Abantu 322 bahamijwe gusambanya abana bashyizwe ku mugaragaro n’amafoto yabo…Abagore ni 7

admin
2 Min Read

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwashyize hanze urutonde rw’abantu 322 bahamijwe mu buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru rwiganjeho ab’igitsinagabo mu gihe abagore ari barindwi barugaragaraho.

Ni urutonde ruri ku rubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda aho rugaragaraho amazina y’abo bantu ndetse n’amafoto ya bamwe, inyito y’icyaha bahamijwe ndetse n’igihano bahanishijwe.

Gutangaza uru rutonde rugaragaraho abiganjemo igitsinagabo, byavuzwe kuva mu bihe byatambutse ariko uyu munsi rukaba rwatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ukaba wanahujwe no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique watangaje ku mugaragaro uru rutonde, yavuze ko imibare y’abana basambanywa ikomeje kwiyongera ku buryo gushyira hanze uru rutonde bizatuma abantu bakomeza kumva uburemere bw’iki cyaha cyangiza u Rwanda rw’ejo.

Inyandiko igaragaza isobanurampamvu yo gutangaza uru rutonde, ivuga ko imibare y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igenda yiyongera buri mwaka.

Iyi nyandiko y’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable igira iti “Uko kwiyongera kw’imibare guterwa ahanini n’uko byibura abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha.

Hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.

Gutangaza ruriya rutonde biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°001/03 ryo ku wa 11/01/2012 rigena uburyo inzego za Leta zikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikanagena uburyo bwo kurengera uwahohotewe. Muri iri teka, mu ngingo yaryo ya 4 agace ka 11°, iteganya ko abahamwe ku rwego rwa nyuma n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagomba gutangazwa.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda avuga ko uru rutonde ruzajya ruvugururwa uko imibare y’abahamijwe ibyo byaha ku buryo budasubirwaho igenda ihinduka.

NIYONKURU Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *