Ni mu rubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, uwitwa Karengera Kagame Feston ashinjwamo gukoresha inyandiko mpimbano mu guteza cyamunara imitungo y’umuturage wo mu Bugesera mu buryo bw’amanyanga.
Seminega Philibert, umuturage wo mu Murenge wa Rilima Akarere ka Bugesera, muri urwo rubanza arega Karengera Kagame Feston kuba yarashingiye ku cyemezo urukiko rwari rwemeje ko umutungo we watezwa cyamunara, kugira ngo hishyurwe ideni yari afitiye ikitwaga SORAS yaje guhinduka Sanlam, aho gukurikiza amategeko agenga cyamunara, ahubwo ngo atesha agaciro inzu ye yari ifite agaciro ka Miliyoni 6, ayigurisha ibihumbi 150,000. Mu gihe ikibanza cyari gifite agaciro ka miliyoni 3 ngo yagitanze ku bihumbi 100 yonyine, byose kandi mu buryo ngo bw’amanyanga buvanzemo n’inyandiko mpimbano yasinyishe abantu ko yateje cyamunara kandi ntayabaye.

Kugira ngo uru rubanza rube, Bwana Seminega, avuga ko Karengera Kagame Feston, yakomeje kuzanamo amananiza arusubikisha kenshi ku buryo no ku munsi w’iburana urubanza rwagombaga ngo gutangira i saa mbiri za mu gitondo, abeshya urukiko ko yabuze umwunganizi ko ari m’urundi rubanza nyamara mu gihe umucamanza yari amaze guhakanira Seminega ko aburana saa munani akaba atashye gato, Karengera Kagame Feston n’umwunganizi we bahise bahasesekara ku rukiko bakeka ko Seminega yatashye kugira ngo basubikishe cyangwa ngo rube adahari.
Bwana Seminega avuga ko uwo arega amaze kubona ko amayeri yakoze yavumbuwe, yemeye kuburana ku isaha ya saa yine kandi yari yabeshye ko ataboneka.
Gusa haje kugaragazwa n’umucamanza wari uyoboye iburanisha ko Seminega ngo atishyuye igarama ry’urukiko rimuhesha uburenganzira bwo kuburana, mu gihe we yemeza ko yayitanze kuwa 14 Mata 2021, kubera ko urubanza rwagombaga kuba kuwa 16 Mata rugasubikwa inshuro nyinshi ngo Karengera Kagame Feston abigizemo uruhare, ibyatumye Seminega asohorwa mu rukiko bityo Kagame aburana wenyine n’umushinjacyaha gusa.
Umushinjacyaha ahawe ijambo yashinje Karengera Kagame Feston kuba yaragurishije inzu iherereye mu kagari ka Kimaranzara, umurenge wa Rilima m’u Bugesera, n’ikibanza gihereye mu Kagari ka Kabeza, muri uwo murenge byose akabikora nta cyamunara ibaye mu buryo buzwi, bityo ibyakoreshejwe by’inyandiko bikaba byafatwa nk’ibihimbano bituma abikurikiranwaho nk’icyaha gikomeye.
Umushinjacyaha avuga ko abatanga buhamya barenga batanu bemeza ko nta cyamunara yabaye kuko uretse no kuba nta matangazo yamanitse ngo ntawigeze abona iyo cyamunara bishoboka ko yayikoze mu ibanga akikorera imyanzuro uko yishakiye.
Umushinjacyaha amushinja ko mu nyandikomvugo ya cyamunara Karengera Kagame Feston ,yagaragaje urutonde rw’abantu hariho n’amanomero y’irangamuntu zabo nyamara zajyanywa muri «NIDA», Ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu, bagasanga bamwe muribo zitabanditseho, izindi nazo imibare ituzuye cyangwa amazina y’abantu adahuye n’ari ku marangamuntu.
Karengera Kagame Feston we, afatanyije n’umwunganizi mu by’amategeko Me Roge, imbere y’urukiko yemeza ko cyamunara yayikoze mu buryo bwemewe kuko afite impapuro z’umuyobozi w’Akagari zemeza ko cyamunara yabaye.
Agira ati « cyamunara ntabwo iba ireba abantu bose abifuje kugira uruhare muri yo nibo bitabira. Kuba rero nta muturage wabimenya ngo bikaba bidatangaje kubera ko nta nyungu babaga babifitemo.
Abajijwe kuba Nyiri ubwite Seminega ataramenye iyo cyamunara, avuga ko yabimumenyesheje n’ubwo atigeze agaragariza urukiko icyemeza ko yabimumenyesheje.
Umwunganizi we ashimangira ko cyamunara yabaye, ko kubwe abatangabuhamya b’ubushinjacyaha batahabwa agaciro kubera ko ngo batari bategetswe kumenya iyo cyamunara bitewe n’uko itabarebaga.
Ubushinjacyaha bushubijwe ijambo bwabajije uregwa niba cyamunara iramutse ibereye aho igikorwa kiri abahaturiye batabibona cyane ko nk’uwitwa Bamporiki Mariko wo m’umudugudu wa Bwiza aturanye neza n’ikibanza cyatejwe cyamunara akemeza ko ntabyo yabonye kandi ikibanza gifatanye n’isambu ye.

Uregwa avuga ko abo batangabuhamya nta n’umwe yemera ko bose bavuga bivuguruza.
Nyuma y’ibisobanuro by’impande zombi, umushinjacyaha yasabiye Karengera Kagame Festo, igihano cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni imwe n’igice, agashimangira ko urukiko rwamuhamya icyaha cy’inyandiko mpimbano kubera ko ibisobanuro atanga yisobanura nta shingiro bifite kandi ko nta n’ibimenyetso bigaragara bimushinjura atanga.
Amakuru ikinyamakuru igisabo.rw/ cyakurikiranye ni icy’uko Seminega yahawe ubwishingizi na SORAS, kubera isoko yari afite ry’ubwubatsi ariko aza kutabasha kwishyura ideni rya SORAS akaba yarishyuzwaga Miliyoni 6, byatumye hafatwa icyemezo cyo guteza cyamunara ingwate yatanze ari nabwo bahaye isoko Umuhesha w’inkiko Karengera Kagame Feston ngo akoreshe cyamunara, ariho yahereye akora amanyanga yo gukora inyandiko mpimbano zibeshya ko yateje cyamunara kandi ntayabaye.
Seminega avuga ko inzu ye yari ifite agaciro ka miliyoni esheshatu(6,000,000 frw) Karengera Kagame Festo, ayigurisha ibihumbi 150(150,000Frw) mu gihe ikibanza cyari gifite agaciro ka miliyoni eshatu (3,000,000Frw) yakigurishije ibihumbi 100(100,000Frw) gusa. Ibyafaswe nk’ubujura bukabije bwakozwe n’uyu Karengera Kagame Feston.
Ubwo ikinyamakuru igisabo cyaganiraga n’ikigo cy’ubwishingizi cya Sanlam cyahoze kitwa SORAS ubwo bahaga Seminega ubwishingizi, bavuze ko uwo bari bahaye isoko ryo guteza cyamunara ya Seminega ariwe Karengera Kagame Feston, yabikoze nabi ku buryo n’ayo yitwa ko yagurishijemo byarinze gutwara imyaka 2 yose ngo ayazane ari nayo mpamvu bahise bamwirukana.
Seminega avuga ko impapuro Karengera Kagame Festo avuga ko zasinywe n’akagari ngo ari ukubeshaya, kuko yifashishije ngo umugitifu witwa Gasaba Jean Pierre wahoze ayobora Akagari ka Kimaranzara, ubu wimuriwe mu kandi akemeza ko cyamunara yabaye akoresheje kashi y’Akagari ka Maranyundo gahabanye cyane n’umurenge wa Rilima cyamunara yagombaga kuberamo
Twashatse guhamagara uyu Gasaba Jean Pierre bivugwa ko ariwe wafashije Karengera Kagame Feston mu manyanga yo kubeshya ko habaye cyamunara, incuro zirenga 5 zose twahamagaye yanze gufata Telefoni n’ubutumwa bugufi twamuhaye yanga kubusubiza.
Iby’uko nta cyamunara yabaye kandi ko uwo witwa Gasaba wakoze inyandiko mpimbano ya Karengera Kagame Feston agenderaho, byose biguvuruzwa n’inyandiko y’umuyobozi w’akagari ka Kimaranzara yanditswe muri 2019, ikabaho n’imikono y’abagize Komite y’umudugudu na none wa kimaranzara, inzu yateshejewe agaciro iherereyemo. Inyandiko ikaba ivuga ko nta cyamunara yabaye ndetse n’abaturage benshi bakaba babishimangira mu nyandiko zitandukanye ubushinjacyaha bwamurikiye urukiko.

Kuba umucamanza yarabujije Seminega gukurikirana urubanza aregamo uwamwibiye umutungo Karengera Kagame Feston, Seminega avuga ko ari akarengane gakomeye bityo agasaba inzego zikuriye uriya mucamanza kumurenganura kubea ko igarama babeshya ko atatanze yaryishyuye kuwa 14 Mata 2021nk’uko binashimangirwa n’umwunganizi we muby’amategeko Me Mukamukiga Esperance utari wabashije kwitabira iburanisha.
Ikinyamkuru gisabo cyahamagaye umuvugizi w’inkiko kugira ngo atubwire icyakurikiraho, mugihe umucamanza yimye ijambo urega kandi yari yarishyuye igarama amezi abiri mbere y’aho, atubwira ko afite inama. Yadusabye kuvugisha umwanditsi mukuru we aduhakanira ko nta cyo yavuga ko byose bireba umuvugizi.
Ubwo ikinyamakuru igisabo kandi cyaganiraga n’Umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda mu minsi ishize, yavuze ko bakunze kwakira ibirego byinshi by’abarega Abahesha b’inkiko babateshereza agaciro imitungo yabo, ahanini ngo bagamije kubonamo indonke.
Avuga yizera ko itegeko rishya rigenga umwuga wabo rizaca ayo manyanga yose yakorwaga n’abo banyamwuga gito barimo na Karengera Kagame Feston ushinjwa kugurisha inzu ifite agaciro ka Miliyoni 6 akavuga ko yayitanze ku bihumbi 150 gusa.
Umuhesha w’inkiko Karengera Kagame Feston ushinjwa guteshereza umuturage agaciro ku mutungo we akoresheje inyandiko mpimbano, nawe ikinyamakuru igisabo.rw/ cyashatse kumuvugisha ngo agire icyo avuga kubihano byamusabiwe, ariko Terefoni ye ntiyacamo.
Ni kenshi Abahesha b’inkiko batunzwe agatoki ko bahohotera abaturage, mu gihe cya cyamunara y’imitungo yabo kuko ngo bikorwa m’uburyo bw’itesha gaciro. Bikaba byitezwe na benshi ko itegeko rishya rigenga ibya Cyamunara rigiye gusohoka nk’uko Ubuyobozi bw’Urugaga rwabo rubivuga, rizakemura ibibazo n’impaka nyinshi zakundaga kuvuka.
E.Niyonkuru