Urugwizarugwiro ni inzoga y’umwimerere ikoze mu bitoki byera mu Rwanda, ino nzoga ikaba yengerwa mu ruganda rwitwa AGACIRO CKJ CO LTD, iyi nzoga ikaba ikundwa bihebuje kubera ubuhanga ikoranye kandi ikaba ari inzoga y’umwimerere yujuje ubuziranenge.
AGACIRO CKJ CO LTD ni uruganda ruherereye mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Gisagara, umurenge wa Save, uru ruganda rukaba rumwe mu zizobereye mu gutunganya ibinyobwa cyane cyane gutunganya inzoga y’akataraboneka yitwa Urugwizarugwiro.
Bwana Kanyamuhanda Jean Baptiste umuyobozi mukuru w’uruganda AGACIRO CKJ CO LTD aganira n’itangazamakuru yagize ati’’twatangiye uruganda bitameze neza ariko kugeza ubu ibintu bigenda biba byiza kurushaho, akomeza yemeza ko batangiye ubucuruzi bacuruza urwagwa rwa gakondo ariko azakugira amahirwe ikigo gitsura ubuziranenge cyiza kumuha amahugurwa y’uburyo yakwenga inzoga zuzuje ubuziranenge.
Bwana Jean Baptiste nyuma yo kugira amahirwe yo kubona amahugurwa, aho yari yatoranyijwe ahagarariye akarere ka Gisagara, nibwo yahise yiyemeza gutangira umushinga wo gutunganya inzoga yujuje ubuziranenge , atangira gacye gacye kugeza ku rwego bagezeho uyu munsi.
Bwana jean Baptiste kandi yemeza ko yatangiye uno mushinga agamije kwiteza imbere, guteza imbere umuryango we, guteza imbere abaturage baturiye aho uruganda ruherereye, gutanga umusanzu mu iterambere ry,umurenge, akarere, intara ndetse n’igihugu muri rusanga.
Kugeza uyu munsi bwana Jean Baptiste yemeza ko nta kibazo bafite cy’abakiriya kuko inzoga batunganya ikunzwe cyane ku isoko, uretse kuba uru ruganda rukora inzoga nziza, rwateje imbere abaturage kuko rwatanze akazi ku bakozi bagera ku 100, uru ruganda kandi kugeza ubu rufite ubushobozi bwo gukora amakaziye 1000 ku munsi ariko rukaba rufite intego yo kujya rukora agera ku 3000 kuko rwamaze gutumiza izindi mashini zigezweho bazajya bifashisha.
Si ibyo gusa kuko uruganda AGACIRO CKJ CO LTD rwafashije n’abahinzi b’urutoki, kuko mbere bahuraga n’ikibazo cyo kubura abaguzi, ariko kugeza ubu uru ruganda rukaba rufite ubushobozi bwo kugura umusaruro mwinshi w’urutoki ndetse bakaba bageze ku rwego rwo kugurira n’abo mu zindi ntara z’igihugu.
Bwana Jean Baptiste aboneraho gushimira inzego za leta n’igihugu muri rusange kubera ubujyanama babaha ndetse no kuba leta yacu ikomeje gushyigikira abikorera by’umwihariko abakora ibikomoka mu Rwanda.
Bwana Utumwenayezu Elyse umukozi ushinzwe umusaruro n’ubuziranenge mu ruganda AGACIRO CKJ CO LTD akaba amaze imyaka igera kuri ibiri arukoramo, yemeza ko inzoga yitwa Urugwizarugwiro bayikorana ubuhanga bashingira cyane ku mabwiriza y’ubuziranenge, ibyo bikaba bituma iyo nzoga ikundwa cyane kuko nta ngaruka n’imwe igira ku buzima bw’umuntu.
Uyu mukozi w’inzobere mu gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa , yemeza ko mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakiriya babo, bagerageza gukurikirana ikinyobwa kuva kigitangira gutunganywa kugeza kigeze ku isoko, ibyo bituma nta muntu wakwigana inzoga yabo ngo akore indi itujuje ubuziranenge.
Kuri Bwana Elyse kandi yemeza ko uruganda AGACIRO CKJ CO LTD rwamuhinduriye ubuzima kuko mbere yari abayeho nabi, ariko uyu munsi abasha kwigurira ibyo akeneye, kandi uruganda rwamufashije kwigurira ikibanza ndetse abasha no gushinga urugo abikesha amafranga akura muri AGACIRO CKJ CO LTD.
Madamu kayitesi Jeannette ni umukozi ukora mu ruganda AGACIRO CKJ CO LTD akaba akomoka mu karere ka Gisagara, umurenge wa Save akagali ka shyanda yagize ati’’uru ruganda rwangiriye akamaro kanini cyane kuko mbere n’abagaho mu buzima bubi cyane.
KAYITESI agira ati’’ubu mbasha kwiyishyurira ubwisungane mu Kwivuza bitangoye,mbasha gutunga umuryango wanjye ndetse n’abana banjye bakabasha kwiga, ibyo byose mbikesha uruganda AGACIRO CKJ CO LTD.
Kayitesi aboneraho guhwitura abantu bagisuzugura akazi, asaba abakobwa n’abagore kwitinyuka bagakura amaboko mu mifuka bagakora aho guhora basabiriza kandi nabo bafite ubushobozi bwo kuba hari icyo babasha gukora bakiteza imbere, aboneraho kandi no gushimira umukoresha we kuko yubahiriza inshingano ndetse n’uburenganzira bw’umukozi.
Uruganda AGACIRO CKJ CO LTD mu rwego rwo kongera umusaruro mu bwinshi no mubwiza ubu rukaba ruri kwagura aho rukorera dore ko rwamaze gutumiza imashini zigezweho ruzajya rwifashisha kugirango rubashe gukora umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Ukeneye kurangura cyangwa gucuruza inzoga Urugwizarugwiro wagana aho uruganda AGACIRO CKJ CO LTD rukorera mu Karere ka Gisagara, umurenge wa Save, mu kagali ka Rwanza cyangwa ukaba wabahamagara kuri 0788834210
Inkuru ya : NDAYISABA Eric
Twitter : NDAYERICUS
TEL : 0782511443












