Bitandukanye n’Umwaka ushize wa 2020, Expo mpuzamahanga yo muri uyu mwaka wa 2021 iteganyijwe kubera I Kigali nk’uko bisanzwe kuva kuwa 09 kugeza kuwa 30 ukuboza 2021, hazagaragaramo ibinyobwa bihiye byengwa n’inganda zikomeye n’iziciriritsee zikorera mu Rwanda ibikinisho n’imikino y’abana.
Mu kiganiro Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF Theoneste Ntagengerwa yagiranye n’ikinyamakuru igisabo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, avuga ko Expo y’uyumwaka itandukanye cyane n’iy’umwaka ushize bitewe n’uko bimwe mu bitarabashije kuboneka ubushize, birimo inzoga zihiye, imyicundo n’imikino y’abana itandukanye bizagaragaramo.

Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF Theoneste Ntagengerwa
Gusa avuga ko n’ubwo bimeze gutyo bwose Expo izakorwa hubahirizwa kurushaho amabwiriza ajyanye no kwirinda kwandura no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera Covid 19.
Bwana Ntagengerwa, avuga ko muri rusange imyiteguro y’imurikagurisha rigeze ku musozo aho rizabera, hakaba hari gutunganywa neza kugira ngo itariki nyirizina, izagere ibintu byose biri ku murongo uko bikwiriye.
Agira ati “Imyiteguro igeze ku musozo, tukaba twizera tudashidikanya ko imurikagurisha ry’uyu mwaka rizaba ritandukanye cyane n’iry,ubushize bitewe ahanini n’uko hari byinshi bizayibonekamo bitari bihari ubushize kubera ingamba zari ziriho icyo gihe zo gukumira kurushaho icyorezo cya Cov19.”
Avuga ko bamaze kwakira ubusabe bw’abazaza kumurika ibikorwa byabo benshi, n’ubwo bwose ngo bataregeranya neza imibare y’abasabye ngo ntibazajya munsi ya 400 kuko ari benshi basabye.
Kubirebana n’ibyo basaba abazaza kumurika ibintu byabo, avuga ko babasabye kuzana ibintu byiza kandi byiganje mo udushya bitari no ku giciro gihanitse kugira ngo abagura be kuzahendwa, kandi bakaba bagomba kuba barikingije baranipimishije Covid 19, kugira ngo abazabagana kuri za Stands zabo, bazabe bizeye neza umutekano wo kutandura icyo cyorezo.
Cyakora abazitabira imurikagurisha bose, baba abakuru n’abana bakaba ngo nabo basabwa kuzirinda umuvundo, bakinjira neza bakurikije amabwiriza y’abashinzwe umutekano bazaba babayobora.

Muri EXPO ya 2021 Hazagaragaramo ibinyobwa bihiye n’imikino y’abana
Kubigendanye niba kubwe asanga nta kavuyo kazavuka, bitewe n’uko hazacuruzwamo inzoga hakabamo n’imikino itandukanye igenewe abana, bishobora kuzabamo umubyigano watuma ubwandu bwa Covid 19 bubona icyuho, Umuvugizi wa PSF avuga ko hateguwe amatsinda ahagije y’urubyiruko rw’Abakorerabushake, agomba kuzajya yibutsa abazitabira kutegerana uko bashaka, kwambara agapfukamunwa n’izindi ngamba zigamije gukumira ubwandu bwa Covid ngo zikaba zarafashwe na cyane ko n’inzego zishinzwe umutekano zizaba zihari mu buryo buhagije.
Kubirebana n’Agashya kihariye muri Expo y’uyu mwaka, avuga ko hari amamodoka avuye mu mahanga ahendutse kandi meza azamurikirwamo, ibikinisho by’abana n’imyicundo bitagaragaye ubushize hamwe n’ibinyobwa bisembuye byengerwa mu nganda nini n’iziciriritse zikorera mu Rwanda n’ibindi.
Ikindi avuga cyaba nk’umwihariko, ni uko Expo igiye kuba mu buryo butandukanye n’ubushize, ikazaba izitabirwa n’ibihugu birenga 14 biturutse ku migabane itandukanye, bikazaba ari ishema ku gihugu cy’u Rwanda, hagamijwe gushimangira ko gifite umutekano usesuye n’ ikizere gihamye cyo kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid 19.
Ubwo Ikinyamkuru Igisabo cyaganiraga n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda mu minsi ishize, Bwana Bapfakurera Robert, yavuze ko muri PSF bishimira cyane ko Icyorezo cya Covid 19 kiri kugenda gihashywa ku buryo bugaragara mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda Bwana Robert Bapfakurera
Bwana Bapfakurera, avuga ko ariyo mpamvu bishimiye gutegura Imurika mpuzamahanga ry’uyu mwaka ryitezweho ko abikorera bazabona akanya gahagije ko kugaragaza ibyo bakora, hagamijwe ahanini guteza imbere Made in Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye by’abikorera.
Imurikagurisha mpuzamahanga riri gutegurwa, rizatangira kuwa 09 risozwe kuwa 30 ukuboza 2021.
Ni Imurikagurisha rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 24, rikazabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe, bikaba biteganyijwe ko rizitabirwa n’abasaga 400 bazamurika ibikorwa byabo, bakazaba baturutse mu bihugu 14 byo ku migabane itandukanye y’isi.

Aha niho uruganda rwa Bralirwa ruzaba rukorera mu kinyobwa cyabo cya Heineken

Imirimo irakomeje yo kubaka ahazamurikirwa ibikorwa

Imurikagurisha riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane ahasanzwe hazwi nka Expo Ground
Edouard Niyonkuru