Ishuli Kigali Leading TVT School, riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Uretse kuba ari ryo ryonyine ritanga ubumenyi mu masomo y’imyuga n’ubumenyi bugezweho afasha abana baharangije guhita babona akazi bidatinze, abahiga nabwo bahabwa amahirwe asesuye yo kujya kwimenyereza umwuga w’ibyo bize mu mu bihugu byo hanze bifitanye umubano wihariye n’iryo shuri.
Ni amagambo atangazwa na Bwana Maboyi Amrani, Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri ishuri rya Kigali Leading Tvt School uvuga ko kuva icyo kigo cyashingwa muri 2003, abahiga bose bakunze kurangwa no kugira ubwenge bwihariye.
Avuga ko ibyo byose bituma abaharangiza bose mu masomo atandukanye usanga barwanirwa n’ibigo bibifuza, kugira ngo babashe ahanini kunganira abakozi babo mu bumenyi baba bakuye muri Kigali Leading Tvt School ndese n’aho baba barakoreye amahugurwa yo kwimenyereza umwuga mu bigo bikomeye byo hanze nko mu birwa bya Maurce, mu minsi mike bakazajya banahugurirwa no mu gihugu cy’Ubwami bw’Abahorandi.
Bwana Maboyi Amrani, avuga ko ishuri ryabo ari ikitegererezo mu mujyi wa Kigali kandi ko rimaze kugera kuri byinshi mu buryo bugaragara ahanini bitewe no gutanga ireme ry’uburezi ryiza, bikaba bituma abana baharangije byibura 45% babona akazi mu ma Hoteli akomeye abandi nabo bagafashwa kwihangira imirimo n’ikigo cyabo.
Agira ati ” abana barangiza hano baba ari abahanga cyane ku buryo bahita banabona akazi mu mahoteri akomeye, ahanini bitewe n’uko uretse n’amasomo ahagije bafatira hano banajya mu myimenyerezo mu bihugu dufitanye ubufatanye nk’Ibirwa bya Maurice mu minsi ishize tukaba twaroherejeyo abagera kuri 150, tukaba turi gushaka n’uburyo twazajya tubohereza no mu gihugu cy’Ubuhorandi na cyo dufitanye ubufatanye ku buryo muri ino minsi , intumwa zabo zigiye kumara iminsi 20 hano ku ishuri baganiriza abana, babungura ubumenyi ku byo biga. Igikorwa bari gukora kikaba gishimishije kandi kigamije no kuzamura ireme ry’uburezi butangirwa hano.
Avuga ko mbere y’uko abo bana burira indege bagiye muri ayo mahugurwa, babanza kubakoresha igisa n’ingando imara iminsi 45 bagamije ahanini kubasobanurira neza akazi bagiyemo.
Muri izo mpanuro ngo ikigo kibabwira ko bagomba kumenya y’uko bagiye nk’intumwa zihagarariye u Rwanda, bakaba bagomba kuruhesha ishema biga neza ibyo bazahugurwamo,
Babasaba kandi kwirinda kurangazwa n’ibyo basanze no kutiyandarika, kugira ngo bazazane impamba ihagije y’amasomo y’ibyo bagomba gushyira mu bikorwa igihe cyose bazaba batangiye gukora akazi, aho bazakenerwa mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo.
Bwana Maboyi, yishimira ko Leta y’u Rwanda yakoze ibintu byiza ubwo yashyiragaho amashuri y’ubumenyi ngiro TVT zifasha abana kwiga imyuga izabafasha kuzibeshaho banihangira imirimo ku gira ngo babyaze umusaruro amasomo baba barahawe birumvikana.

Ku bigendanye n’ishuri rya Kigali Leading Tvt School, avuga ko ryashinzwe n’abagabo babiri mu 2003, nawe aza gufatamo imigabane ariko nyuma aza kugura ya migabane yabo yose, bityo ishuri aryegukana burundu na cyane ko ryakoreraga mu cyahoze cyitwa ETM Muhazi, ishuri ryari ryarashinzwe n’umubyeyi we Maboyi Haruna mu 1980 nyuma y’uko yambuwe na kimwe mu bigo by’ubwishingizi bya Leta agera ku bihumbi 80 mu igaraji yari ahafite, akaza kwiyemeza kwigira mu burezi igitekerezo ngo yagize ubwo yari yagiye kuruhukira kuri Muhazi ari naho yavanye igitekerezo cyo kwita iryo shuri “Ecole Thnique Muhazi.”ryaje gusimburwa na Kigali Leading Tvt School rigezweho kino gihe.
Avuga ko kuva yakwegukana Kigali Leading Tvt School, buri gihe aharanira inyungu z’ishuri, muri rusange abana bakaba babona ibikoresho byose bikenewe ndetse bagahabwa n’abarimu b’abahanga kandi b’inararibonye, kugira ngo batange uburezi bwiza bategerejweho bakahembwa neza uko bikwiriye kandi ku gihe.
Avuga ko imigambi afitiye ishuri ari ugukomeza gutanga ireme ryiza ry’uburezi, aho birinda gufatanya iby’amasomo na Business ku buryo amafaranga y’ishuri agomba gukoreshwa mu burezi bwonyine ari nayo nama aha bagenzi be bafite ibigo by’amashuri yigenga, yo kudashyira imbere inyungu zabo, ahubwo bagaharanira ko abana babo bahabwa uburezi buhamye buzabafasha kubaka igihugu mu bihe biri imbere.
Bwana Maboyi avuga ko n’ubwo ikigo cyabo muri rusange kigisha neza, ari nako giharanira kugira abana b’abahanga kandi bagendanye n’isoko ry’umurimo riri hanze aha, Icyorezo cya Covid 19 ngo cyabakoze mu nkokora, ibyatumye mu mwaka wa mashuri ushize nta bana bakoze ikizamini cya Leta.
Cyakora mu mwaka wa 2018, abana bose ngo bari bakoze ikizamini cya Leta, bakaba baratsinze bose 100%, ari ayo ntego batangiranye uyu mwaka wa mashuri wa 2021-2022.
Ikindi Bwana Maboyi avuga ni uko Kubera icyorezo cya Covid 19 hari amadeni ya Banki bafashe ubwo bari bari mu gikorwa cyo kwagura amashuri, bakaba icyo gihe bari batarabasha kurangiza neza kwishyura, gusa bagashimira UNGUKA Bank bakorana, ngo yabagendesheje gake gashoboka kubigendanye no kwishyura nguzanyo babahaye, muri kino gihe bakaba bamaze kwishyuraho 20%
Asoza ashima Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho amashyri ya TVT, agamije gutanga ubumenyi ngiro kubera ku banyeshuri, TVT ikaba iri gutanga umusaruro ngo uhagije uri gufasha abana kubona akazi cyeza kandi bakabasha no kwihangira akabo.
Gusa asaba Leta kujya igerageza gufata amashuri yigenga kimwe n’ayayo , ku buryo nko mu gihe batanze ibitabo na Mudasobwa cyangwa se igihe nabwo bari gusana Amashuri, nabo nk’abigenga bakaba ngo basanirwa, kubera ko abo bana barera bose ari ab’igihugu bakaba bashinga ayo mashuri bagamije gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda, ku buryo Leta nayo itakagombye kwirengagiza ubwo bushake ngo ishidikanye kubunganira mu bikorwa byabo bya buri munsi, bigamije gushyigikira no kuzamura ireme ry’uburezi.
Ku bigendanye n’Ireme ry’uburezi riri hejuru ritangirwa muri Kigali Leading TVT School n’uburyo abana baharangiza hafi ya bose bashimirwa cyane n’ibigo bitandukanye bibakira, bishimangirwa na none na Bwana Tuyizere Alphonse Umuyobozi w’Ishuli “Master”, uvuga ko kuva Kigali Leading Tvt School yashingwa, yaranzwe ahanini no kugira abana b’abahanga kandi bakunzwe ku isoko ry’umurimo.

Agira ati “iri ni ishuri ryishimiwe n’abantu benshi, kubera ahanini ibintu bine by’ingenzi bikurikira ; Kuba ishuri rifite abana b’abahanga, Kuba rifite abarimu b’abahanga bafite ubumenyi bwihariye n’ubunararibonye mu byo bigisha, kuba ari ishuri ryubatse mu murwa mukuru w’u Rwanda kandi ryegereye umuhanda mukuru.”
Avuga kandi ko ibindi bituma ababyeyi bari kuzana abana babo ku ishuri ari benshi muri kino gihe cy’itangira ry’amashuri, babiterwa n’ubuhamya ubwabo bagenda babona bw’abaharangije bakaba bafite akazi mu ma Hoteri atandukanye kandi akomeye, mu bigo by’ubukerarugendo no mu ma Garage, hakiyongeraho no kuba abana bajya kwihugurira mu bihugu byo hanze kugira ngo babashe gushimangira no kunoza ibyo baba bigiye mu Rwanda.
Kigali Leading TVT School, akavuga ko ifite amashami y’ikiciro cy’amashuri y’isumbuye ariyo : Gukora mu ma Hoteli “Hoterelies”, Ubukerarugendo “Toursm”, Gukora no kumenya gahunda za Mudasobwa ” Computer Application and Software Development” n’ubukanishi bw’amamodoka Mecanique Automobile, hakaba hari n’abiga igihe gito cy’umwaka cyangwa amezi 6 Short Corse, mu bigendanye n’ama Hoteri cyangwa ubukanishi bw’imodoka.
ikindi avuga ni uko uretse amasomo asanzwe n’amahugurwa yo hanze bahabwa, banafite abafatanyabikorwa mu byiciro by’amahoteri, ama garaji n’ibigo by’ubukeraruendo kugira ngo abana babashe kubona imyitozo ihagije mu byo biga. Igishimishije nyuma y’ibyo , abana bakaba ngo bakunze guhabwa akazi n’ibyo bigo baba bihuguriyemo.
Avuga ko Kigali Leading Tvt School, bafite ibikoresho n’imfashanyigisho zihagije haba mu igaraji n’ ibya ICT bakanagira kandi n’isomero Library rifasha abana kwiyungura ubumenyi no gukora ubushakashatsi.
Ikindi avuga, ni abarimu b’abahamga bafite ubunararibonye kandi bose bafite ibyiciro bya Kaminuza mu masomo bigisha, ari nayo mpamvu ikigo cyabo kirangwa n’abana b’abanga batsinda neza kandi bakagaragaza umusaruro uhagije iyo bagiye mu kazi ahariho hose.

Ku bigendanye n’ishami ry’ubukerarugendo, avuga ko bashyizeho mu kigo cyabo ibimenyetso by’ibirunga byo mu Rwanda, kugira ngo abahagenda bavuye hanze y’igihugu bajye bahita babona ishusho y’ibirunga by’u Rwanda bityo babe babisura, ariko babizi neza.
Avuga ko mu minsi mike, mu kigo haraba hagaragara kandi n’amoko y’inyamaswa z’inkazi ziboneka muri za Parki zo mu Rwanda nk’intare inkura, ingagi, ingwe n’ibindi byose bigamije kumenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda, ibigendanye n’ishami ry’ubukerarugendo bafite.
Bwana Simpunga Juvenal, Umwarimu akaba anashinzwe amasomo kuri Kigali Leading Tvt Schhool unahamaze imyaka 8, yishimira cyane kuba yarahisemo neza akigisha kuri iryo shuri rifite ibisabwa byose kugira ngo umwarimu atange amasomo neza uko abyifuza.
Avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo abana batsinde neza amasomo ari imyitozo myinshi baha abana kandi bakabakundisha amasomo ari nako babatera amatsiko yo kuzaryoherwa n’akazi igihe cyose bazaba basoje amasomo yabo.
Asaba abanyeshuri gukomeza kwigana umwete no kurangwa n’ikinyabupfura igihe cyose, kandi bakazajya barangwa n’ubunyamgamugayo igihe cyose bazaba barageze mu mirimo bazashingwa mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Nyiramana Aline ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu ishami ry’ubukerarugendo.
Avuga ko kuva yagera kuri Kigali Leading Tvt School yahagiriye ibihe byiza cyane. Bitewe ahanini no kugira abarimu b’ababahanga n’Ubuyobozi bw’ikigo bubaha ibikoresho byose bikenerwa bibafasha mu masomo yabo, bityo bikabafasha gutsinda neza amasomo ku buryo ku giti cye atajya arenga umwanya wa kabiri, akaba yaranimutse afite amanota 85% yose.
Yishimira ko ikigo cyabo gifasha cyane abana b’abahanga kubona Boursses zibajyana kwiga hanze no mu Rwanda muri rusange n’abandi bagafashwa kubona akazi mu bigo bitandukanye cyangwa bagafashwa kwishyira hamwe bakanihangira imirimo.
Avuga ko yifuza gukomeza kwiga neza mu gihe yazasoza amaso ye akaba yifuza kuzaba umuntu utwara ba Mukerarugendo abasobanurira ibyiza by’u Rwanda, nyuma yaho ngo namara kubona amikoro akazatangira kwikorera ku giti ke
Asoza ashishikariza bagenzi be b’abanyeshuri, kwiga neza no gukomeza kurangwa n’imyifatire myiza kugira ngo umusaruro igihugu kibategerejeho uzabe mwinshi igihe cyose bazaba baratangiye gushyira mu bikorwa ibyo bazaba barize.

Kigali Leading TVT School nk’uko risobanurwa n’Ubuyobozi bukuru bwayo, abarimu n’abaharererwa, ni Ikigo cy’ikitegererezo kigisha kikanatanga amasomo agendanye n’ibihe isi ya none ikeneye ariyo : Amahoteri, Ubukerarugendo, ibigendanye no gukora Porogaramu za Mudasobwa, n’ubukanishi bw’amamodoka, bakaba bigisha n’amasomo y’igihe cy’umwaka n’icy’amezi atandatu Short Corse kandi bagafasha abahiga kubona amahugurwa no kwimenyereza mu buryo bworoshye.
Kigali Leaning Tvt School, Ni kigo giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali, ahahoze ishuri rya ETM hafi neza ya SKY Hotel.
Abifuza kujyana yo abanyeshuri kubera ko imyanya igihari cyangwa no gusobanuza ibindi bakeneye, bashobora guterefona kuri 0788861775, 0785740449 maze bakakirwa neza n’ababishinzwe.








