Home UncategorizedKWIBOHORA 27: Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) burifuriza abaturarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora

KWIBOHORA 27: Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) burifuriza abaturarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora

by admin
0 comments

Bubinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bunejejwe no kwifatanya n’abayoboke b’iri shyaka, abanyarwanda n’inshuti zabo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 u Rwanda rumaze rubohowe n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi, zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zinarokora abatutsi bicwaga urupfu rw’agashinyaguro bazira uko baremwe.

Ubuyobozi bw’iri shyaka bukomeza bushimira ingabo z’igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP) ku bikorwa byiza byo kubungabunga umutekano n’ibindi bikorwa by’iterambere bifitiye abaturarwanda akamaro.

Ubuyobozi bwa bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) busoza iri tangazo bushishikariza abayoboke baryo n’abanyarwanda muri rusange, kwishimira ibyo tumaze kugezwaho no kwibohora, kubahiriza no gushiyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Umuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), Nizeyimana Pie

You may also like

Leave a Comment