Ingengo y’imari yagenewe amatora y’inzego z’ibanze ya 2021 iri hasi cyane ugereranyije no mu bihe biheruka – Prof. Mbanda

admin
6 Min Read

Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyabahuje na Komisiyo y’amatora kuri uyu wa Kane Tariki ya 14 Ukwakira 2021 hagamijwe kumenyesha abanyarwanda aho imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze ageze muri rusange, Perezida wa Komisiyo y’igihugu  y’amatora Prof. Kalisa  Mbanda,  avuga ko ingengo y’imari izakoreshwa icyo gikorwa giteganyijwe ari nkeya cyane hagereranyijwe n’amafaranga yayagiye akoreshwa mu bihe byashize,  na  cyane ko bimwe mubyari   bikenewe  kugurwa  mu ngengo y’imari ya Miliyoni 3 yateganywaga mbere y’uko asubikwa byari byarabonetse ku gipimo cya 75%, hagakubitiraho n’icyorezo cya Covid 19 , byasabye ko hagabanywa n’umubare w’abagiraga uruhare mu migendekere myiza y’amatora.

Basobanura birambuye ku bigendanye n’ingengo y’imari iteganyijwe  gukoreshwa mu matora y’inzego z’ibanze yatangiye gutegurwa mu ntangiriro z’Ukwezi kwa cyenda, akazasozwa mumpera z’Ukwezi kwa 11,  Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora , buvuga ko ingengo y’imari  y’ uyu mwaka wa 2021, izaba ihwanye na Miliyari 1 na Miliyoni 900(1,900,000,000 frw) mu gihe mu matora y’inzego z’ibanze ya 2016 yari 6,469,037,0000 naho amatora y’abadepite ya 2018 ingengo y’imari yayo ikaba yari 7,125,657,000 Frw,  byumvikane ko harimo ikinyuranyo kigaragara.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda avuga  kuri iyi ngingo.

 Agira ati “tugiye kujya mu matora adasanzwe akozwe mu bihe bidasanzwe bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid cyari cyatumye anasubikwa igihe kirenze umwaka.

Gusa ingengo y’imari yo kugabanyuka byatewe ahanini  n’uko nk’abakorera bushake badufasha kugira ngo amatora agende neza umubare wabo wagabanutse bityo n’agatike bagenerwaga kagabanuka ku ngengo y’imari. Ubushize twakoresheje abantu  abagera kubihumbi 73(73,000), mu gihe uyu mwaka hazakenerwa 44,000 gusa.

 Ikindi ni uko hari ibikoresho byari byaguzwe nk’imyenda bakenera iyo bafasha abantu bari  gutora n’ibindi ibyari byamaze kuboneka  ku kigereranyo cya 75 %.

Kubigendanye n’itegurwa ry’amatora Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora buvuga ko kuwa 16 Ukwakira 2021, igikorwa kiratangirira mu masibo yo mu gihugu hose hatoranywa abantu batatu bazajya guhatanira kujya muri Komite  nyobozi z’imidugudu na Komite nyobozi z’inama z’igihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ikaba kandi yaratangiye kwakira amabaruwa y’abasaba kuzajya muri Biro z’inama njyanama z’Uturere na Komite Nyobozi zatwo, igikorwa cyatangiye kuwa 11 Ukwakira kikazasozwa kuwa 20 Ukwakira 2021, itariki yo gutangaza abemejwe kandi buzuje ibisabwa ikaba ari kuwa 26 Ukwakira 2021.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Amatora buvuga ko mu gutora inzego ziyobora Uturere bizakorwa mu buryo budasanzwe hatorwa abantu bazaba barandikiye iyo Komisiyo  basaba kujya muri Biro ya njyanama y’Akarere na Biro z’inama njyanama bitandukanye n’uko abatorwaga babaga bazamutse bava mu bajyanama bahagarariye  imirenge. Gusa  mu bihe ngo bitaha bikasubira uko byahoze.

Ibyari byo byose nk’uko Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora bubivuga, amatora ateganyijwe muri rusange,  kuva kuri 19 kugeza kuri 23 Ukwakira 2021,  ahazatorwa Komite Nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, Komite nyobozi y’inama y’igihugu y’urubyiruko, Komite nyobozi y’umudugudu n’ay’umujyanama rusange uhagarariye umudugudu muri njyanama y’Akagari.

Ku bigendanye n’Akagari, amatora azaba kuwa 29 no kuwa 30  Ukwakira 2021,  kuva kuri 30 kugera kuya  09 Ugushyingo 2021 hakazatorwa inzego zihagarariye Urwego r’umurenge, mu gihe kuva kuri  iyo tariki kugera kuwa 22 Ugushyingo, hazaba amatora y’abagize Komite nyobozi z’inama z’igihugu, Amatora y’abajyanama b’Uturere, Amatora ya Biro z’inama Njyanama y’Uturere, Amatora ya Komite nyobozi z’Uturere.

Ku rwego rw’igihugu,  amatora akaba ateganyijwe kuva kuwa 22  kugera kuwa 23 Ugushyingo 2021, ahazatorwa abagize Komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore n’abantu bafite ubuga ku Ntara n’Umujyi wa Kigali, Amatora ya Komite nyobozi z’inama z’iguhugu ku urwego rw’igihugu.

Ku bigendanye no gutangaza ibyavuye mu matora, Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora, buvuga ko bizaba kuwa 26 Ugushyingo 2021 naho kuwa 30 Ukuboza muri uko kwezi,  hatangwe raporo rusange y’ibyavuye mu matora kuwa 31 Mutarama 2022, hatangazwe urutonde rw’abatowe bose mu nzego z’ibanze n’ibibaranga.

Izindi mpinduka Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Amatora buvuga ni uko abiyamamaza batazahabwa umwanya wo kuremsha inama bashakisha amajwi kubera ikibazo cyo kwirinda ubwandu bwa Covid 19,  ahubwo bakaba ngo bemerewe kwiyamamaza bakoresheje ama Radiyo, Televiziyo, ibinyamakuru byandika no kugaragaza amafoto yabo aho babona byaborohera.

Cyakora ku munsi w’itora bakazahabwa iminota 5 by’umwihariko wo kwiyamamariza imbere y’inteko itora.

Kugira ngo amatora azagende neza kandi akorwe hirindwa ubwandu bwa Covifd 19, hagabanyijwe inteko itora.

Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora, isaba abazaba bamze gutora guhita bataha badakoze udutsiko twa hato na hato.

 Kujya gutora mu masibo, amasibo azahana amasaha y’aho bazatorera kugira ngo hajye hatora abantu bake babashijee guhana intera.

Gutora kandi ntabwo bazakoresha igikumwe, ahubwo bazakoresha kwandika ku mpapuro zateguwe , abatora bakaba bagomba gukaraba neza mbere na nyuma yo gutora.

Hazabaho kandi ngo ubufatanye busesuye, bw’abakorerabushake, abo munzego zishinzwe umutekano aribo: Polisi y’igihugu, Dasso, Abanyerondo b’umwuga, abakorerabushake b’urubyiruko kugira ngo igikorwa cy’amatora gitangire kandi gisozwe neza uko biteganyijwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *