Home Uncategorized“Ubumwe bw’abakristo niyo nshingano y’ibanze mu Itorero INKURU NZIZA mu Rwanda” Pastor Juvenal

“Ubumwe bw’abakristo niyo nshingano y’ibanze mu Itorero INKURU NZIZA mu Rwanda” Pastor Juvenal

by admin
0 comments

Ni amagambo atangazwa na Pastor Ngendahayo Juvenal, Umuyobozi akaba n’Umuvugizi  Mukuru w’Itorero Inkuru nziza mu Rwanda, aho avuga ko inshingano z’ibanze mu ivugabutumwa , ari ukwamamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo no gufasha abantu kubaho barangwa n’ubuzima  n’imibereho myiza muri rusange.

Aganira n'ikinyamakuru igisabo.rw/  Pastor  Ngendahayo Juvenal, avuga ko Itorero Inkuru nziza,  muri kino gihe riri mu murongo mwiza uboneye  n'ubwo bwose batakibasha guteranira ku kicaro  gikuru cyaryo mu mujyi wa Kigali, nyuma y'aho muri 2018 bafungiye  zimwe munsengero z'amadini zasabwaga kubanza  kuzuza ibisabwa byose,  bifasha abakristo gusenga neza bisanzuye kandi amajwiadasohoka.

Avuga ko mu Itorero Inkuru nziza, bategereje  kuzubakira rimwe Urusengero runini rugendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali  batarinze kurushywa no gusana. Ibi ngo byatumye bamwe mu bakristo ba Nyarugenge bahitamo  guteranira mu Itorero rya Kimisagara ku buryo  bamaze kubimenyera  ari nako bakomeza gushaka ubufasha,  kugira ngo urusengero rushya rw’ikicaro gikuru  cy’itorero  Inkuru nziza rwubakwe vuba. Abari basanzwe Kimisagara bakaba ngo basenga mu masaha ya saa yine, aba Nyarugenge,bagaterana mu ma saa tanu, icyumweru gikurikiyeho bagahinduranya kandi ngo birakorwa neza nta kibazo.

Pastor  Ngendahayo Juvenal, Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza

Agira ati « ubusanzwe inshingano ya mbere y’Itorero ni ukwamamaza  Ubutumwa bwiza bwa Kristo tugeza ijambo ry’Imana ku ba Kristo uko bikwiriye,  kugira ngo ahanini ribamurikire mu mitima yabo iteka.

Iya kabiri ni uguharanira iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo muri rusange.

Ku nshingano ya Mbere y’Ijambo ry’Imana, twavuga ko dufite Amatorero mu bice bitandukanye by’igihugu, aho dufasha Abakristo kuba umwe nkuko Kristo yatugize umwe, ibyo tukabigeraho tubafasha kwigisha no kuzirikana ijambo ry’Imana kugira ngo ritumurikire muri byose.

Ku kigendanye n’ingingo ya kabiri irebana n’imibereho myiza, mu Itorero inkuru nziza, twashyizeho ibikorwa binyuranye bifasha abantu guhora barangwa  n’ubuzima bwiza, aho tubafasha kwivuza, kubatangira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

 Dufite kandi n’ibigo biciriritse mu Itorero bifasha abantu kwiga imyuga iciriritse nk’ubudozi n’ububaji, kwigisha gusoma no kwandika ku batabizi kugira ngo bazajye banabasha kwibarira ibyo bakura mu musaruro wabo.

Nyuma y’ibyo kandi  dufite ikigo gitanga ubumenyi ku urwego rw’amashuri y’isumbuye m’umurenge wa Jari mu Karere ka Gasabo ahitwa i Gihogwe. Rikaba  ryigisha neza kandi abana baratsinda uko bikwiriye.

Ibitaro by’Itorero Inkuru Nziza biherereye byita ku bafite ubumuga n’izindi ndwara i Gikondo

Dufite na none  n’ibigo by’amashuri abanza i Musanze na Kirehe  aho hose,  hagamijwe  ko abana biga neza amasomo yabo  kugira ngo mu bihe biri imbere bazatange umusanzu ukwiriye ku gihugu cyabo nibamara kurangiza iby’iciro bindi by’amshuri bizakurikiraho.»

Pastor  Ngendahaayo,  avuga ko muguharanira ko umukristo cyangwa n’undi uwari wese,  azirikana akanumva neza  ijambo ry’Imana  ariko kandi anarangwa  n’ubuzima bwiza,  bashyizeho  ibitaro bifasha abamugaye kugororwa ingingo z’umubiri  cyane cyane abana.

Ibyo bitaro bikaba ngo  biherereye i Gikondo, bigamije  gusana no gufasha abafite ibibazo by’amagufwa n’ingingo bababonera ibizunganira bahabwa insimurangingo kugira ngo nabo,  bagire ubuzima bwiza nk’abandi  m’urwego rwo  guharanira ko umuntu wese yarangwa  n’ubuzima n’imibereho myiza muri rusange,   nk’uko  bisanzwe biri mu  mu ntego n’inshingano z’ibanze  z’Itorero Inkuru Nziza bakaba bavura n’izindi ndwara.

Kubirebana no kuba  Urusengero rushya kandi rw’intangarugero rutegerejwe  na benshi kuba rwaratinze kubakwa,  byaba bitaturutse ku ku ntege nke za Komite  ayoboye,  Pastor Juvenal avuga ko   nta ntege nke  nka Komite bagize, kuko badakora bonyine bafashwa  na Komisiyo y’umwihariko ibishinzwe yashyizweho n’Inteko rusange ikaba ishinzwe gukurikirana itegurwa n’iyubakwa ry’urwo  rusengero  umunsi ku wundi.

Agira ati «mu byukuri amafaranga ashinzwe icyo gikorwa ni menshi, si itorero ubwaryo ryakwishoboza kuyabona, iyo komisiyo rero ibikurikiranira hafi,  natwe dufatanyije tukavugana n’abaterankunga bagomba kuzatwunganira muri icyo gikorwa.  Gusa icyo nakubwira ni uko biri gutegurwa neza ku buryo uyu mwaka turimo wa 2021 urarangira imirimo y’ubwubatsi yatangiye kuko n’igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka.»

Kubirebana n’ubuzima bw’amatorero agize Inkuru nziza akorera mu ntara no mu byaro bitandukanye Pastor Juvenal,  avuga ko muri rusange Amatorero yabo ari mu murongo mwiza kandi uhamye cyane ko make muri yo  yamaze gukingurirwa gukora imirimo  y’Itorero uko bisanzwe,   hashingiwe kuri gahunda zo kwirinda covid 19 yari yashyizweho   ngo hanozwe uburyo bwiza bwo gusenga ariko banayirinda.

Agira ati « nkuko n’andi matorero yari yagiye abisabwa, bagombaga gutegereza bagafungurirwa ari uko  bamaze gutegura neza ibisabwa byose bigendanye n’isuku,  kugira ngo abakristo baze gusenga bizeye ko nta kibazo cy’ubwandu bahura nacyo.

Amatorero make rero ni ukuvuga mu Ntara n’Uturere yarafunguriwe,  ashobora kuba ataruzuza ibisabwa ngo abashe kugira ubwirinzi uko bikwiriye, ibyo  byaba ari  rusange  nk’ahandi mu matorero n’amadini.  Gusa ndizera ko umuhate barigushyiraho,  nabo bazakingurirwa vuba bityo ubuzima bukomeze uko bisanzwe mu matorero.»

Kuri iki kibazo cy’abatarashobora kunoza neza ahasengerwa,  avuga ko basaba Abakristo babishoboye  gusengera mu ngo iwabo cyangwa se bakajya mu yandi matorero ya Gikristo abegereye, kubera ko  mu Itorero Nkuru nziza  ababakijijwe ngo  babafata nk’abavandimwe muri Kristo.

Abarimu n’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’isumbuye ry’itorero Inkuru Nziza ‘Gihogwe Secondary School’

 Pastor Juvenal akishishimira ko  muri urwo rwego ariko Abakristo bakomeje kugenda  bashyiraho akabo,  kugira ngo nabo  babashe gusana insengero zabo neza. Bityo komite ayoboye nayo ifatanyije n’abaterankunga bakabasha   kubunganira mu bishoboka, birimo kubabonera ibikoresho by’ibanze nk’amabati na Sima.

Kubirebana n’abayoboke b’Itorero Inkuru Naziza muri rusange, Pastor  Juvenal avuga ko kugeza ubu,  mu mibare y’ubshize igaragaza ko bari hagati ‘ibihumbi 27 na 30 mu gihugu hose,  bibumbiye mu matorero 177 afite inyubako zimeze neza kandi zitunganyije.

Ni muri urwo rwego yishimira uburyo Abakristo bitwaye neza muri kino gihe cyo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid19.  Agasaba abataratunganya neza insengero zabo ngo buzuzuze ibisabwa gusengera iwabo mu ngo,  byanashoboka bakanasenga umuntu ku giti cye, na cyane ko ngo  umubiri w’umuntu ari Ingoro ya Nyagasani.

Kubirebana n’imigabo n’imigambi  Komite y’Itorero Inkuru Nziza yaba ifitiye Itorero  mu bihe biri imbere,  avuga ko ikingenzi bashyize imbere ari Ubumwe bw’Abakristu no kurinda Ubumwe bw’itorero muri rusange.

Agira ati «Ingamba zo turazifite nyinshi  kuko twashyize imbere gukomeza kurinda ubumwe bw’abakristo, tubungabunga ibyagezweho tunateganya kugera ku bindi byinshi birimo nk’uru rusengeo rw’ikitegererezo rugiye kubakwa.

 Kurinda ubumwe  mu itorero ni inshingano y’Itorero Inkuru nziza nkuko Kristu yabidusigiye avuga ko nidukundana aribyo bizagaragarira buri wese mubatubona  ko turi abigishwa be.»

Avuga ko bagomba gufasha abakristu kuba umwe banatozwa gufasha nya hagati yabo kuva mu ngo iwabo, kuzamura ku urwego rw’itorero, Intara  no mu gihugu hose. Ari nayo mpamvu  ababasaba gukomeza kuba abakristu beza barangwa n’ibikorwa byiza, banubahiriza kurushaho gahunda za Leta zirimo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid 19, gutangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe kugira ngo basenge ariko kandi  banarangwa  n’ubuzima bwiza kurushaho.

  Mu zindi ngamba bafitiye itorero Pastor Juvenal  avuga ko,  harimo no kubahiriza ibyo  RGB yabasabye muri rusange,  byo gutegura no kwigisha  abayobozi b’Amatorero kugira ngo babe bafite ubumenyi buhagije bw’ibyo bigisha,  ariyo nayo  mpamvu bari kohereza abakozi b’Imana bo mu matorero atandukanye kujya kwiga ari benshi,  kugira ngo mu bihe bitaha bazabe bafite  abigisha bafite ubumenyi bwinshi mubyo bigisha.

Kubirebana n’ingorane Itorero ryabo rihura nazo muri rusange, Pastor Juvenal avuga ko, muri rusange ubuzima bw’Itorero bwahungabanyijwe n’ingamba za Guma m’urugo zatumye hari abakristo benshi basubiye inyuma m’ukwemera.

Agira ati « kubera ingamba za guma mu rugo abashumba batari kumwe n’intama zabo,  abakristo benshi basubiye inyuma kuko bumvise ko bitakiri ngombwa guteranira hamwe,  bamwe muribo bayoboka za Youtube,  mugihe  kandi Yesu ubwe,  atubwira ko aho babiri cyngwa batatu bateraniye hamwe bamwambaza aba ari bugufi yabo.

Ikindi n’uko abana batarabasha guteranira hamwe n’abantu bakuru, bikaba bivuze ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bamaze kudohoka ku masengesho n’iby’ukwemera  kubera ko nk’ inyigisho bahabwaga z’icyumweru batakizibona.

Birumvikana  ko abasaza n’abakecuru bo batabasha kugera ku rusenero bashobora  no kubona ubundi buryo bakurikiranamo ibyigisho, ariko abana bo biragoye.  Bakaba bagombye  gukomeza gukurikiranirwa hafi  imyitwarire yabo kugira ngo batazata ukwemera bafite,  babitewe no kutabona izo nyigisho z’iyobokamana.

Pastor Juvenal Ngendahayo, asoza ashimira cyane Leta y’u Rwanda inkunga igenera Amadini n’amatorero, haba mu mahugurwa no mu nama zitandukanye,  cyane cyane muri bino bihe bitoroshye byo guhashya no gukumira Covid 19. Inama bagirwa zo kurangwa n’isuku no guterana ari bake mu byiciro bitandukanye by’amasaha,  agahamya ko  byabafashije kumenya neza uburyo bwo kwirinda kwandura Covid 19.

Ashimira kandi Abakristo nabo , uruhare bagaragaje mu gukumira icyorezo  cyaCovid 19  batanga umuganda n’umusanzu wo gusana no gusukura insengero ngo zikoreshwe zujujwe ibisabwa.

 Abasaba gukomeza gusenga badacika intege,  kugira ngo batandukane cyane n’abo bajyaga bita abapagani, kuko baramutse batagiye gusenga baba ntaho batandukaniye.

Ni muri urwo  rwego abibutsa ko abatarabasha guterana mu nsengero zabo  bashobora no gusengera mu ngo iwabo,  ndetse bakanatanga ituro rikazagezwa kubayobozi b’itorero begeranye.

Itorero ry’Inkuru nziza mu Rwanda, rimaze imyaka igera kuri 60 rigeze mu Rwanda. Ni Itorero rikomoka ku ihuriro ry’abavandimwe ba Kristo ku isi.

Itorero ryageze mu Rwanda rizanywe n’abavugabutumwa b’abanyamerika mu 1961 bari kumwe n’uwitwa Nyamukama Michel  w’umunyarwanda,  rikaba ryari rifite gahunda yo gutanga ibiganiro kuri radiyo no gutanga ibitabo bikubiyemo inyigisho nziza za Kristo byatumye hashingwa ishuri rya Emmaus rikaba rinagikora kugeza ubu.

 Muri 1984, Itorero ryaje kugaba amashami mu gihugu hose kugeza ubu hakaba hakaba habarurwa amatorero agera kuri 177 mu gihugu yibumbiye mu Ntara 5 arizo, Kigali, Ruhengeri, Cyangugu, Byumba na Kibungo, rikaba ryibumbiyemo  Abakristo bagera ku bihumbi 30.

Ni Itorero kandi  rifite inzego zirihagarariye kandi zishyirwaho n’abakristo ubwabo.

Muri izo nzego, harimo : Inteko rusange igizwe n’Abapastoro bahagarariye abanyamuryango mu rwego rw’igihugu. Inama ngishwanama igizwe  n’abashumba,  abahagarariye  inzego z’abagore, abahagarariye  inzego z’urubyiruko n’abana by’umwihariko  ikaba igamije gutanga inama zigendanye n’ubuzima bwiza  bw’Itorero n’ibindi.

Hari kandi Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu Itorero, rushyirwaho n’inteko rusange, hari urwego rw’ubugenzuzi bw’imari hakabaho  na Komite Nyobozi ishinzwe kumenya ubuzima bw’itorero m’uburyo buhoraho no kurikorera ubuvugizi muri rusange, ikaba iba Ikuriwe n’umuvugizi w’Itorero ku urwego rw’igihugu. Uriho kino gihe  akaba ari Pastor Ngendahayo Juvenal.

Abayoboke b’Itorero Inkuru Nziza riherereye Kimisagara

E.Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment