Ni amagambo atangazwa n’abamwe mu bavuriwe mu kigo kita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe cya Ndera CARAES bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe bamaze gukira, ariko bikaba ngo bibagoye kubona akazi bitewe na Sosiyeti na n’ubu ngo itabagirira ikizere yitwaje ko bigeze kurwara, mu gihe nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko 20% by’abanyarwanda Miliyoni 13, bahwanye na Miliyoni 2 na 800(2,800,000) bagendana ubumuga bwo mu mutwe batabizi, bityo bakavuga ko kuba abenshi muri izo miliyoni ebyiri zisaga bari mu kazi, ntacyabuza ko n’abakize bashobora gukora akazi akariko kose kandi neza.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abafite ubumuga bwo mu mutwe wizihirijwe n’ibitaro byita bikanavura abafite ubumuga bwo mu mutwe bya Ndera(Neuro-Psychiatric CARAES Ndera) kuri uyu wa mbere Tariki ya 11 ukwakira 2021, hagaragajwe bimwe mu bihangano byagiye bikorwa n’abamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse hanerekanwa na bimwe mubikoresho bikoreshwa mu kazi ka buri munsi mu kuvura no kwita kubafite uburwayi bwo mu mutwe bagana ibyo bitaro, Umuhango wari uyobowe n’Umuyobozi w’ibyo bitaro Frere Nkubiri Charles, Wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abafurere b’Urukundo ku Isi Rene STOCKMAN, ari nabo bayobora ibyo bitaro bya CARAES bya Ndera mu Rwanda wari waje kwifatanya n’abanyarwanda muri icyo gikorwa..
Uwayezu Yvonne, Ni umwe mu bakize uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo kugana ibitaro bya Ndera akitabwaho mu gihe cy’imyaka itanu yose.
Agira ati “ nafashwe n’uburwayi bwo m’umutwe mu mwaka wa 1997 ndaremba mu buryo bukomeye. Gusa abantu baje kungeza kuri ibi bitaro nshima cyane banyitaho, bankorera ibishoboka byose nyuma y’imyaka itanu ntaha nkize neza, aho nahise njya gukomeza amashui y’isumbuye ndarangiza, nkaba mfite impamyabumenyi yanjye kandi Imana ibimfashijemo ndi kwitegura no gukomeza nkajya muri Kaminuza kugira ngo niyungure ubumenyi kurushaho.
Avuga y’uko mu by’ukuri mbere y’uko afatwa yararaga arota nabi, abona abantu bapfuye n’indi myuka mibi yose, ariko ngo aho avuriwe yarakize ubu akaba ngo ameze neza nta kibi yiyumvamo kindi.
Avuga ko kandi ko ubusanzwe, iyo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ariko ukihagararaho ntiwihebe ngo wihe akato, n’abandi ngo icyo gihe barabikubahira, ariyo mpamvu nawe nyuma yo gukira ngo yiteguye no kujya muri Kaminuza kugira ngo yiyungure ubumenyi busumbyeho bityo azakomeze gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Asoza yibaza impamvu yabishisha abantu bahuye n’uburwayi bwo mu mutwe bigatuma batabaha akazi. Avuga ko bagombye gukora uko bashoboye bakabagirira ikizere na cyane ko nyuma y’ubwo burwayi ubuzima bukomeza nk’uko bisanzwe.

Avuga ko kuba uburwayi bwe bwaramenyekanye mbere agahita yivuza byamufashije cyane, n’ubwo yabanje kujya atinya imiti ndetse hakaba hari n’abamuhaga akato bigatuma aremba cyane kubera ko yabonaga yatereranywe.
Undi nawe ushimira ibitaro bya CARAES bya Ndera uburyo byamwitayeho mu burwayi bwo mu mutwe yahuye nabwo igihe kirekire, maze akitabwaho n’abaganga b’inzobere zaho agakira, ni Haragirimana Claver Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’abantu bakize uburwayi bwo mu mutwe, ishyirahamwe bashinze bafatanyije n’abarwaza.
Agira ati “ tujya gushinga iri shyirahamwe twabonaga kandi tunababajwe n’uburyo umuntu yavaga mu bitaro abantu bakamuteragirana, ndetse agasanga yarirukanwe ku kazi yakoraga ndetse n’uwagaragaje ko abifitiye ubushobozi bakakamwima, bitwaje ko yarwaye uburwayi bwo mu mutwe.Ni ibibazo bikomeye kuko usanga n’uwari ufite umugore asanga yaramucitse nawe avuga ko atabana n’umusazi.
Cyakora nyuma yo guhuza imbaraga n’abarwaza, dufite abanyamuryango basaga ibihumbi bitatu(3000) mu Turere 23 tw’igihugu, ari ko mu minsi mike n’utundi dusigaye 7 tuzaba twatugezemo, kugira ngo duhurize hamwe imbaraga n’abagenzi bacu biyo natwe duharanire kubaka igihugu cyacu kuko turabishoboye.”
Bwana Haragirimana, avuga ko aho bishyiriye hamwe bagaharanira Uburenganzira bwabo, cyane ko abenshi mubagize ishyirahamwe, ari bantu bize kandi bafite ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye, ubu bamwe muri Sosiyete y’aho batuye batangiye kubagirira ikizere ku buryo banatanga ibitekerezo ndetse bakanagira n’ijambo mu nzego zifata ibyemezo.
Gusa kimwe na mugenzi we anenga abiha guha akato abantu bakize uburwayi bwo mu mutwe, bakanga kubagirira ikizere ngo bahabwe akazi nk’abandi, ko uwo muco mubi bagomba kuwureka, cyane ko uwahuye n’uburwayi bwo mumutwe iyo avuwe neza akira kandi akaba agomba kugirirwa ikizere, akabona ibyo abandi bose bagiraho uburenganzira, birimo nko kubona akazi kandi keza, kagendanye n’ubushobozi bwe birumvikana.
Agira ati “ jyewe ngaya abantu baha akato uwahuye n’uburwayi bwo mu twe bakanga kumugirira ikizere ngo ahabwe akazi bakirengagiza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 5% by’abanyarwanda bagendana uburwayi bwo mu mutwe byerekana ko ari hafi Miliyoni 2800. Niba abivuje n’abafashe imiti ari ibihumbi 200 gusa, byerekana ko miliyoni 2600 abenshi, bari mukazi gasanzwe kandi nabo bafite uburwayi bwo mu mutwe batabizi badashaka kwivuza. Kuki abo bantu bashobora gukora akazi bakagashobora ari abarwayi bataranabona imiti nkanswe twebwe twakize burundu.”
Bwana Haragirimana Claver, avuga ko ishyirahamwe ryabo rimaze kugarurira ikizere bamwe mubahabwaga akato n’imiryango cyangwa abavandimwe gito, aho babajyanaga ngo kwa muganga bakabata mu nzira batinya ko abantu bamenya ko barwaje indwara yo mu mutwe.
Bishimira cyane ko abatereranwa kino gihe, iyo bamenyekanye muri ubwo buryo ngo bitabwaho n’ishyirahamwe ryabo, bakajyanwa kwa muganga bityo bagakurikiranwa bakanahabwa n’ibyangombwa bibafasha muri ubwo burwayi.

Uyu ni umuhango wari ugamije kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko ibitaro bya Ndera, bikaba biwizihiza buri mwaka bagamije ahanini kwifatanya na bamwe mu bagiye baharwarira bagakira maze bagasubizwa mu buzima busanzwe, ari nako bakomeza gukangurira abantu kwivuza no kwisuzumisha neza ku bagenda bagaragaraho ibimenyetso bigendanye n’ubwo burwayi, na cyane ko iyo bukurikiranwe ngo hakiri kare ubwo burwayi bwo mu mutwe burakira maze nyiri ukurwara agasubira mu buzima busanzwe yahozemo, ndetse kino gihe ngo abenshi bakaba bahindukamo n’abajyanama mu ihungabana ry’ababagana, na cyane ko abenshi muribo baba bafite ubunararibonye buhagije.
Ikigo kita kikanavura abafite uburwayi bwo mu mutwe(Neuro-Psychiatric) by’i Ndera kijihije uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe abafite uburwayi bwo mu mutwe, ni ikigo cyashinzwe mu Rwanda n’Umuryango w’Abafurere b’Urukundo Freres de la Charites mu mwaka wa 1968, ukaba ari Umuryango w’Abafurere bafite ibikorwa byinshi byihariye ku isi yose ibyinshi bikaba byiganjemo ibirebana no gufasha abanyantege nke n’abarwayi.






