Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, Intara y’iburasirazuba, muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ni umwanya wo kubunamira, kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.
Umurenge wa Nyakariro urakangurira buri wese muri rusange n’abaturage b’umurenge wa Nyakaliro by’umwihariko; kurangwa n’ubumuntu, kuba ku isonga mu bikorwa byose byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kubarinda ihungabana, kwita ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi bafite ibibazo byihariye bakabona ubufasha bukwiriye, kurwanya ingengabitekerezo ,ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi , kuranga aho abakehwaho gukora cyangwa gutegura jenoside yakorewe Abatutsi bihishe, gutanga amakuru ku hantu haba hari imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro no kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri bino bihe byo kwibuka ni umwanya mwiza wo gushimira abagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bari barangajwe imbere n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Muri bino bihe bitoroshye bihuriranye n’icyorezo cya covid 19, umurenge wa Nyakariro uzakora ibishoboka byose kugirango abaturage babashe gukurikirana ibikorwa byose byo kwibuka, tuboneyeho gushimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari ku isonga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse jenoside igahagarikwa.
Umurenge wa Nyakariro uboneyeho gushimira inzego zindi zirimo ,Akarere ka Rwamagana ndetse n’intara y’iburasirazuba ku bujyanama n’ubwunganizi bazakomeza kubaha muri bino bihe kugirango ibikorwa byo kwibuka 27 bigende neza.
Abantu bose by’umwihariko abaturage b’umurenge wa Nyakariro barashishikarizwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya amakuru ajyanye no kwibuka, barashishikarizwa kandi gukurikira ibiganiro byose bizaca mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo, Television, Ibinyamakuru byandika ndetes na social media,
Umurenge wa Nyakariro kandi uboneyeho kwibutsa abaturage ko mu bihe byo kwibuka bakwiye gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid 19, ndetse no kubahiriza andi mabwiriza yose.
Muri bino byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 27, umurenge wa Nyakariro, ubuyobozi bwawo ndetse n’abaturage buno murenge baboneyeho kwifatanya n’abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda muri bino bihe bitoroshye.
Umurenge wa Nyakariro urakangurira buri wese, by’umwihariko abaturage b’uyu murenge, kugira ngo bakomeze kwiyubakira Igihugu kirangwa no: Kwimakaza urukundo mu bantu, kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside,gukunda igihugu ndetse no gutoza abakiri bato umuco wo kwanga ikibi.
“Twibuke twiyubaka” kandi twirinda COVID19.

