Ibigo by’amashuri byagerageje gukomeza gusigasira ireme ry’uburezi mu gihe cya covid 19 n’ibanga byakoresheje

admin
8 Min Read

Covis 19 yagize ingaruka ku bikorwa byose ariko bigeze ku burezi birahuhuka dore ko hashize hafi amezi umunani ibikorwa byose by’uburezi byarahagaze, ibi bikaba byarateye impungenge ababyeyi ndetse n’abanyeshuri benshi bazinukwa kwiga tutirengagije ko hari n’abahuye n’ingaruka zitandukanye bigatuma batabasha gusubira ku ishuri ubwo amasomo yasubukurwaga.

Muri ino nkuru tugiye kugaruka ku bigo by’amashuri byagerageje guhangana n’izi ngaruka ndetse abanyeshuri babyo bakaba batarigeze basubira inyuma cyangwa ngo bananirwe kurangiza gahunda uko yari iteganyijwe.

Ikinyamakuru igisabo gikora inkuru zisesengura uburezi, cyagerageje kugera mu bice bitandukanye by’igihugu. Maze gisura ibigo by’amashuri bitari bicye hagamijwe kumenya uko ireme ry’uburezi rihagaze ndetse no kumenya ingamba zafashwe kugirango umwaka utazaba imfabusa ku banyeshuri nyuma yuko hari hashize amezi asaga 8 abana batiga.uru rutonde ruragaragaza ibigo 10 byagerageje guhangana n’ingaruka za covid 19 ku banyeshuri babyigamo, ibi ntibivuze ko hatari n’ibindi ariko ibi ni bimwe mu byakozweho ubusesenguzi n’ikinyamakuru cyanyu. Ibi ni ibigo byigenge ubutaha tukazabagezaho ibya leta.

Ibi bigo by’amashuri bikaba byarakoze iyo bwabaga ku girango abana bahiga bakomeze kubona amasomo nk’ibisanzwe ndetse bakomeza no gukurikirana abanyeshuri aho bari bari mu rugo, ibi bikaba byararinze abana kujya mu bindi bishuko ndetse no kudasubira inyuma mu masomo yabo.

Mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo neza, ibi bigo byitabiriye gukoresha ikoranabuhanga, abarezi bakajya boherereza abana amasomo bagomba kwiga umunsi ku munsi, aho byari ngombwa bimwe muri ibi bigo byiyambaje itangazamakuru nk’uburyo bwiza bwo kugera kuri bonshi, ndetse hari n’ibigo byashyizeho amaterevisiyo akorera kuri murandasi(youtube channel) kugirango bifashe abana gukomeza kwiga nk’abari kumwe na mwarimu.

Bwana Hamza Numan umuyobozi wa New Explorers Girls Academy (NEGA) ishuri riherereye mu karere ka Bugesera umurenge wa Gashora yatangaje ko ibanga rikomeye bakoresheje kugirango abana badasubira inyuma,ndetse babafashe kubarinda ibishuko bitandukanya bashobora guhura nabyo kubera kuba batari ku ishuri.

Iki kigo hamwe n’ibindi turi bugarukeho muri ino nkuru bikaba bikaba bifite umwihariko wo kuba abana babo batarigeze basubira inyuma ndetse kugeza ubu amasomo bagombaga kwiga bakaba barayabonye bakoresheje ubuhanga butandukanye.

IBYO BIGO NI IBI BIKURIKIRA

International school of kigali: iri shuri ni ubukombe kuko rifite umwihariko wo kuba ryigisha ku rwego mpuzamahanga, rikaba ari rimwe muyagerageje gufasha abana mu gihe cya covid 19 ndetse kugeza ubu abanyeshuri bakaba bari ku rwego bari bariho mbere y’icyorezo.

2. Kigali International Community School

iri ni ishuri mpuzamahanga rizwiho gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yaryo, rikaba riri mu bigo byagaragaje ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka za covid 19, nsetse gikomez gusigasira ireme ry’uburezi ku buryo abanyeshuri bahiga batigeze basubira inyuma nkuko ibindi bigo bikomeje kugaragaza ihungabana ry’uburezi.

3. White Dove Girls School

iri shuri riherereye mu mujyi wa Kigali rikaba rifite umwihariko wo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa naryo ni rimwe mu mashuri y’ikitegererezo mu gukoresha ikoranabuhanga no gusigasira ireme ry’uburezi by’umwihariko muri bino bihe bya covid 19

4. Wellspring Academy: iri shuri mpuzamahanga riherereye mu karere ka Gasabo , mu kagari ka Nyarutarama, rika ari ikimenywa bose kubera ubushobozi bw’abarimu baryigishamo, ariko by’umwihariko rikaba ari rimwe mu mashuri atarigeze agira ikibazo gikomeye cyane kubijyanye n’imyigire kuko ryitabaje ikoranabuhanga abana bahiga bagakomeza gukurikirana amasomo yabo, kugeza ubu abanyeshuri bakaba abari ku rwego rushimishije.

5. NEGA (New Explorers Girls Academy). iri shuri riherereye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora, rikaba rifite umwihariko wo kubi ryita ku burezi bw’umwana w’umukobwa, iri shuri ni rimwe mu mashuri yo hanze ya kigali ryagerageje gukurikirana abanyeshuri mu gihe cya covid 19, kugeza ubu abanyeshuri biga muri kino kigo bakaba bemeza ko nta kibazo bigeze bagira kandi kugeza ubu amasomo yose bakaba barayabonye nkuko byari biteganyijwe.

6. King David Academy: ni ishuri ryigenga riherereye mu karere ka kicukiro, umurenge wa Nyarugunga mu kagari ka Nonko, rikaba rizwiho kugira abanyeshuri b’abahanga, mu gihe cya covid 19 iki kigo cyagerageje kwiyambaza ikoranabuhanga bituma abanyeshuri babo bakomeza amasomo nta mbogamizi, ibi bikaba byemezwa n’abanyeshuri bahiga ndetse na bwana William umwe mu bayobozi muri kino kigo.

7. Green Hills Academy : iki kigo kizwi cyane mu Rwanda nka kimwe mu bigo mpuzamahanga bikomeye mu Gihugu dore ko cyigwamwo n’abana bava mu bihugu bitandukanye, ubwo icyorezo cya covid 19 cyageraga mu Rwanda, iri shuri ni rimwe mu ryitabaje ikoranabuhanga kugirango abanyeshuri bahiga bakomeze gukurikirana amasomo yabo kandi bikaba byaranatanze umusaruro ufatika nkuko byemezwa n’abanyeshuri bahiga.

8. Riviera High School: iri shuri riri mu karere ka Gasabo, rikaba ari ishuri mpuzamahanga ryigisha ku rwego mpuzamahanga, rikaba rizwiho kugira abanyeshuri b’abahanga mu masomo ya science , mu gihe cya covid 19 abanyeshuri bahiga bafashijwe gukomeza amasomo yabo biyambaje ikoranabuhanga. bikaba byaratanze umusaruro ushimishije

9. NU-Vision high School: ishuri riherereye i Kabuga mu karere ka Gasabo, rikaba rifite ibyiciro byose by’amashuri ndetse rikagira umwihariko wo kugira abarimu b’abahanga mu gutoza abana gukoresha neza indimi z’amahanga, iri shuri rikaba riri muri bimwe mu bigo byishatsemo ibisubizo mu gihe cya covid 19, kuko abanyeshuri bahiga bakomeje gufashwa n’abarimu hiyambajwe ikoranabuhanga. ibi bikaba byaratanze umusaruro ufatika.

10. blooming buds school: iri shuri riherereye mu murenge wa Kacyiru hafi y’ibitaro byitiriwe umwami faisal , rikaba ari ishuri mpuzamahanga, kimwe n’andi mashuri akomeye naryo mu gihe cya covid 19 rikaba ryaragerageje kuba hafi y’abana biyambaje ikoranabuhanga, ibyo bikaba byaratumye abanyeshuri bakomeza amasomo yabo nk’ibisanzwe kandi bibarinda gusubira inyuma.

tubibutse ko ibi ari bimwe mu bigo by'amashuri igisabo.rw/ cyakoreyeho igerageza ryuko ireme ry'uburezi rihagaze, ndetse no kumenya aho gahunda igeze ugereranyije n'igihe abana batakaje kubera covid 19. mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho uko bihagaze mu bigo bya leta. tukaba tubararikira no kuzajya mu kurikirana n'ibigo byagaragaje ubugwari bwo kutagira icyo bifasha abana, ndetse n'ibigo bikiri inyuma muri gahunda yo gufasha abanyeshuri. tugambiriye gushima no kunenga kugirango dushyire umusanzu wacu mu guteza imbere ireme ry'uburezi kandi ibitameze neza bikosorwe, ibihagaze neza byubakirweho mu gukomeza gusigasira ireme ry'uburezi ryifuzwa.

Inkuru ya : Ndayisaba Eric

Tel: 0782511443

Email: ndayisabaeric501@gmail.com

Twitter: NDAYERICUS

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *