Amajyepfo : Abatuye mu Karere ka Kamonyi ntibumva impamvu bakuwe mu mijyi iri gutera imbere yunganira Kigali

admin
9 Min Read

Mu kiganiro gikunze guhuza kenshi abanyamakuru n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buri mezi atatu hagamijwe  ahanini ko abanyamakuru bageza ku bayobozi bimwe mu bibazo abaturage baba babatumye, kuri uyu wa gatanu Tariki ya 08 Ukwakira 2021,  hasobanuwe ko n’ubwo Akarere kabo  kakuwe mu mijyi iri gutera imbere yunganira Umujyi wa Kigali, imihigo yo kukazamura haharanirwa buri gihe imibereho myiza y’abagatuye byo ngo birakomeje. Ni mu gihe abaturage ariko batumva na gato icyashingiweho bamburwa ayo mahirwe kandi basanzwe bari mu   mu marembo ya Kigali.

Asobanura birambuye aho Akarere ka Kamonyi kaba kageze mukwesa  imihigo y’ibikorwa bitandukanye mubyo baba bagomba gukorera abaturage bahagarariye, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadee,  avuga ko n’ubwo habayeho ikibazo cya Covid 19 cyahungabanyije byinshi mu bukungu bw’igihugu n’Akarere abereye Umuyobozi kadasigaye, ariko ko bakomeje gukora batadohoka ku buryo hamaze gukorwa imihigo igera kuri 88% y’ibyo bari biyemeje.

  Avuga ko muri Kamonyi bagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo umuturage akomeze arangwe n’ubuzima bwiza,  birimo kumwegereza amazi hafi kandi meza, amashanyarazi, kubafasha kwipimisha no kwikingiza icyorezo cya Covid 19,  kubakangurira gutanga ubwisungane mu kwivuza,  kubashishikariza gukomeza kwirinda no gukumira izindi ndwara nka Sida kuko ntaho zagiye,  guhinga kijyambere imbuto zatoranyijwe banibumbira cyane mu ma Koperative, ibimina,  Nkunganire n’ibindi.

Ubuyobozi buravuga ko bwatunguwe no kumva ko Kamonyi yashyizwe mu Turere tw’icyaro igakurwa mu mijyi yunganira Kigali

 Kubirebana n’Ubuzima bw’abaturage Bwana Tuyizere Thadee,  avuga ko ibitaro bibiri bafite mu Karere kabo,  kimwe cya Leta kizwi ku izina rya Remera Rukoma n’ikigenga kivura amaso gihereye Bishenyi byunganiwe n’ibigo nderabuzima 14 na Postes de Sante 55,  biri nabyo mu bifasha abaturage kuvurwa indwara mu buryo bwihuse kandi banagirwa inama zo kuzikumira batararwara, bagakangurirwa kugira isuku isesuye ari nako  bihutira kujya kwivuza batararembera mu rugo.

Ku bigendanye n’ibikorwa remezo nabwo avuga ko Umuhanda munini  wa Kaburimbo wa Km zirenga 31 uca mu Karere ka Kamonyi   ufasha  abaturage  muri byinshi,  hiyongereyeho uwa Runda Gihara uri gutunganwa mu buryo bugezweho n’uwa Bishenyi werekeza ku ivuriro ry’amaso n’imihanda y’ibitaka yindi  myinshi yatunganyijwe kugira ngo abaturage barusheho koroherezwa mu ngendo zibahuza mu mirenge no mubuhahirane butandukanye.

Kubigendanye n’umuriro w’amashanyarazi, nawo ngo umaze kugezwa ku baturage ku kigereranyo cya 51,5 kandi ngo ibikorwa byo kuwongera birakomeje, amazi meza yo akaba ageze kuri 78,5% akavuga ko  intego ari uko muri 2024 amazi n’umuriro bigomba kuba ari 100% mu kugezwa ku baturage hagendewe kuri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye abanyarwanda.

Kubirebana n’imiturire inogeye, hari gutunganywa neza uduce twagenewe guturwamo “Sites”kandi hakubakwa amazu meza agezweho ndetse n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kamonyi gikora ku mirenge itatu ngo kikaba cyaramaze gutunganywa.

Kubirebana n’ubuhinzi,  Ubuyobozi buvuga Ubutaka bukorerwaho ubuhinzi bungana na Km 4917, muri ubwo ububoneka mu bishanga bukangana na ha 897, abahinzi bakaba bibanda  kubihingwa by’ibigori, Soya, imboga, ibishyimbo, urutoki n’ibindi.

Abanyamakuru bagejejweho ibigendanye n’aho imihigo y’Akarere igeze ishyirwa mu bikorwa

Ku bigendanye n’Ubworozi mu Karere kose ngo haboneka inka zigera kuri 56782 n’amakusanyirizo atandatu, haboneka umukamo w’Amata ungana na Litiro 5550 ku munsi.

Ku birebana n’inganda ziri  mu Karere ka Kamonyi Umuyobozi nabwo avuga ko bafite inganda 4 zo m’urwego rwo hejuru, ebyiri ziri mu kigero giciriritse n’izindi ntoya 32 zikomeje gutanga umusaruro utubutse mu byo zikora.

Kubigendanye n’Amakoperative nayo,  avuga ko habarurwa agera ku 196 afite ubuzima gatozi kandi akora neza.

ku bigendanye n’ama Hotel, Ubuyobozi  bw’Akarere buvuga ko n’ubwo hari Hotel imwe ariko yujuje ibisabwa byose kandi inatanga Service neza uko bikwiriye. bakaba banafite za Guest House n’ama Restaurant birenga 10 byakira neza abagana muri Kamonyi.

Kubigendanye n’Ubukerarugendo, Bwana Tuyizere Thadee, avuga ko Kamonyi ariyo ifite Ijuru yonyine mu Rwanda “Ijuru rya Kamonyi”hakaba haboneka kandi Ibitare bya Mashyiga, Ibibuye bya Nkushi, ibiti bitanu n’ibindi by’uburanga byinshi byagombye gukurura abashoramari babyifuza kugira ngo babyaze umusaruro ibyo byiza biboneka muri Kamonyi

Kubirebana no kurwanya icyorezo cya Covid 19, Ubuyobozi buvuga ko hashyizweho  ingamba zigamije kuyikumira no kuyirwanya bifashishije inzego z’ibanze, urubyiruko rw’abakorerabushake barenga 400, n’inzego zishinzwe umutekano.

Bakavuga ko Ibyakozwe na buri wese  bireba  byatanze umusaruro ushimishije, ku buryo aho inkingo zibonekeye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kuzihabwa mu byiciro bitandukanye by’imyaka y’amavuko   bwakozwe neza ku buryo abasaga ibihumbi 61  bamaze kugerwaho n’inkingo.

Mu bibazo bitandukanye byagarutsweho hari icy’uko Akarere ka Kamonyi kakuwe mu mijyi  iri gutera imbere yungirije Umujyi wa Kigali mu gihe ari Akarere kari mu marembo y’a Kigali ndetse n’ iterambere riri kugewaho rikagaragaza ko ryakagira umujyi w’ikitegererezo.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko icyo ari ikibazo kibarenze nk’Urwego rw’Akarere,  bakaba ngo bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo Akarere ka Kamonyi kagaruke mu mijyi iri gutera imbere ya kungiriza Umujyi wa Kigali, na none kugira ngo Abashoramari bakomeze bahageze ibikorwa byabo batikandagira.

Kubirebana na Gare y’ikitegererezo ya Bishenyi ifite gahunda yo kujya yakira imodoka zose ziva mu Ntara y’Amajyepfo n’i Burengerazuba, zikaba ariho zikatira zitarinze kwinjira mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo guca umuvundo, izivuye i Kigali nazo zigasubizayo abavuye mu majyepfo n’iz’amajyepfo zikajyana abavuye i Kigali,  uhagaragiriye abikorera mu Karere ka Kamonyi avuga ko hakiriho ibiganiro n’inzego za Leta zibishinzwe nka RURA na Ministeri y’ibikorwa remezo kandi ngo ikizere kirahari ko bene gutangiza inyubako ya Gare n’indi mishinga bahafite bizashyirwa mu bikorwa uko byifuzwa.

Kuri iki kibazo kandi  cyo gukura Akarere ka Kamonyi mu mijyi ri gutera imbere yungirije Umujyi wa Kigali abaturage batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru igisabo barakariye cyane uwatanze igitekerezo cyo gukura Akarere kabo kuri urwo rutonde kandi kari karakomeje kugaragaza ubushake bwo kuba umujyi w’ikitegererezo bahereye ku bashoramari n’ibikorwa by’inganda n’ubundi bucuruzi bikomeje kuhagezwa.

Umwe muri bo wirinze gutangaza izina rye, agira ati ” nitwe marembo y’Umujyi ku bawusohokamo n’abawinjiramo bava  cyangwa bajya mu Ntara zitandukanye n’ibihugu byo hanze. Amahoteri, Ama Restaurants, amasoko, ahantu Nyaburanga n’ibindi bikorwa bitandukanye bitugira ikitegererezo ariko ibyo byarenzweho batwaka amahirwe yacu. Turasaba ko batugarurira ayo mahirwe cyane ko n’abenshi mubakorera muri uriya mujyi wa Kigali basigaye bataha i Kamonyi ari benshi.”

Kuri iki kibazo cyo gukura Kamonyi mu mijyi iri gutera imbere yungirije umujyi wa Kigali,  abaturage bo muri ako Karere bagasaba ko  icyo cyemezo cyakongera kikiganwa ubushishozi kubera ko hari Abashoramari ngo bamaze kuhashora byinshi bagendeye ko hari hashyizwe mu mijyi ya Kabiri yungirije Kigali,  bazagira ikibazo cyo kubura amasoko y’ibikorwa byabo.

Ubusanzwe hari imijyi minini yatoranyijwe kungiriza umujyi wa Kigali ariyo Musanze, Rubavu, Nyagatare, Huye, Rusizi na karongi.

Muri iyi mijyi  uko ari 6, Akarere ka Muhanga kabarirwagamo  kakaba karakuwemo gasimbuzwa Akarere ka Karongi maze kerekezwa mu mijyi irigutera imbere yakungiriza nayo umujyi wa Kigali ku urwego rwa Kabiri, ijyamo isimburamo  Akarere ka Kamonyi bityo hasigaramo Bugesera, Rwamagana na Muhanga.

Akarere ka Kamonyi, ubusanzwe  ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’amajyepfo, kakaba kagizwe n’imirenge 12, Utugari 59, n’imidugudu 317.

Gafite ubuso bwa Km2  655,5 kagaturwa n’abaturage 403573 mu ngo 95742 ku bucucike bwa 611 kuri Km2

Abari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehemuri ako karere  ni 10%, icya kabiri ni 41%, icya gatatu ni 48% mu gihe mu cyakane ari 0,1% hagendewe ku byiciro biheruka kubera ko ibishyashya bitarasohoka.

Bwana Thadee Tuyizere Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi
N’ubwo Akarere kashyizwe mu turere tw’icyaro amajyambere amaze kuhagera ari menshi
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *