Ubuyobozi bw’Ishuri rya Ecole Internationale de Kigali riherereye ku KIMIHURURA ku muhanda KG 28St,No8, buramenyesha Ababyeyi bose bifuza kurerera muri iryo shuri mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022 ko batangiye kwandika no kwakira abanyeshuri bifuza kwiga mu byiciro bikurikira:
Amashuri y’incuke : Mat ya 1, Mat ya 2 na Mat ya 3
Amashuri abanza hari P1, P2, P3, P4, P5 na P6
Abanyeshuri bajya mu mwaka wa gatandatu P6, bagomba kuba bafite byibura amanota 70% kandi bakaba bavuye byibura mu mashuri cyangwa ibigo bizwiho gutoza no kumenyereza abanyeshuri gukoresha indimi neza z’Icyongereza n’Igifaransa kandi bagendera kuri Programme ya Leta y’u Rwanda.
Amasomo yo mu mashuri y’incuke n’ayo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza ( Mat1, Mat2, Mat3 na P1,P2 na P3) atangwa neza mu rurimi rw’Igifaransa hakiyongeraho Amasomo yihariye y’Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Naho amasomo yo mu kiciro cya Kabiri cy’amashuri abanza ni ukuvuga kuva muri (P4, P5 na P6) atangwa mu cyongereza gusa hakiyongeraho amasomo yihariye y’Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Abanyeshuri barangije muri Ecole Internationale de Kigali bashobora gukomereza mu ishuri ryisumbuye iryo ryose ku isi, ryigisha mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza nta mbogamizi n’imwe bahuye nayo.
Usibye kandi amasomo asanzwe yo mu ishuri, abanyeshuri ba Ecole Internationale de Kigali batozwa ikinyabupfura ndetse n’indangagaciro zikwiriye umuntu wese warezwe neza.
Amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ay’indimi yigishwa hifashishijwe Ibyumba byabugenewe birimo ibikoresho byoroshya imyigire n’imyigishirize aribyo Mudasobwa, Projecteurs ndetse n’Ihuzanzira rya Murandasi ryihuta.
Abifuza ibindi bisobanuro mwahamagara Tel. 0788405891, 0788305488, 0727385050
Ikaze muri ECOLE INTERNATIONALE DE KIGALI







