AKARERE KA NYANZA: UBUTUMWA BUJYANYE N’IGIHE CYO KWIBUKA 27

admin
3 Min Read

Ubuyobozi Bw,Akarere ka Nyanza,  Intara y’amajyepfo, muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ni umwanya wo kubunamira, kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.

Akarere ka Nyanza karakangurira buri wese muri rusange n’abaturage b’akarere by’umwihariko; kurangwa n’ubumuntu, kuba ku isonga mu bikorwa byose byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kubarinda ihungabana, kwita ku bacitse ku icumu bafite ibibazo byihariye bakabona ubufasha bukwiriye, kurwanya ingengabitekerezo ,ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuranga kandi aho abakehwaho gukora cyangwa gutegura jenoside yakorewe Abatutsi bihishe, gutanga amakuru ku hantu haba hari imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro no kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bino bihe byo kwibuka ni umwanya mwiza wo gushimira abagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bari barangajwe imbere n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Muri bino bihe bitoroshye bihuriranye n’icyorezo cya covid 19, Akarere ka Nyanza tuzakora ibishoboka byose kugirango abaturage babashe gukurikirana ibikorwa byose byo kwibuka, tuboneyeho gushimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wari ku isonga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse jenoside igahagarikwa.

Abantu bose by’umwihariko abaturage b’akarere ka Nyanza barashishikarizwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya amakuru ajyanye no kwibuka, barashishikarizwa kandi gukurikira ibiganiro byose bizaca mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo, Television, Ibinyamakuru byandika ndetes na social media,

Akarere ka Nyanza kaboneyeho kwibutsa abaturage ko mu bihe byo kwibuka bakwiye gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid 19, ndetse no kubahiriza andi mabwiriza yose.

Muri bino byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 27, Akarere ka nyanza, ubuyobozi bwako ndetse n’abaturage ba kano karere baboneyeho kwifatanya n’abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda muri bino bihe bitoroshye.

Akarere ka Nyanza karakangurira buri wese, by’umwihariko abaturage ba kano karere, kugira ngo bakomeze kwiyubakira Igihugu kirangwa no: Kwimakaza urukundo mu bantu, kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside,gukunda igihugu ndetse no gutoza abakiri bato umuco wo kwanga ikibi.

“Twibuke twiyubaka” kandi twirinda COVID19

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *