Kigali : IPRC yatangije amarushanwa mu rwego rw’igihugu y’ubumenyingiro

admin
3 Min Read

Ni kuri uyu wa kabiri taliki ya 5 ukwakira 2021, mu gikorwa cyatangijwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Madamu Irere Claudette, aho abasore n’inkumi batoranyijwe mu bigo by’imyuga mu Rwanda hose, bari mu marushanwa y’ubumenyingiro y’ibyo bize.

Mu ijambo ritangiza aya marushanwa, Madamu Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, yabwiye abitabiriye aya marushanwa ati :

“Ubumenyingiro buhindura ubuzima, ubumenyingiro butanga amahirwe”, akomeza ashimira abagira uruhare mu gufasha ibigo bya IPRC nk’umuryango ufasha Leta y’u Rwanda ukomoka muri Koreya witwa KOICA…

Uyu muyobozi yakomeje asobanura impamvu nyakuri y’igikorwa cyo gukoresha amarushanwa y’ubumenyingiro ku banyeshuri bagaragaje impano yo kunoza neza ibyo bigishijwe agira ati : “Ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize cyangwa ibyo bagiye biyigisha hanyuma bakazaduhesha ishema kuko gutsinda aha ngaha, ni ukuvuga gutsinda iri rushanwa bivuga kuzajya kuduhagararira mu rwego rwa Afrika, ndetse umuntu arenze ku rwego rwa Afrika, harimo no gukomeza kuduhagararira mu rwego rw’isi, urumva rero nk’Abanyarwanda iki ni ikintu twifuza kubona kigenda neza, ndetse n’abaduhagarariye turabasaba ko bahabwa.

Madamu Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro

Dr Gashumba James, akaba yatangaje ko mu ngorane bafite, harimo n’ibikoresho kugeza ubu bakiyubaka, ndetse hari n’ubwoko bw’imyuga bataragera ku rwego rwo kuyigisha yagize ati : “Tuba dufite imbogamizi, mu marushanwa ya Namibiya hazaba hari imyuga 14 muri ayo marushanwa, twebwe tuzahagararirwa n’imyuga ine, indi ntiturabona ibikoresho bihagij, twiyemeza ko hagenda ine nibyo turacyiyubaka mu myaka itaha buri mwuga uzaba ufite uwuhagarariye, nibyo Leta iradushyigikiye, ndashishikariza Abanyarwanda barebe abana babo ibyo bakora, barebe ibyo bashoboye”.

Dr Gashumba akomeza avuga ko ariya marushanwa azabera muri Namibiya ari ingenzi kuko bazahuriramo nk’ibihugu nka Afrika y’Epfo n’ibindi, kandi arizera ko abana bacu bazazana imidali, ndetse bizabaheshe n’uburenganzira bwo kujya gupigana mu rwego rw’isi.

Gashumba James, umuyobozi Mukuru ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro (Polytechnic)

Aya marushanwa yatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda hose yahuje ibigo byose by’ubumenyingiro byo mu Rwanda agamije gusuzuma igipimo cy’ubumenyingiro bwigishwa mu mashuri y’imyuga mu Rwanda no gusuzuma aho urubyiruko rwacu rugeze muri bwo bumenyi, ndetse batanu ba mbere bakazajya kuhagaraarira u Rwanda mu rwego rwa Afrika muri Namibiya, no mu rwego rw’isi muri Shangayi/China. Twabibutsa ko imyuga dufite izahagararira u Rwanda mu ruhando rwa Afrika, ari ubwubatsi, ubusuderi, amashanyarazi n’ubwubatsi.

Uhagaze Alphonse

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *