Kicukiro: King David Academy urugero rwiza mu bigo by’amashuri byishakiye ibisubizo mu gukemura ingaruka za Covid 19 ku Ireme ry’uburezi

admin
8 Min Read

King David Academy ni ikigo cy’ubukombe mu kwigisha neza kikaba giherereye mu Karere ka Kicukiro , umurenge wa Nyarugunga, iri shuri rifite amashuri y’ibyiciro bitandukanye kugeza mu mashuri yisumbuye. iki kigo kikaba ari kimwe mu bigo byo mu mugi wa Kigali bizwiho kugira abanyeshuri b’abahanga bitewe n’abarimu beza babigisha ndetse n’ubuyobozi busobanukiwe neza ibijyanye n’uburezi.

Nkuko ikinyamakuru igisabo.rw/ cyabyiyemeje, mu gusoza igihe kigera ku bihembwe bibiri abana bari ku ishuri badataha ndeste no gukomeza guhangana n’ingaruka za covid 19 by’umwihariko gufasha abanyeshuri kwiga neza, ni muri urwo rwego ikinyamakuru cyanyu cyifuje ku bagezaho uko ibigo by’amashuri byitwaye ndetse n’ibisubizo bishatsemo mu kongera gufasha abana kugaruka mu buzima bw’ishuri ndetse no gusubira ku rwego bari bariho mbere yo kumara amezi arenga 8 bari mu rugo kubera icyorezo cya covid 19.

Mu gihe bimwe mu bigo bitinya kwakira itangazamakuru kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba mu bigo bimwe na bimwe hakigaragara gusubira inyuma gukabije kw’abana, abandi ingamba zo guhangana na covid 19 ntizirahamya imizi, ariko ikigo cya King David Academy ni kimwe mu bigo bidatinya kugaragaza ubudasa kuko cyagerageje kwikemurira ibibazo byose yaba imibereho ndetse n’imyigire, ubu abanyeshuri bakaba bahagaze neza kandi biteguye kuzatsinda neza ibizamini bya leta.

Bwana William Rwiririza umwe mu bayobozi muri King David Academy waganiriye na igisabo.rw/ yagize ati’’ kugeza ubu muri King David Academy abanyeshuri bacu bahagaze neza kuko twagerageje kubaba hafi ndetse no mugihe cya guma mu rugo twakomeje kwifashisha ikoranabuhanga kugirango abana bacu badasubira inyuma.

William kandi yakomeje agira ati’’King David Academy ‘’ ni ikigo gikorana bya hafi n’abarimu ndetse n’ababyeyi kugirango dusenyere umugozi umwe kandi tubashe kugera ku ntego tuba twiyemeje, yakomeje atangaza ko n’ubwo covid 19 yabaye imbogamizi ku buzima bwose bw’igihugu by’umwihariko ku burezi, ariko nka King David Academy bakoze ibishoboka byose kugirango abana badasubira inyuma kandi bamaze no kugaruka ku ishuri bagerageje gukomeza kubaba hafi kugirango bamenye abasubiye inyuma bitabweho byihariye ndetse n’abari imbere bakomeze kubaha imbaraga kugirango badasubira inyuma.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko nta mbogamizi nini bigeze baterwa na Covid 19, kuko na mbere y’icyorezo bari baratoje abana umuco w’isuku ndetse no gukaraba kenshi nk’uburyo bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe ibyo bikaba byarabafashije gutuma abana batabangamirwa n’ingamba zo guhangana na covid 19.

Ku bwa William King David Academy igira abana bazi ubwenge bitewe no gufatanya hagati y’abarezi , ababyeyi ndetse n’ubuyobozi aho buri wese yubahiriza inshingano ye kugirango abana babo bakomeze kwitwara neza mu masomo yabo, ikindi kandi gituma abanyeshuri ba King David Academy baba indashyikirwa ni ukubatoza ikinyabupfura gishingiye ku ndangagaciro za Gikristo ibyo bikaba bibafasha kugira imico myiza ari nabyo bituma babasha no kumvira abarimu maze ibyo babigisha bakabyumva bitabagoye.

Ijambo ry’Imana riti’’roho nzima itura mu mubiri muzima. Ibi ngo muri King David Academy babigize umuco, nkuko William yakomeje abitangaza muri kino kigo abana babona umwanya wo gusenga, kandi bakagerageza kubafata neza mu buryo bw’imibereho, ibi ni bimwe mu bituma ababyeyi bifuza kurerera muri kino kigo.

Uretse ubumenyi n’ikinyabupfura muri King David Academy abana bagira umwanya wo kwidagadura kugirango bagaragaze impano bifitemo kuko nazo zishobora kubagirira akamaro, ibi nabyo bituma kino kigo gikomeza kwifuzwa n’ababyeyi benshi kubera ireme ryiza ry’uburezi abana bahakura, ikinyabupfura batozwa ndetse no gufasha umwana kuzamura impano ye.

Uretse ubwiza bwa king David Academy iyirebeye inyuma bihwanye neza n’imbere, kuko abana bahiga baba ari intyoza mu ndimi z’amahanga ibyo bikaba bigaragazwa n’uburyo bitwara neza mu marushanwa y’ibiganiro mpaka byubaka ( Debate), si ibi gusa kuko kino kigo cyiza mu bigo bitsindisha neza mu bizamini bya leta.

Bwana  Tuyikuze Jean Pierre umwarimu wigisha muri King David Academy , wigisha indimi mu myaka itandukanye yadutangarije ko’’bafitiye icyizere abana bigisha kandi bagerageje gukomeza kubafasha n’igihe bari bari mu rugo, mu rwego rwo kubafasha kandi abana bamaze kugaruka ku ishuri bagerageje kubashakira amasaha yihariye kugirango bazabashe kurangiza porogaramu nkuko yari iteganyijwe.

Mwarimu Jean Pierre kandi aboneraho gushimira ubuyobozi bwa King David Academy uburyo bukomeza kubitaho, kubashakira ibikoresho byose nkenerwa ndetse by’akarusho baashimira ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ababyeyi uburyo badahwema kubaba hafi ndetse n’uburyo babaye hafi mu gihe cya covid 19. Ubu bakaba bakomeje akazi kabo nta mbogamizi.

Muri rusange ubuyobozi ndetse n’abarimu bo muri king David Academy baboneraho kwizeza ababyeyi ko ubu abana babo bamaze gusubira ku rugero rwiza kandi amasomo bagombaga kwiga yose bazayabona kuko hasigaye macye cyane ugereranyije nayo bagombaga kwiga, abarimu ndetse n’ubuyobozi baboneraho gusaba abanyeshuri kandi gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango ishema ryo gutsinda neza barigumane, baboneraho no kubashimira ko bakomeje gukurikiza inama zose bagirwa n’abarezi babo.

Umunyeshuri uhagarariye abandi bakobwa akaba yiga mu mwaka wa gatanu, yagize ati’’maze imyaka ine niga muri King David Academy ariko icyabinteye kuza kuhiga nuko hari mukuru wanjye wahigaga ndetse n’inshuti zanjye, ariko nabonaga bazi ubwenge cyane ndetse nabo biganaga baratsindaga cyane, mu kuru wanjye yaje kurangiza kwiga abona amanota meza cyane bituma ngira ishyaka ryo kuza kwiga hano kandi nasanze ntaribeshye kuko nanjye ubu ndi mu banyeshuri batsinda neza.

Yakomeje adutangariza ko banezezwa no kuba bigishwa n’abarimu bafite ubushobozi kuko iyo bahuye n’abandi banyeshuri babona hari icyo bazi ndetse sinatinya ko abenshi tuba tubari imbere, ikindi kandi King David Academy idufata nk’umwana uri mu muryango, batwitaho, batuba hafi , badutoza gukunda imana , kugira ikinyabupfura no gutsinda cyane ibi bituma twumva tunejejwe no kwiga muri King David Academy.

King David Academy ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda, yaba mu gutsinda ndetse no mu myitwarire myiza, kikaba ari ikigo giteza imbere ikoranabuhanga, ibyo bikaba byarafashije abana gukomeza amasomo yabo ubwo bari mu rugo kubera covid 19, abarimu b’inzobere bagira uruhare rwo gufasha abana kunguka byinshi by’umwihariko mu gukoresha neza indimi z’amahanga, ubwo ibihembwe bibiri byenda kurangira abanyeshuri ba King David Academy bazatahana impamba ihagije kuko amasomo yose bagombaga kwiga abarimu bakoze ibishoboka byose kugirango babashe kuyabona, uru rukaba ari urugero rwiza ku bindi bigo mu rwego rwo gusigasira ireme ry’uburezi.

Inkuru ya : Ndayisaba Eric na niyonkuru Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *