Bamwe mu bagize Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda IRPV barasaba ko David Dushimimana ukuriye inama y’ubutegetsi na bagenzi be bayoborana bakweguzwa

admin
15 Min Read

Ni bamwe mu bagize Urugaga Nyarwanda rw’abagenagaciro IRPV  bavuga ko Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi David Dushimimana nabo bayoboranye muri Komite,  bidasubirwaho bagomba kweguzwa kubera ko bahombeje abanyamuryango ba IRPV bikubira amasoko y’abakiriya, banakoresha umutungo w’Urugaga nabi mu gihe abandi bagenagaciro  bari kwicwa n’inzara.

IRPV uru ni urugaga rw’abafasha abantu kumenya agaciro ku umutungo wabo babakorera ikiswe Expertise mu ndimi z’amahanga, haba ku mazu, imirima, amasambu, amashyamba n’ibindi.

Abanyamuryango b’uru rugaga, bavuga ko ubusanzwe ari umwuga ukomeye cyane usabwa kuba uwukora, ari umuhanga wabyize kandi ari inyangamugayo.

Gusa bamwe mu banyamuryango, bakavuga abayobozi bayoboye urugaga rwabo bakuriwe na Davida Dushimimana batababona mo bunyangamugayo,  kubera ko kuva ngo batorwa muri 2019,  nta kintu na kimwe bakoze uretse kwikubira amasoko y’abagana urugaga no gucunga nabi umutungo  ibyatumye benshi muri bo barafunze ibiro bakoreagamo kubera kubura ubwishyu bw’amazu n’ayishyurwa abakozi bakoreshaga.

Amajwi y'abanyamuryango batandukanye batangarije ikinyamakuru igisabo.rw/,  ko ubusanzwe buri mugenagaciro yabaga afite abakiriya be bakorana haba mu ma Banki no mu bindi bigo by'abikorera, bagakorana neza igihe cyose babiyambaje ibyabahaga ubushobozi bwo kugira Ibiro byujuje ibisabwa,   abakozi nk'abanyamabanga, aba Tekinisiye, abashinzwe imari n'bindi bigaragaza Rwiyemezamirimo wujuje ibisabwa.

Gusa  nk’uko abanyamuryango babivuga  Komite ngo iyobwe na Bwana David Dushimimana, kuva ikimara gutorwa muri 2019, yihutiye  guhindura ngo byihuse uburyo bwakoreshwaga bwari bumenyerewe na bose maze ngo ishyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga butumvikanyweho butuma nta muntu wemerewe kubona isoko ryo gukorera abantu za Expertises  bitanyujijwe ku rugaga kandi uburyo bahuzaga amakuru barabuhagarika.

 Ubu ni uburyo abanyamuryango bavuga ko bwabaye intandaro yo kwihera amasoko abagize Komite n’abavuga rumwe nayo   abandi banyamuryango benshi ntibagire icyo babona, bityo bikaba byarabaviriyemo ubukene bwatumye bafunga imiryango y’ibiro bakoreragamo kandi ari ibintu bize muri Kaminuza bafitiye impamyabumenyi n’amahugurwa menshi.

Umwe mu banyamuryango b’urugaga, wifuje ko tudatangaza amazina ye kubera ko  Komite ngo iramutse imumenye yahita imwirukana, ikanamuvana muri System ya bose burundu.

Avuga ko mu by’ukuri  David Dushimimana na bagenzi be bayoborana, bahombeje bitavugwa abanyamuryango bakoresheje bwo bigwizaho amasoko yose, ibyatumye abanyamuryango hafi ya bose bafunga ibiro bakoreragamo, kino gihe bakaba bari gushakisha  ibindi bashobora gukora,  mu gihe iby’igenagaciro bari barabyize banafite uburambe m’umwuga.

Agira ati “ubwo buryo bw’ikoranabuhanga (system)  bashyizeho ntitwemerewe kubwinjiramo ngo tumenye amakuru y’ibikorwa. Iyo komite yiganjemo abatangiranye n’urugaga mu 2010,  nyamara 99% muri bo ntibize iby’igenagaciro.

Ikibabaje rero twabonye ni uko iyo habonetse isoko babeshya ko baritanga bakurikije urutonde kuva kuwa mbere nyamara siko bimeze. Isoko rya Miliyoni nk’ijana iyo ribonetse bashyiraho umuntu wabo noneho isoko ry’ibihumbi 100 naryo riherereye kandi  mu Ntara iyo kure,  bakaba ariryo bagenera wa muntu batiyumvamobatanashaka ko atezwa imbere n’Urugaga.”

Uyu munyamuryango ashinja kandi Bwana David Dushimimana na bagenzi be muri Komite  kwiha ububasha bwo gushyira abanyamuryango mu byiciro «Categories, hakaba hari abemerewe   kubona Ubwishingizi bw’indishyi nyinshi  mu bigo by’ubwishingizi« Indemnisation» ku igenagaciro ryahombeje uwarikoze. Nyamara ibyo ngo bakaba barabikoze bashingiye ku myaka abantu bamaze m’urugaga batitaye ku bushobozi .

Abanyamuryango bavuga ko Komite ya David Dushimimana yicaye igashyira abantu mu byiciro bahereye kubantu bamaze imyaka myinshi m’urugaga bakaba bagomba  guhabwa ububasha ku ubwishingizi buri hejuru,  mu gihe abamazemo igihe gito kandi babifitiye n’impamyabumenyi  bagomba guhabwa uburenganzira ku ubwishingizi bw’amafaranga make, ibyatuma  ngo bene gutanga isoko nk’ama Banki n’ibindi bigo bikomeyebatabaha amasoko babakekaho ubushobozi buke.

Urugero rwa hafi batanga ni urw’uko nk’umuntu umazemo imyaka 10, kandi ngo benshi nta bumenyi basumbije abamazemo igihe gito banabyize, yemererwe gufata ubwishingizi bwa Miliyoni 150 (150,000,000Frw,  abo abo bakaba ngo ari abo m’urwego rwa 1, urwego rwa 2, bemerewe ubwishingizi bwa Miliyoni 100 (100,000,000 Frw, bakaba ari  abamazemo byibura imyaka 4,  abo mu rwego rwa 3 bakaba ari abamazemo igihe cyo kuva ku umunsi 1 kugeza ku myaka 4 bemerewe gusa ubwishingizi bwa Miliyoni 50 (50,000,000 Frw)  mu gihe bo basabaga ko abanyamuryango bose bagomba kureshya imbere y’abakiliya babo ndetse bakagira n’uburanganzira bungana ku masoko hatabayemo kugendera ku butoni n’icyenewabo.

 Abanyamuryango benshi bakavuga ko kubera izi nzego bashyizemo abanyamuryango kandi nta nama n’imwe ibaye ngo biganirirweho, basanga bizabagiraho ingaruka nyinshi bitewe n’uko ahanini  ngo ikigo runaka kizaba kibonamo ubushobozi buke wa muntu washyizwe m’ubwishingizi buri hasi,  mu gihe nyamara mubisanzwe ari abahanga banabyize banabifitye ubushobozi kurusha kure abishyize mu kiciro cya mbere bigajemo abatarabyize.  

Aba banyamuryango bagashinja kandi uwitwa Gatsiromba Charles ngo uri mubatangije  urugaga mu 2010 kuba yarakomeje kuba umujyanama wa hafi ya Komite ya David abaha inama zitubaka  ahubwo ngo zigamije kurusenya.

Bavuga ko byaratumye bene kurutangiza bafashijwe n’uwo Gatsiromba Charles, urugaga bararugize Company yabo aho kugira ngo bibe Urugaga rw’abagenagaciro bose.

Ikindi abanyamuryango bashinja Komite iyobowe na David Dushimimana ngo ni ugukorera mubwiru bukabije, aho bihemba imishahara itagize aho iteganyijwe na gato ku buryo ngo mu kwezi kumwe basohora miliyoni enye (4,000,000 Frw zo kwihemba uko bayumva nta munyamuryango ubizi,  na cyane ko nta nama bajya bakoresha kuva batorerwa manda y’imyaka 3 igiye gushira ngo ta cyo bagejeje ku rugaga.

Ni muri urwo rwego bagasaba ko abo bantu  bakweguzwa mu maguru mashya kubera ko badashoboye na gato  ndetse bakaba banakurikiranwa mu nkiko ku bw’imicungire mibi y’umutungo no kwitirira ibyemezo abanyamuryango batagizemo uruhare ibyafatwa nk’inyandiko mpimbano.

Abanyamuryango b’urugaga kandi bashinja by’umwihariko Bwana David Dushimimana  kuba ngo yaba anagaragara mu businzi bitagendanye n’urwego ariho, ndetse ngo n’umunyamabanga mukuru SG w’urugaga Patrick Ganza akaba ngo ari mu gatsiko ka abagize urugaga IRPV  akarima kabo ku buryo ngo ugize icyo amubaza kigendanye n’akazi  amwuka inabi agamije kumucecekesha..

Ikindi gikomeye abanyamuryango bashinja Komite ya David Dushimimana bituma banayisabira kwegura vuba, ngo ni ukuba benshi mubayigize  na Perezida David Dushimimana arimo,  bafite imiziro mu ma Banki no mubigo bitandukanye bahombeje ibituma badashobora kubonamo isoko ryo kugena agaciro kabyo ariko kubera ko  ngo babashije kwihisha muri iyo System bishyiriyeho iheza bamwe,   bakaba ngo bajya gukorayo amasoko baciye m’urugaga, mu gihe kandi ngo benshi bagaragaraho ubushobozi n’ubunyangamugayo bwa ntabwo.

Bakomeza bavuga  ko bijya gupfa nabi mu rugaga  Komite ngo yagiye yemerera n’abafite akandi kazi gasanzwe ndetse na ko muri Leta kuza gukora umwuga w’ubugenagaciro kandi bisaba ko Ubugenagaciro  bugomba kuba ngo umwuga wihariye nk’uko izindi ngaga zihuza abakora umwuga umwe zikora.

Undi munyamuryango waganiriye n’ikinyamakuru igisabo ubabajwe cyane n’ubukene yatewe na David Dushimimana n’icyo yita agatsiko ke,

Agira ati “birababaje kubona nk’urugaga rw’abunganira abantu munkiko « aba Avoka» bakora akazi kabo neza, bakishakira abakiliya bagakorana neza kandi imisanzu igatangwa uko bikwiriye nyamara muri IRPV bikaba byaratunaniye kubera agatsiko kayobowe na David gashaka kugira urugaga akarima kabo abandi banyamuryango bakabura amasoko bagakena.”

Ikindi abanyamuryango benshi baganiriye n’ikinyamakuru igisabo batangaza ni uko kuva iki kibazo ngo cyakuruwe na David Dushimimana n’abo bafatanyije cyatangira, ngo bandikiye inzego zinyuranye zirimo BNR, Ministeri ishinzwe ibidukikije n’inama nkuru ishinzwe abagenagaciro mu Rwanda ariko na n’ubu abo bose ngo bakaba ntacyo barakora ngo babafashe gukuraho Komite yabohoje urugaga  ikaba ikora uko yishakiye igamije guhombya bamwe ari nabo benshi ihabwo ikazamura bake batanafite ubushobozi burenze ubw’abandi.

Ikinyamakuru Igisabo kiganira n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abagenagaciro IRPV, Bwana David Dushimimana, usabirwa na bagenzi be kwegura,  ahakana cyane ibi byose bimuvugwa na bamwe mubanyamuryango bavuga ko batishimiye uburyo we na bagenzi be bayoborana igitugu no gukorera mu bwiru hagamijwe gukenesha bamwe hakazamurwa abandi.

Avuga ko iyo abantu bavuga ko Komite y’urugaga IRPV ikora nabi baba birengagije nkana ibimaze gukorwa bigamije kuzamura urugaga.

Agira ati “urugaga ruri gukorera muri System nshya kugira ngoabanyamuryango bose bajye bagerwaho n’amasoko mu buryo bungana bidasabye ko bamwe bikubira mugihe abandi nta cyo bafite. Birumvikana ko  iyo system ije arinshya abantu benshi ntibayakira kimwe. Icyo wamenya ni uko twayishyizeho tubigiriwemo inama na Ministeri y’ibidukikije idushinzwe ndetse n’abahagarariye inama y’igihugu y’urugaga kugira ngo tureke gutatanya imbaraga zacu.”

This image has an empty alt attribute; its file name is IMG_20210812_151054_0-1024x512.jpg
Bwana David Dushimimana, usabirwa na bagenzi be kwegura,  ahakana cyane ibimuvugwaho na komite ayoboye

Kubirebana no gushyira abantu mu byiciro bahereye ku bantu bamaze igihe bakagenerwa ubwishingizi bwinshi kuruta bagenzi babo, David Dushimimana avuga ko icyo baharanira, ari inyungu z’urugaga muri rusange ko ibiri gukorwa ntawe bidafitiye inyungu wo m’urugaga.

Kubirebana n’uko amasoko yiharira abagize Komite n’abatangije urugaga,  nabyo arabihakana akavuga ko ibikorwa byose ari System ibigena bagahera kuwa 1bagana ku wa nyuma ku urutonde rw’abagenagaciro muri rusange kandi ngo uwo System irangije ajya inyuma y’abandi.

Kubirebana no kutitwara neza ku buryo bamurega no kugaragaza ubusinzi avuga ko ibyo byaba ari ukwinjira mu buzima bwe bwite ntacyo yabivugaho.

Muri make ibyo ashinjwa n’abagenzi be by’imikorere mibi no gukora akazu kagamije gutonesha bamwe no gusonjesha abandi, Bwan David akaba byose abihakana.

Uyu muyobozi  w’urugaga rw’abagenagaciro arahakana ibyo ashinjwa mu gihe bene kumusaba kwegura bavuga ko hafi ya bose bafunze ibiro (Bureaux) byaho bakoreaga kubera ko yabatobeye umwuga, ngo akawutesha agaciro,  ibituma ngo benshi muri bo bari kwifuza gusubira uko bakoraga kera urugaga rutaraza kubera ko ngo bakoranaga neza n’ababagana babifashijwemo na BNR,  nyamara ngo kino gihe  urugaga rukaba runahombya n’ibigo bitandukanye bakoranaga nabyo kandi neza.

Tuganira na Madame  Marie Grace Nishimwe uhagaraiye inama nkuru  y’abagenagaciro mu Rwanda, avuga ko nta makuru menshi yaduha kubera ko ngo amaze amezi 7 atari ku kazi bityo akaba nta makuru menshi afite ku mikorere y’urugaga rw’abagenagaciro IRPV yaba ameza cyangwa  se amabi.

Gusa Marie Grace Nishimwe,  avuga y’uko amakuru aheruka ibyo gushyira abantu mu byiciro m”urugaga byari umushinga utaremezwa akizera ko nta kibazo wakagombye gutera.

Agira ati “n’iyo baruwa uvuga banditse bagaragaza imikorere idahwitse ya Komite iyoboye urugaga ntayo nzi kuko maze igihe ntahari ubwo ndabaza bagenzi banjye numve uko bimeze.”

Twagerageje kuvugana na bimwe mu bigo by’ama banki kugira ngo tubabaze ku by’ibihombo baba baterwa n’imikorere idahwitse ivugwa m’urugaga IRPV ariko itumanaho ntiryakunda, cyakora tubasha kuvugana n’umunyamategeko w’ikigo cya RIM Ltd, atubwira uburyo uwitwa David Dushimimana uyoboye urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda atari inyangamugayo kubera ko ngo yabahombeje Miliyoni 3(3,000,000Frw) afatanyije n’umukiliya.

Agira ati “twaratangaye twumvise ko uwo mugabo David Dushimimana ariwe wagizwe Umuyobozi w’urugaga rw’abagenagaciro kandi nta bunyangamugayo afite.

Muri Rim yafatanyije n’umukiliya wacu, maze amusinyira igenagaciro ry’umutungo w’inzu tumuha inguzanyo.  Tugiye guteza uwo mutungo yabuze ubwishyu tuza gusanga ari ikibanza cya m2 eshatu(3M2 zo nyine nta n’akazu na gatoya karimo.

Iyo nguzanyo yari yagizwemo uruhare na David Dushimimana twayihombyeho miliyoni eshatu biturutse kuriwe twari twizeye.”

Uyu munyamategeko, avuga ko muri Banki bakunze guhura n’ingorane eshatu z’ingenzi arizo : Ubumenyi buke bwa bamwe mubagenagaciro babarura ibitari byo kandi ngo barahari.

 Icya kabiri ngo ni Ruswa iba hagati y’umugenagaciro n’umukiliya bagatangaza imitungo itabaho.

 Icya gatatu ngo ni ubujura bw’abagenagaciro bafasha na none abakiliya kugena agaciro katari ko maze ngo inzu y’ibihumbi 100, igahabwa miliyoni 5 Banki yajya guteza ikabura icyo iteza cyamunara igahomba ityo.

Umunyamategeko avuga ko muri RIM Ltd, bahisemo gukorana n’abagenagaciro basanzwe baziho ubuhanga n’ubunyangamugayo, bakaba baragiranye amasezerano ashingiye ku bwishingizi Indemnisation bahabwa n’ibigo by’ubwishingizi  kandi ngo bakorana neza nta kibazo.

Institute of Real Property Values in Rwanda | Land Portal

Abajijwe niba gukorana n’abagenagaciro ku giti cyabo kandi hari urugaga IRPV rubahagarariye.

agira ati “ariko se ubundi ruriya rugaga rubereyeho kubakorera Marketing ? cyangwa se ni urubahuza ngo basangire ibitekerezo ariko buri wese akora nk’uwigenga nk’uko aba Avoka bakora ?

Kubwanjye mbona bakagombye kureba uko izindi ngaga zikora, ntibihe akazi ko gushakira abanyamuryango akazi kandi babyishoboreye bazi n’uburyo babikoramo cyane ko abenshi bafite ubuhanga muri byo.”

Avuga ko batagombaga gukorana n’urugaga ruyobowe n’umuntu wabahombeje kandi hari inyangamugayo zihari zizewe.

Ibivugwa n’uyu munyamategeko bikaba bisa cyane n’ibyo abaganiriye n’ikinyamakuru igisabo bashinjya David Dushimimana uyoboye urugaga rwabo kutagira ubunyangamugayo, ari naho bahera basaba ko yakwegura bagatora undi wizewe n’abanyamuryango bose hamwe n’abagana Urugaga bashaka ababakorera Service..

Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro rwashinzwe mu 2010 hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’abarugize nk’uko ubuyobozi bwarwo rubivuga, cyakora abanyamuryango bagashinja abayobozi gukoresha ububasha bafite bakikubira inyungu z’urugaga ibyahombeje benshi bagafunga imiryango y’ibiro bakoreragamo.

Abanyamuryango bakaba batabaza inzego bireba zose zirimo Nyakubahwa Ministiri ushinzwe ibidukikije, ari nawe ufite ububasha ku nshingano afite mu rugaga rwabo.

Abanyamuryango kandi, bariyambaza Inama y’igihugu y’urugaga rw’abagenagaciro, kubatega amatwi, bakumva ibyo bavuga, maze bakafasha gushyiraho Komite nshyashya yasimbura isanzweho iyobowe na Bwana David Dushimimana kubera ko ngo  yaba akora adaharanira inyungu z’urugaga ahubwo ngo akaba aharanira inyungu ze n’abo bafatanyije kuyobora gusa.

Basoza basaba izi nzego zibishinzwe guhagarika Komite ya David Dushimimana kandi ngo agakurikiranwa mu nkiko ku byaha byose ngo  yakoreye urugaga, Gusubizaho System ngo yabahuzaga bose nk’abagenagaciro kuko ngo Komite ya David yayihagaritse. Ikindi ngo basaba ni uko Komite yavaho yajyana n’umunyamabanga uhoraho Patrick anza kubera ko yaba ngo asuzugura abanyamuryango mu buryo batishimirwa na gato.

David Dushimimana nabo bayoboranye muri Komite,  barasabirwa kweguzwa
Rwanda negotiates more Russian scholarships | IGIHE
Nyakubahwa Ministiri ushinzwe ibidukikije aratabazwa n’abanyamuryango b’Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *