Nyuma y’uko kuwa 16 Ukuboza 2021, Banki y’u Rwanda y’ Iterambere itangirije uburyo bushya bwiswe CanaChallenge, bugamije gufasha abaturage bakennye babarizwa mu cyiciro cy’Ubudehe kubona amashanyarazi y’imirasire, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2021, isezerano ryayo ryatangiye gushyirwa mu bikorwa, umuhango w’Ikubitiro wo gucanira abo baturage ukaba watangiriye mu Karere ka Rulindo.
Uwo muhango wo gutangira gucanira bamwe mu baturage babarizwa mu kiciro cy 1 cy’Ubudehe nk’uko Umushinga wa CanaChallenge ubivuga watangiriye mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Shengampiri, Umudugudu wa Nyabinyoni mu Karere ka Rulindo ahacaniwe ku ikubitiro Imiryango 5.
Madame Alida Ikuzwe,uhagarariye Ishami rishinzwe Ingufu z’amashayarazi y’imirasire n’ay’umurongo mugari muri BRD, avuga ko Isezerano n’umuhigo bahize byo gufasha abaturage bari mu kiciro cya 1 cy’Ubudehe kubona amashanyarazi, babitangiye neza muri gahunda ya Leta y’uko buri muturage wese agomba kuba yagezweho n’amashanyarazi muri 2024.

Agira ati “Dutangiye igikorwa cyo gucanira imiryango iri mu Kiciro cya 1 cy’Ubudehe kugira ngo dukomeze kubahiriza gahunda ya Leta y’u Rwanda yihaye y’uko buri muturage agomba kuba yagezweho n’ingufu z’amashanyarazi muri 2024, aho 52% ari azaturuka ku murongo mugari, andi ya 48% akaba ari azaturuka ku mirasire ari nayo twiyemeje kugeza ku miryango ibihumbi 10 ikennye kurusha indi, umuturage azahabwa itara rifite agaciro cy’iibihumbi 115, BRD ikazamwishyurira ibihumbi 100, abafatanyabikorwa bandi tukaba tubasaba kudufasha kwishyurira bariya baturage Miliyoni 150 zirenga kuyo BRD izatanga ahwanye na Miliyari 1 y’amanyarwanda.”
Madame Alida, avuga ko bizera ko abafatanyabikorwa barimo ibigo by’ubucuruzi, ibya Leta n’abikorera muri rusange bazabafasha kubona ariya miliyoni 150 ni ukuvuga inkunga y’ibihumbi 15 ku muntu kugira ngo igikorwa cyatangijwe, biteganyijwe ko kizasozwa mu mpera za Werurwe 2022 kizasozwe neza kigeze ku Umusaruro ukwiriye.
Asaba abaturage bahawe amashanyarazi kuyafata neza batayasesagura kugira ngo azabagirire akamaro cyane ko aje kubakura mu kizima n’ubwigunge bwo kutagira urumuri rukomoka ku mashanyarazi.
Avuga ko uyu mushinga wo gucanira abatishoboye watangiye muri 2019 ufute gahunda y’imyaka 5, ukaba wari ugamije ahanini gufasha abakene bo mu kiciro cya 1 kugeza ku cya 3 muri Gahunda ya Cana uhendukiwe, aho abaturage bagomba kugana ibigo by’imari na Sacco, kugira ngo babone uruhare rwabo rwo kongera kuyo BRD ibatangira. Muri kino gihe cyakora, CanaChallenge ikazafata abo mu kiciro cya 1 gusa cyane ko byagaragaye ko nta bundi bushobozi na buke baba bafite. Ubuyobozi bwa BRD, bukavuga ko gahunda y’ibyiciro 2 bisigaye nayo izagumaho, abo bagenerwa bikorwa bakazajya biyishyurira ibihumbi 15 uko bisanzwe, bifashishije ibigo by’imari na Sacco, BRD nayo ikabatangire andi ibihumbi 100.
Madame Alida, avuga ko mu miryango ibihumbi 450 iteganijwe kuba yacaniwe muri 2024, muribo imiryango irenga ibihumbi 90 ikaba yaramaze gucanirwa muri gahunda ya Cana Uhendukiwe yafataga ibiciro bitatu, mu gihe CanaChallenge igamije gucanira abandi ibihumbi 10 bo mu kiciro cya 1 gusa, bikazakorwa mu mezi 3, Akavuga ko bizakorwa nko gutanga Ubunani kuri iriya miryango itishoboye kuko nta faranga na rimwe izishyura.
Nyirahabimana w’imyaka 32, umwe mubagize imiryango 5 yahahwe amashanyarazi na BRD, avuga ko mu byukuri ari ubwa mbere agiye kurara munzu irimo amashanyarazi, akaba ashima cyane BRD yayabagejejeho, by’Umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kubagezaho ibyiza byose bifuza.

Agira ati”Ibi ni ibyishimo byinshi jye n’umuryango wanjye n’abaturanyi kuba duhawe amashanyarazi, twishimiye ko tuvuye mu bwigunge cyane ko ari ubwa mbere tugiye kuba mu nzu icaniwe. Twishimiye ko tuzacuranga Radiyo, tukabasha no kubona umuriro wa Telefoni, mu gihe twakoraga ibirometero byinshi tugiye gushaka umuriro wayo bikatuvuna cyane.”
Grace Umuhoza Umukozi w’Umurenge wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, avuga ko nk’Ubuyobozi bw’umurenge bashimiye cyane Banki y’Iterambere BRD yahisemo gutangiriza igikorwa cyayo mu murenge wabo.
Agira ati”n’ubundi twari dusanzwe dufashwa na BRD mu buryo bwa Nkunganire. Dushimiye cyane ubu buryo bwo gufasha abo mu kiciro cya mbere cyane ko dufite benshi, tukizera tudashidikanya ko bose amahirwe azabagerho, bityo natwe tukaba dusaba abaturage kuzayafata neza kugira ngo azabagirire akamaro uko babyifuza.”

Madame Alida avuga ko igikorwa bakoze kuri uyu wa kabiri Tariki ya 21 Ukuboza 2021, bagifashijwemo n’abakozi ba BRD ubwabo kugirango haboneke biriya bihumbi 15 ari yo agomba kuba uruhare rw’umuturage, akishimira ko hamaze kuboneka inkunga izafasha byibura imiryango byibura 160, nyuma yabyo bakaba basababa ibindi bigo n’abikorera, gushyiraho akabo kugirango ya miryango ibihumbi 10 igomba gufashwa kubona amashanyarazi y’imirasire muri iki gikorwa, izatangirwe inyongera ituma igiciro cy’umurasire kigera ku muturage.
Asoza amenyesha abantu bose ko mu minsi mike, bazamenyeshwa Nomero za Konti, MoMo na Airtel Monney bizajya bishyirwaho iyo nkunga.
Avuga ko mu gutanga amashanyarazi y’imirasire bagendera akenshi kuri Raporo y’inzego z’ibanze, bityo abakene bose bari mu kiciro cya mbere bo mu mudugudu watoranyijwe bakaba bose bagerwaho n’izo ngufu ntawe ucikanwe
Ikindi avuga ni uko iyi gahunda ya CanaChallenge izagera mu gihugu hose, ndetse na Cana Uhendukiwe ikazakomeza kubaho kugeza muri 2024, bitavuze ko niba hari imiryango izasigara nyuma ya 2024, nayo itazakomeza ikawugezwaho na nyuma yaho.
Banki y’u Rwanda y’Iterambere BRD, isanzwe ikorana n’ibigo by’imari na m’ama Banki.
Muri kino gihe BRD, ikaba iri gufasha abakene kugerwaho n’ingufu z’amashanyarazi biciye muri gahunda ya CanaChallenge.
BRD ni Banki imaze kuba ubukombe kuko yatangiye ibikorwa byayo mu 1967.
Igikorwa cyatangiye cyo gufasha imiryango ikennye yo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe cyo kugezwaho Ingufu z’amashanyarazi kikaba giteganyijwe ko kizasozwa mu mpera za Werurwe 2022 .



Edouard Niyonkuru