URwanda na Singapore bemeranyije guteza imbere ikoranabuhanga mu bucamanza

admin
3 Min Read

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda n’urwa Singapore byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubucamanza, by’umwihariko mu guteza imbere imikorereshereze y’ikoranabuhanga muri uru rwego.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wabaye kuri uyu wa 19 Mata hifashishijwe ikoranabuhanga, aho abayobozi b’Inkiko z’Ikirenga mu bihugu byombi bayashyizeho umukono badahuye imbonankubone.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko aya masezerano agabanyijemo ibyiciro birimo n’ikijyanye n’ubufatanye mu miburanishirize y’imanza.

Ati “Harimo imikoranire igamije gutuma inzego z’ubucamanza mu Rwanda, ziba umusingi w’iterambere. Hari intambwe Singapore imaze gutera mu gutuma ubucamanza butanga umusanzu ugaragara ku iterambere ry’igihugu. Harimo n’ubufatanye mu miburanishirize y’imanza no gukurikirana ibirego hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Dr Ntezilyayo yavuze ko hagiye gutezwa imbere uburyo bwo gukoresha ubuhuza (Mediation) mu gukemura amakimbirane, cyane cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati “Tuzibanda ku buhuza n’ubundi buryo bw’ubukemurampaka hatabayeho kugana inkiko. Tuzagirana ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa, yaba abereye mu gihugu cyangwa abaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse dutafanye guteza imbere imicungire n’ikurikiranwa ry’ibirego n’amakuru aba abitswe mu buryo bw’ikoranabunga.”

Aya maserano yitezweho guteza imbere ubucamanza mu Rwanda, yasinywe mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwari rusanganywe imikoranire n’urwa Singapore, biturutse ku kuba ibi bihugu byombi bihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Singapore, Sundaresh Menon, yavuze ko aya masezerano azateza imbere imitangire y’ubutabera muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo Covid-19

Ati “Aya masezerano yitezweho kurushaho kuzamura umubano hagati y’ubucamanza bw’u Rwanda n’ubwa Singapore. Ibi birerekana umuhate dufite mu guteza imbere urwego rw’ubucamanza mu bihugu byombi, duteza imbere kandi tujyanisha imikorere yacu n’icyorezo Covid-19 cyugarije Isi.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko kuba u Rwanda rugiranye na Singapore amasezerano mu bijyanye n’ubucamanza, akiyongera ku yandi ibihugu byombi bifitanye mu zindi nzego nk’ubucuruzi, ari ingirakamaro ku bashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Singapore.

Ibi Uwihanganye abishingira ku kuba aya masezerano azateza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nkiko, bityo amakimbirane ashobora kuvuka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka akazajya akemurwa bitagoranye.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi yitezweho guteza imbere imicungire y’ibirego mu buryo bw’ikoranabuhanga, ubuhuza mu nkiko no hanze yazo, imiburanishirize y’ibirego bito no kongerera ubushobozi urwego rw’ubucamanza biciye mu mahugurwa ahabwa abakarera muri uru rwego.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *