Kicukiro : Alpha Community Academy ishuri rikomeje gushimangira ireme ry’uburezi mu Rwanda

admin
11 Min Read

Alpha Community Academy ni ikigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, mu Kagali ka Nonko, iri shuri rikaba rifite amashuri y’incuke ndetse n’amashuri abanza, rikaba rizwiho gutsindisha ku kigero cyo hejuru aribyo bituma ababyeyi batari bacye bifuza kurerera muri kino kigo.

Ikinyamakuru igisabo.rw/ Gisanzwe gikora inkuru z’uburezi cyasuye ikigo cya Alpha Community Academy mu rwego rwo kumenya uko imyigire n’imyigishirize ihagaze, ndetse no kumenya ingamba kino kigo cyakoresheje kugirango kibashe gufasha abana gusubira ku rwego rwiza bari bariho mbere y’icyorezo cya Covid 19.

Rosemary Adhiambo umuyobozi wa Alpha Community Academy aganira n’ ikinyamakuru igisabo.rw/ yagize ati’’iki ni ikigo cyiza kikaba cyaratangiye mu 2004,kugeza ubu iki kigo kikaba gifite abanyeshuri bagera ku  1070 bakaba bitabwaho n’abarimu babifitiye ubushobozi aho buri mwalimu afite umwunganira.

Kumba Madamu Rosemary umuyobozi wa Alpha Community Academy ku bijyanye n’ireme ry’uburezi agira ati’’iri ni ishuri ryashinzwe nyuma y’amateka mabi ya Jenoside, aho abana ndetse n’ababyeyi bari bafite intimba ndetse n’ihungabana, bivuze ko umuryango nyarwanda wari ukeneye guhumurizwa ndetse no kwitabwaho.

Uyu muyobozi kandi yakomeje agira ati’’ iri shuri rishyira imbere uburere bwiza ndetse no kwita ku mwana ukiri muto kugirango akurane imico myiza ndetse n’urukundo kuko Alpha Community Academy ni umuryango, umwana aba agomba kuboneramo uburezi ndetse n’uburere, aho tugomba kumenya ibyo umwana ashoboye n’ibyo adashoboye kugirango tumukurikirane tumufashe gukura neza afite ubwenge ndetse n’ikinyabupfura.

Adhiambo kandi atangaza ko ku bijyanye n’ubumenyi abana baba bafite ubushobozi butandukanye, hari umwana wumva vuba, hari umwana wumva bitinze hari n’uba ari hasi agomba kwitabwaho byihariye, niyo mpamvu twebwe nk’abarezi dukoresha ubuhanga dufite kugirango tumenye urwego rwa buri mwana kugirango buri wese tubashe kumufasha bijyanye n’ubushobozi bwe.

Nk’abarezi tugomba kumenya wa mwana ufite intege nke kugirango tumwongerere igihe cyo kumwitaho kugirango bimufashe kugendera ku rwego rumwe na bagenzi be,ni ngombwa kandi kumenya niba umwana afite ubushobozi bwo kumva vuba nawe agomba kwitabwaho cyane kugirango adasubira inyuma, ikindi kandi igihe ufite abanyeshuri batandukanye mu bushobozi ni byiza kubashyira mu matsinda kugirango ukiri hasi yigire kuri mugenzi we bimufashe gutsinda neza.

Rosemary kandi atangaza ko ubu muri Alpha Community Academy bafite gahunda yo gukurikirana abana bumva vuba kugirango babiteho byihariye ndetse babafashe kubona ibikoresho bakenera , kugirango ubumenyi bafite bakomeze kubafasha gutera imbere no kwiyongera mu bushobozi, ibyo nabo bikabafasha gufasha bagenzi babo.

Uyu muyobozi kandi ashimangira ko muri Alpha Community Academy umunyeshuri ahabwa umwanya wo kugaragaza impano yifitemo, ibi bikaba bigendana na porogaramu y’uburezi, muri kino kigo kandi abana bahabwa umwanya wo guhanga udushya no kugaragaza impano bifitemo kuko nazo zishobora kugufasha mu buzima busanzwe ndetse no kwiga neza andi masomo.

Rosemary agira ati’’iki kigo gishingiye ku ndangagaciro za Gikristu, niyo mpamvu abana biga hano batozwa umuco wo kubabarirana, gukundana ndetse no kubaha, ibi bikaba aribyo bifasha abanyeshuri biga muri Alpha Community Academy kubasha gutsinda neza kuko umwana ufite ikinyabupfura no kumva amasomo yiga biramworohera.

Madamu Rosemary kandi yemeza ko umwana akwiye gutozwa umuco w’isuku hakirikare, ibi bikaba biri mu byabafashije guhangana n’icyorezo cy Covid 19, kuko abana bigisha batigeze babangamirwa no gukaraba intoki cyangwa kubahiriza andi mabwiriza kuko bari basanzwe batozwa umuco w’isuku.

Umuco w’isuku kandi abana biga muri Alpha Community Academy bawutozwa bakiri bato, yaba ari ku mibiri yabo ndetse n’ikigo cyose muri rusange, kuko umwana agomba kumenya aho ashyira imyanda ndetse no kumenya kwiyitaho. Ibi byose bikaba bikorwa ku bufatanye bw’ishuri ndetse n’ababyeyi.

Alpha Community Academy nk’umuryango  bagerageza ku menya ibibazo byihariye umwana ashobora kugira mu rugo kugirango babashe kumufasha kugira ibyishimo ndetse no kunezezwa n’ubuzima bw’ishuri.

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ireme ry’uburezi dukorana bya bugufi n’ababyeyi ndetse n’abarimu cyane cyane duha umwana imikoro imufasha gusubiramo neza amasomo ye ndetse n’abarimu bagakomeza gukurikirana umwana yaba ari ku ishuri ndetse n’igihe ari mu rugo bibaye ngombwa.

Rosemary aboneraho gusaba ababyeyi gukomeza kubaba hafi, bagafatanya kurera abana babo neza ndetse bakabafasha gukomeza gukangurira abana gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo guhangana na Covid 19 ndetse no gufasha abana gukomeza kubakundisha ishuri.

Uyu muyobozi kandi aboneraho kwizeza ababyeyi ko ikigo cya Alpha Community Academy cyakoze ibishoboka byose kugirango amasomo umwana yagombaga kubona ayabone kandi bakaba biteguye kuzakomeza kwita ku bana kugirango umwaka uzarangire ibyo bagombaga kwiga barabyize, ibi bakaba bazabikora bifashishije amasaha ya mugitondo, aya nimugoroba, ayo kuwa gatandatu ndetse bakazakomeza no gufasha abana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Leonard Munyembibi umwe mu barimu bamaze imyaka igera kuri 3 bigisha muri Alpha Community Academy akaba yigisha Imibare ndetse na science yagize ati’’kubijyanye n’amasomo  abana bariga neza nta kibazo, abana baratsinda ndetse n’umwaka washize abanyeshuri bose bari batsinze mu bizamini bya leta, ubu tukaba turi gushyiramo imbaraga kugirango amateka azongere yisubiremo.

Leonard akomeza agira ati’’ abayobozi bahora batwibutsa intego y’ikigo, kandi abarimu twese tuzi icyo tugomba gukora kugirango abana twigisha babashe gutsinda neza, ikindi kandi ikigo cyacu cyubakiye ku muco wa gikristu aho abana bazinduka mu gitondo bakabanza bagasenga, bakibutswa indangagaciro ndetse na Nyuma ya saa sita turongera tugasenga kuko ishuri ryacu ryubakiye ku muco wa gikristu bituma abana bacu bagira ikinyabupfura, ari nayo nzira nziza yo gutuma umwana yumva neza ibyo bamwigisha. Ibi kandi byiyongeraho kuba buri gihe nyuma y’amasomo bagira umwihariko wo kwita ku bana bigaragara ko bakiri inyuma kugirango babashe gushyikira bagenzi babo.

Muri Alpha Community Academy mu gihe cya guma mu rugo ntabwo batereranye abana kuko bagerageje kubaba hafi nkuko bitangazwa na Mwalimu Munyembibi Leonard, iki kigo cyagerageje kwigisha abana mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko mu rwego rwo gufasha abana batabonye uburyo nabo tugerageza kubakurikirana byihariye.

Muri Alpha Community Academy mu rwego rwo kubasha kurangiza gahunda n’amasomo aba yarateganyijwe na leta, ubu biyemeje gushakisha uburyo amasaha yakwiyongera aho bahisemo gukoresha amasaha yo kuwa gatandatu, ndetse naho bishoboka ku cyumweru nabwo bariga, by’akarusho kandi mu rwego rwo gukuraho icyuho cyatewe na Covid 19, abana biga muri Alpha Community Academy bagenerwa amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga igihe bageze mu rugo iwabo.

Mwalimu Leonard kandi atangaza ko mu buryo bwo gufasha abitegura gukora ibizamini, bagerageza kumenya intege za buri munyeshuri maze abo bigaragara ko bari hasi bakaba bakwitabwaho byihariye kuko muri kino kigo bamenyereye gutsinda 100%, ni muri urwo rwego bamwe mu bana byagaragaraga ko bari hasi abarimu barabiyegereje ku mikoranire myiza n’ababyeyi, kugeza ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rwiza ku buryo bizeye ko nabo bazatsinda nta kibazo.

Ku mibereho ya Mwalimu muri Alpha Community Academy Leonard aboneraho gushimira ubuyobozi bw’ikigo kuko bwababaye hafi mu gihe cya guma mu rugo , bakaba batarishwe n’inzara mugihe ku bindi bigo babaga bataka inzara, ashimira kandi kuba ikigo gikora ibishoboka byose kugirango mwarimu abashe kubona ibyo akenera byose kugirango akazi ke kagende neza. leonard kandi aboneraho gusaba ababyeyi gukomeza kubaba hafi kugirango bakomeze gufasha abana kwiga neza.

David Umwe mu banyeshuri biga   muri Alpha Community Academy mu mwaka wa Gatanu nawe aganira n’ikinyamakuru Igisabo yadutangarije ko anezezwa no kuba yiga muri kino kigo kuko ari ikigo cyiza kandi abarimu babo bagerageza kubitaho uko bashoboye,uyu mwana kandi waganiraga n’itangazamakuru mu cyongereza akaba yagaragaje ubushobozi bwa kino kigo mugutanga ireme ry’uburezi ryuzuye, dore ko uretse kuba avuga neza indimi z’amahanga bitamubuza no kuba azi ikinyarwanda neza.

Kuri David kandi ngo biteguye kuzatsinda neza n’ubwo Covid 19 yatumye basubira inyuma ariko ubu bakaba bari kwigana imbaraga kugirango bazasoze igihembwe bafite amanota meza. Uyu munyeshuri kandi aboneraho gusaba bagenzi be bageze mu mwaka wa gatandatu , gushyiramo imbaraga kugirango bazabashe kurangiza bafite amanota meza nkuko basanzwe batsinda.

Alpha Community Academy ni ikigo cy’amashuri gisanzwe kizwiho gutsindisha byo ku rwego wo hejuru , ababyeyi benshi bakaba bagikundira ko gitoza umwana umuco wa gikristu bigatuma umwana akurana ikinyabupfura. muri b ino bihe byo gusoza igihembwe tukaba dukomeza kubagezaho amakuru ajyanye nuko ibigo by’amashuri byitwaye mu gufasha abana gusubira ku kigero bari bariho, imbogamizi bahuye nazo ndetse n’ingamba bafite mu gukomeza gushyigikira ireme ry’uburezi .

Inkuru yatawe kandi itunganywa na:

N. Eric

N. Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *