izasigare ari umugani mu murenge wabo.

Bwana Idrissa Nkurunziza,  avuga ko kimwe n’abandi banyarwanda, Abaturage bo m’umurenge wa Kanombe abereye Umuyobozi,  bafashe ingamba zikomeye zo guhagurukira kurwanya icyo cyorezo ari nako abashishikariza  kugira isuku bakaraba buri gihe intoki, bahana intera mu gihe bari ahateraniye abantu benshi,  n’ibindi byinshi bigendanye na gahunda zigamije kuyirwanya birimo kwikingiza,  ari nayo mpamvu abaturage be hafi ya bose ngo bamaze kubona inkingo ebyiri,  abandi bakaba bari kwitabira gufata urwo Gushimangira rwa 3,  kugira ngo icyorezo gikomeze gicibwe intege ahantu hose.

Ku birebana n’Imibereho myiza y’abaturage muri rusange,  Idrissa avuga ko  abagera kuri 73%,  bamaze gutanga ubwisugane mu kwivuza(Mutuelle de Sante), abasigaye nabo bakaba bari gushishikarizwa kuyitanga vuba ari nako basobanurirwa ibyiza byayo kurushaho.

Cyakora Kubirebana n’ubwitabire,  avuga  ko muri rusange buri hejuru kubera ko muri Kanombe, ahanini hagaragaramo abantu benshi bafite ubundi bwishingizi, noneho kuba babasha kubimenyekanisha kugira ngo bakurwe mu mubare w’abishyura ubwisungane bikaba imbogamizi, kimwe n’uko hari abantu benshi bagenda bimuka ntibimenyekane, bityo nabo   bakaguma kubarirwa mu mubare w’abazishyura.

Gusa muri kino gihe,  Ubuyobozi bw’Umurenge bukaba ngo buri kubikurikirana kugira ngo abo bose bamenyekane kugirango huzuzwe by’ukuri abagomba kwishyura  ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati” uretse kuba twarafashe ingamba zihamye zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid 19, abaturage banashishikarijwe gutanga ubwisungane mu kwivuza,  ubwitabire bukaba buri kuri 73% kandi tugashimira n’ikigo cya BDF  ku bufasha bageneye bamwe mu baturage bacu bo mu kiciro cya mbere batari bashoboye kwirihira ubwo bwisuungane neza,  bakaba barishyuriye abantu  500 Amafaranga ahwanye na 1,500,000 Frw. Bikaba ari ibyo kwishimirwa.”

Ku bigendanye n’Ubukungu n’Iterambere;  Bwana Idrissa Nkurunziza, avuga ko Umurenge wa kanombe ufite ubukungu bushingiye ahanini ku bucuruzi,  ahagaragara uduce twinshi turangwamo ubucuruzi nka Kabeza”Giporosp”, Rubirizi, Busanza n’ahandi henshi n’ubwo bitabujije ko hari n’ibishanga bikorwamo ubuhinzi bwa kijyambere nko hagati ya Gahanga na Rubirizi, hagati ya Busanza na Karama, bufasha ababikora kwihaza mu biribwa.”

Ku abirebana n’Iterambere avuga ko umurenge wa Kanombe ufite imihanda myinshi kandi itunganyijwe hafi ya yose ikaba irimo Kaburimbo, amazu menshi y’ubucuruzi nayo guturamo yubatswe mu buryo bugezweho ndetse no kuba igice kimwe cy’ikibuga mpuzamahanga cy’i Kanombe kuba gikora ku murenge wabo nabyo ngo bikaba byongera ishema ryo kugera ku iterambera muri byinshi. 

Ikindi ni uko Kanombe irimo ibigo byinshi by’amashuri nka Kaminuza, amashuri y’isumbuye, ay’incuke n’abanza, hiyongereyeho amavuriro  n’ibindi bigamije imibereho ihamye.

Bwana Idrisaa Nkurunziza,  umaze amezi ane mu murenge wa Kanombe, akavuga ko n’ubwo ari mushya bwose ko yasanze Umurenge wa Kanombe utuwe n’abaturage bashyirahamwe kandi baharanira buri gihe gukora bagamije kwiteza imbere no kuzamura Umurenge wabo niigihugu muri rusange.

Avuga ko afite uburambe mu miyoborere kuko kuva muri 2006 aribwo yatangiye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu Karere ka KIcukiro, imyaka 16 akaba ayimaze,  aho yishimira ko byamuhaye ubushobozi bwo kumenya kubana n’abaturage no kubakangurira gukunda no gukurikiza gahunda za Leta zose zigamije kugera ku iterambere. 

Asoza asaba abaturage bo mu murenge wa kanombe,  gukomeza kurangwa no gukorera hamwe barwanya kandi banakumira icyorezo cya Covid 19 nk’uko babigaragaje kenshi, kandi bakarushaho no kugira uruhare rugaragara mu bibakorerwa bigamije iterambere ry’igihugu.

Umurenge wa Kanombe ni umwe mu mirenge 10 igize Akarerer ka Kicukiro, ugizwe n’Utugari 4 aritwo : Kabeza, Busanza, Rubirizi na Karama, Imidugudu 45 n’amasibo 323

 Umurenge wa Kanombe kandi uhana urubibi n’Umurenge wa Gahanga, Masaka, Niboye na Remera yo mu Karere ka Gasabo, 

Ni Umurenge urangwa ahanini n’ibikorwa by’ubucuruzi n’iterambere mu buryo butandukanye.

 Ufite ubuso bwa Km2 24,500 Ukagira abaturage  bagera ku bihumbi 48(48,000) batuye ku bucucike bw’abantu 1800 kuri Km2 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *