Gasabo : Uruganda Prete group ltd ikitegererezo mu gutunganya ibinyobwa byujuje ubuziranenge

admin
5 Min Read

Uruganda rwitwa Prete Group ltd ni uruganda rutunganya ikinyobwa kiryohera benshi cyitwa Karasesekaye , kikaba gikorwa biyambaje Tangawizi, ubuki ndetse n’amajyani, kubera uburyo bagikorana ubuhanga, iki kinyobwa gikundwa na benshi mu gihugu hose.

Ikinyamakuru igisabo.rw/ kiyemeje kujya kibagezaho amakuru ajyanye n’inganda , ni muri urwo rwego ikinyamakuru igisabo.rw/ cyasuye uruganda Prete Group ltd kugirango kimenye ibanga uru ruganda rukoresha kugirango rukore ikinyobwa kiryoshye kandi gifitiye akamaro ubuzima bwacu.

Madamu Ingabire Solange umuyobozi wungirije muri Prete Group ltd ndetse akaba n’umunyamigabane muri uru ruganda, yemeza ko bagize igitekerezo cyo gushinga uru ruganda mu rwego rwo kwiteza imbere nk’abategarugori.

Uyu muyobozi aganira n’itangazamakuru yatangaje ko uwo bafatanyije ariwe Prete yagize igitekerezo maze amugezaho ikifuzo maze nawe yumva ari igitekerezo cyiza, nawe yiyemeza ko bafatanya bakabasha kwiteza imbere.

Uru ruganda rukaba rumaze umwaka n’igice ndetse rukaba rwaramaze no kubona icyangombwa cy’ubuziranenge, kubwa Ingabire kandi yemeza ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo batangije uru ruganda biyambaje ubushobozi bari barizigamye, uko bagiye bakora bagiye bakomeza kugura bimwe mu bikoresho bakeneraga buri munsi n’ubwo covid 19 yamaze kubasubiza inyuma.

Uyu muyobozi kandi atangaza ko bagerageje kugenda biteza imbere , aho babashije kwigurira amacupa ariko kugeza ubu bakaba bagorwa no kubona zimwe muri mashini kuko ziba zihenze cyane aha niho ahera asaba inzego zibishinzwe ko bishobotse zabagoboka bakabasha kubona ibyo bikoresho nkenerwa kugirango babashe gukomeza kongera ubwiza ndetse n’ubwinshi bw’ibyo bakora.

Uruganda Prete Group ltd  yemeza ko bagitangira bari bafite intego yo gukora ikinyobwa gifite umwihariko nubwo icyorezo cya covid 19 cyakomeje kugenda kibakoma mu nkokora, indi mbogamizi ni abantu bigana ikinyobwa cyabo bagakora ibitujuje ubuziranenge, ibyo bigatuma bibicira izina.

Madamu Solange  kandi amara impungenge abakiriya babo abizeza ko bazakomeza kunakorera ikinyobwa cyujuje ubuziranenge kandi kibafitiye akamaro, uyu muyobozi kandi yemeza ko nubwo covid 19 yabasubije inyuma ariko bazakomeza kugerageza guha abaguzi babo ikinyobwa cyiza nk’ibisanzwe.

Abanyenganda batandukanye kandi bakomeje kugaragaza ko amafaranga basabwa ari menshi cyane, aha ni ukuvuga amafaranga yo kujya gupimisha ibinyobwa, bakaba basaba leta ndetse n’inzego zitandukanye ko baborohereza bakagabanya amwe mu mafaranga bakwa kandi hajya haboneka n’ubufasha hakajya habaho kubusaranganya aho guhabwa abantu bamwe.

Bwana Cyubahiro Eddy Prince umwe mu bakozi bakora mu ruganda Prete Group ltd akaba akurikiranira hafi uko ikinyobwa gitunganywa, atangaza ko bafite ibanga ryihariye ryo kwita ku buzima bwa muntu, agira ati’’ bitewe nuko ku isoko hari ibinyobwa bitandukanye tugomba gushyiramo umwihariko ku buryo ukinyweye atapfa kukireka, niyo mpamvu duhora dushaka umwihariko urimo no gukoresha ibikoresho by’umwimerere.

Ikinyobwa Karasesekaye kandi uretse kuba kimara inyota, ariko gifite n’umwihariko wo guhangana n’indwara zitandukanye, gufasha umubiri guhumeka neza, gifasha mu igogora ry’ibiryo ndetse kikavura umunaniro ukabije.

Kuri bwana Eddy Prince aboneraho gushimira ubuyobozi bw’uruganda kuko bakomeje kubaba hafi ndetse no kubaha ibyo bakenera birimo n’umushahara kugihe, ibyo bikaba bibafasha kwiteza imbere ndetse no kwita ku miryango yabo.

Uruganda Prete Group ltd ruherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, umurenge wa Gastata-Karuruma mu kagali ka Jali, rukaba rutunganya ikinyobwa kitwa Karasesekaye bakoresheje Tangawizi, Ubuki ndetse n’amajyani, ikinyobwa Karasesekaye kikaba gifite umwihariko wo kuvura amavunane , kumara inyota, gufasha ubwonko gutekereza neza kandi kigakumira indwara zimwe na zimwe.

ANDI MAFOTO AGARAGAZA IBIKORWA BY’URUGANDA

Wifuza kurangura ikinyobwa Karasesekaye wagana aho uruganda rukorera mu murenge wa Gatsata-Karuruma, akagali ka Jali cyangwa ukabahamagara kuri +250788346533 bakaguha ibindi bisobanuro.

Dukomeze twiteze imbere twinywera ibinyobwa by’umwimerere bikorerwa iwacu, by’akarusho mureke twinywere ikinyobwa Karasesekaye maze tugire ubuzima buzira umuze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *