Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA itangarije urutonde ntakuka rw’abakandida bahatanira kuyobora iryo shyirahamwe, Mugabo Nizeyimana Olivier, umwe mu bakandida bari kwiyamamaza, amaze gushyira ku mugaragaro imigabo n’imigambi ashyize imbere, we n’abagenzi be izabafasha guteza imbere kurushaho FERWAFA igihe baramuka bagiriwe ikizere bagatsinda amatora.
NGIYI IMIGABO N’IMIGAMBI YA MUGABO NIZEYIMANA Olivier N’ABO BAZAFATANYA MU KWIYAMAMARIZA KUYOBORA FERWAFA:

Marcel HABYARIMANA, Visi Perezida
Kuva umupira w’amaguru watangira gukinwa mu Rwanda, hagiye habaho gahunda zitandukanye zo kuwuteza imbere ariko kugeza n’uyu munsi bigaragara ko utaragera aho twifuza.
Ntabwo dushidikanya ko u Rwanda rufite impano nyinshi mu mupira w’amaguru, ,gusa bikaba bisaba imitegurire myiza kugirango u Rwanda rube kimwe mu bihugu bifite umupira mwiza kandi utanga umusaruro .
Dusubiye ku mateka, kuva mu w’1972 ubwo FERWAFA yemererwaga gutegura amarushanwa, umupira w’amaguru wakomeje kuba umukino ukunzwe kurusha iyindi ariko urwego rwawo rukomeza kuba hasi cyane aho bakinnye imyaka myinshi nkabatarabigize umwuga (amateur)
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi,leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yubatse bundi bushya inzego zitandukanye zirimo n’umupira w’amaguru wavuye kiu rwego rwabakina nkabatarabigize umwuga ugera ku rwego rwababigize umwuga mu cyiciro cy’abagabo .
Gusa inzitizi ku iterambere ry’umupira w’amaguru ziracyari nyinshi:
• Amategeko n’amabwiriza bitajyanye n’imicungire ndetse n’imiyoborere y’umupira w’amaguru mu buryo bugezweho.
• Kutagira gahunda y’iterambere y’umupira w’amaguru irambye n’ubushobozi budahagije ku bawucunga.
• Isura y’urwego rw’imiyoborere y’umupira w’amaguru idakunze kugaragara neza ku banyamuryango n’abafatanyabikorwa.
• Ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru bidahagije .
• Ubushobozi bucye mu micungire n’imiyoborere y’umupira w’amaguru
Mu gihe twaba tugiriwe icyizere n’abanyamuryango ba FERWAFA, tuzibanda kuri ibi bikurikira :
1. IMIYOBORERE, AMATEGEKO N’UMUTEKANO
- A) IMIYOBORERE:
- Gushyiraho umuyoboro unoze wo guhana amakuru hagati y’abanyamuryango na komite nyobozi
- Kunoza no guhuza imiterere y’abanyamuryango ba Ferwafa (gukurikirana ku buryo bwa hafi kandi buhoraho imibereho n’amakimbirane mu makipe)
- Gushyiraho gahunda inoze y’imicumgire y’abakozi muri Ferwafa no kubishishikariza abanyamuryango.
- Kugerageza kubyaza umusaruro gahunda z’abafatanyabikorwa zihari mu iterambera ry’umupira w’amaguru
- Gukomeza gutsura umubano mwiza dufitanye n’inzego z’umupira w’amaguru nka CECAFA, CAF, FIFA ndetse n’ubufatanye n’andi mashyirahamwe
- Gukomeza imikoranire ya Ferwafa n’ubuyobozi bw’amakipe hagamijwe gufatira ingamba ibibazo bibangamira iterambere ry’umupira,ibibazo by’amikoro n’imicungire myiza n’ibindi.
- Gushyiraho urubuga nyuguranabitekerezo ku iterambere ry’umupira w’amaguru .
- Kunoza imicungire no guha umurongo w’imikorere amakipe y’igihugu
- B) AMATEGEKO:

Me UWANYIRIGIRA Delphine, Komiseri ushinzwe Amategeko
– Kuvugurura amategeko amwe n’amwe ya Ferwafa atakijyanye n’igihe no kuziba ibyuho biyarimo hashyirwaho amashya aho biri ngombwa
– Gushyiraho urwego rwigenga rwo gukemura amakimbirane rugaragaramo ibyiciro cyose
– Kunoza ishyirwamubikorwa ryitangwa ry’ibyangobwa ku banyamuryango ribemerera Kwitabira amarushanwa (club licencing).
– Gishyiraho uburyo n’umurongo bw’imicungire ya shampiyona.Ligues mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ) bifasha amakipe kugira ubushobozi bwisumbuye .
- C) UMUTEKANO N’IMYITWARIRE KUBIBUGA:

IP UMUTONI Claudette, Komiseri ushinzwe Umutekano
– Kubugabunga umutekano ku bibuga biberaho imikino
– Kubugabunga umutekano w’amakipe asura u Rwanda
– Gusaba buri club gushyiraho ushinzwe umutekano nkuko Komiseri ushinzwe Amarushanwa
– Gutegura neza no kubahiriza ingengabihe y’amarushanwa y’imbere mu gihugu hitawe ku ngengabihe za CECAFA, CAF na FIFA.
– Kumanura amarushanwa ku rwego rw’Intara mu bakiri bato.
– Guhugura abakozi bashinzwe gutegura amarushanwa mu makipe.
– Kunoza no kwihutisha uburyo bwo gutanga ibyangombwa (licences) na transfert by’abakinnyi
– Kwihutisha itangwa ry’ibyangombwa by’abitabira amarushanwa ya FERWAFA hifashishijwe ikoranabuhanga (logiciel y’imicungire ya championnat).
– Gukurikirana imigendekere y’amarushanwa ategurwa na Ferwafa ku buryo bwa hafi hagamijwe gukumira amakimbirane n’impaka bikunze kugaragara ku bibuga.
– Gushyiraho uburyo bw’amarushanwa y’ibyiciro bitandukanye ku batarabigize umwuga
– Gutegura andi marushanwa y’inyongera kugirango hamenyekane izindi mpano mu gihugu
– Gutangiza igiciro cya 3 no gukurikirana amarushanwa ategurwa n’izindi nzego .
2. GUTEGURA AMARUSHWANWA

GASANA Richard Komiseri ushinzwe Amarushanwa
– Gutegura neza no kubahiriza ingengabihe y’amarushanwa y’imbere mu gihugu hitawe ku ngengabihe za CECAFA, CAF na FIFA.
– Kumanura amarushanwa ku rwego rw’Intara mu bakiri bato.
– Guhugura abakozi bashinzwe gutegura amarushanwa mu makipe.
– Kunoza no kwihutisha uburyo bwo gutanga ibyangombwa (licences) na transfert by’abakinnyi
– Kwihutisha itangwa ry’ibyangombwa by’abitabira amarushanwa ya FERWAFA hifashishijwe ikoranabuhanga (logiciel y’imicungire ya championnat).
– Gukurikirana imigendekere y’amarushanwa ategurwa na Ferwafa ku buryo bwa hafi hagamijwe gukumira amakimbirane n’impaka bikunze kugaragara ku bibuga.
– Gushyiraho uburyo bw’amarushanwa y’ibyiciro bitandukanye ku batarabigize umwuga
– Gutegura andi marushanwa y’inyongera kugirango hamenyekane izindi mpano mu gihugu
– Gutangiza igiciro cya 3 no gukurikirana amarushanwa ategurwa n’izindi nzego .
3. TEKINIKI N’ITERAMBERE RY’UMUPIRA W’AMAGURU

NKUSI Edmond Marie, Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’umupira
– Gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda y’igihe kirambye y’iterambere ry’umupira w’amaguru.
– Gutegura amarushanwa ngarukamwaka mu byiciro byose u-13, 15, 17, 20 & 23 mu bagore no mu bagabo;
– Gushyigikira, guhugura no guteza imbere amarerero no kunoza imikorere yayo.
– Kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatoza, abasifuzi n’abaganga b’amakipe y’abana n’abakuru no kongera umubare wabo mu byiciro bitandukanye.
– Abatoza ku buryo bw’umwihariko bazashishikarizwa gutanga umusanzu wabo kugirango urwego rw’umupira abanyarwanda bifuza kubona mu kibuga rugerweho kuko aribo barimu.
– Gutegura ibikorwa ngarukamwaka bya Grassroots bikundisha umupira abana bakiri bato .
4. UBUKUNGU NO KONGERERA ABANYAMURYANGO UBUSHOBOZI:

HABIYAKARE Chantal, Komiseri ushinzwe Imari
– Kunoza imicungire y’ umutungo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho
– Kubyaza umusaruro ibikorwa remezo by’urugaga (Ibibuga, Hotel izuzuzwa muri iyi myaka ine iri imbere)
– Kumurikira abanyamuryango imikoreshereze y’umutungo
– Kongerera abanyamuryango ubushobozi binyuze mu mahugurwa y’icungamutungo n’ayo gukorwa inyandiko ngenderwaho zibafashishwa mu gushaka abaterankunga.
5. ITERAMBERE RY’UMUPIRA W’ABAGORE:

TUMUTONESHE Diane Komiseri ushinzwe Iterambere ry’umupira w’abagore
– Ubukangurambaga mu gushishikariza ababyeyi gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru
– Kuzamura urwego rw’umupira w’abagore tuwutegura kuba uwabawugize umwuga
– Gushakikira umupira w’amaguru w’abagore abaterankunga
– Kongera umubare w’abatoza n’abasifuzi b’abagore no kongerera ubushobozi abahari
6. GUSHAKA ABATERANKUNGA NO KUMENYEKANISHA IBIKORWA (MARKETING & SPONSORSHIP).
Arthur CYAMWESHI, Komiseri ushinzwe Imenyekanishabikorwa:
– Gushyiraho ingamba n’amabwiriza y’imenyekanishabikorwa ry’umupira w’amaguru .
– Gushaka abaterankunga b’icyiciro cya mbere n’amakipe y’igihugu
– Gushaka abaterankunga b’amakipe y’abagore n’icyiciro cya 2 cy’abagabo hifashishijwe gahunda za Leta zihari n’abandi bafatanyabikorwa;
– Kwegera no kuganira n’abashoramari mu kumenyekanisha ibyo bakora binyuze mu mupira w’amaguru.
– Kunoza uburyo bw’imyishyurize bwa e-ticketing ku bibuga
– Kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru hifashishijwe itumanaho rigezweho (Website ikavururwa kandi igakora, twitter, facebook, youtube…)
7. GUTEZA IMBERE UBUVUZI

Lt. Col Dr GATSINZI Herbert, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi
– Guhangana nikibazo cy’ibyorezo nka Covid-19: Guteganya uburyo Amarushanwa y’umupira yazajya akomeza no mugihe cy’ibyorezo.
– Guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge mu mukino w’umupira wamaguru mugihugu hose.
– kongerera ubushobozi Rehabilitation centre ya FERWAFA
– Gushyiraho uburyo bugabanya imvune mubakinnyi zikomoka ku myityozo, n’amahugurwa ku mirire iboneye ku bakinnyi .
– Gushyiraho no gukurikirana imikorere y’ivuriro ry’icyitegererezo ryita ku buzima bw’abakinnyi ku bufatanye na CAF n’ibitaro binyuranye.
8. GUTEZA IMBERE IMISIFURIRE Y’UMUPIRA W’AMAGURU
– Gutegura no kongera amahugurwa ku basifuzi ,aba komiseri,abarimu (instructors)no kubashakira ibikoresho .
– Gushyiraho uburyo bunoze bw’isuzumabushobozi ku basifuzi bubafasha kuzamura u rwego rwabo no kuzamura mu ntera .
– Gushakisha amikoro hagamijwe kuzamura uduhimbazamutsi