Yitwa Bakunda Shyaka Williams, akaba yarashoye imbaragaze ze zose muguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi m’umurenge wa Gashora hafi y’ikiyaga cya Mirayi agamije ahanini gutanga urugero rwiza kubashaka kujya m’umwuga ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga bagacika guhingira kurya gusa.

Bwana Bakunda Shyaka William, aganira n’ikinyamakuru igisabo ku cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, yadutambagije imirima ye ihinzemo imbuto n’ibiribwa by’amoko bitandukanye ndetse n’ibiraro yororeramo amatungo, akaba yari aherekejwe n’abashyitsi benshi, bavuye mu mahanga ya kure bagenzwaga no gusura ibikorwa bye by’indashyikirwa amaze kugeraho.

Bwana Shyaka, kuko abaturage baho akorera ariryo zina bazi, avuga ko ibikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi, abikorera kuri hegitari 15, akaba amaze imyaka itanu atangiriye icyo gikorwa mu m’umurenge wa Gashora, aho yiyemeje guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, agamije ahanini no gutungwa nabwo, bitari bimwe bya cyera umuntu yahingira ga kurya gusa akazarinda asaza.
Agira ati “Ubu ni ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere nahisemo ngamije guhaza miliyoni 12 z’abantu batuye u Rwanda kandi ndashamya ko nzabigeraho kuko mfite abantu benshi banshyigikiye bifuza ko umuntu yahinga cyangwa akorora akaba yahinduka umukire akijijwe nabyo.”

Avuga ko hari benshi batangiye kuza kwifatanya nawe, nyuma yaho baboneye ko ari guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi atanga urugero rw’abifatanyije nawe, mugutubura ubworozi bw’inkoko mu gihe gito bakaba bafite izirenga ibihumbi icumi(10,000 Chickens) uretse izo nkoko akaba yoroye ingurube za kijyambere n’ihene byose by’ubwoko bwatoranyijwe binogeye ijisho.

Bwana Shyaka avuga ko bibabaje kubona u Rwanda rutaragera aho rwihaza ku mbuto, bikarusaba kuzitumiza hanze.
Avuga ko yiyemeje gutubura imbuto z’imyembe, amavoka, amaronji, urutoki n’ibindi nk,inyanya n’amashu byose mu buryo bwa kijyambere kugira ngo ibyo gushakira ibiribwa n’imbuto mu mahanga bizabe umugani mu bihe biri imbere cyane azaba afite umusaruro uhagije yaranabitoje abantu benshi mu gihugu hose.
Agira ati “ndahamya ko nidushyiramo imbaraga mu gihugu cyacu, tukitabira no guhinga kijyambere byanze bikunze ubuhinzi n’ubworozi dukora nitubigira ibyumwuga, tugafumbira ibihingwa byacu uko bikwiriye tubirinda indwara , ibyonnyi ari nako dukurikiza inama z’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu, nta kabuza igihugu cyacu kizatengamara, ibyo kujya guhahira hanze ibiribwa n’imbuto bizasigara ari umugani.”
Bwana Shyaka, avuga ko n’ubwo asanzwe afite akandi kazi kamwinjiriza i Kigali, ko mu myaka itanu amaze ashoye imari mu buhinzi n’ubworozi bye mu Bugesera byamwinjirije ifaranga ritubutse.

Avuga ko yishimira ko yatangiye ashyiramo amafaranga ye menshi, ariko ngo kino gihe ibikorwa birimo, nibyo byiyishyura mu kazi ka buri munsi kandi agasagura ayo akoresha indi mirimo itandukanye. Bityo agahamya ko mu minsi itaha bizarushaho kumugendekera neza nkuko yatangiye umushinga abyifuza.
Ubwo twamusuraga kandi twamusanganye abashyitsi benshi b’abanyamahanga bariba je gusura bikorwa bye.
Abuga ko ari abakiliya be, bo mu bikorwa bya Hotel asanzwe akorera i Kigali, bari bifuje kujya kuruhukira mu Busitani bw’umurima we, kuko bari barabibonye ku mafoto y’imbuga zitandukanye, bigatuma bagira amatsiko yo kwigirayo.
Avuga ko yabatembereje mu mirima ye baranyurwa, ndetse banamuha n’ibitekerezo by’uko azakomeza gukora kugirango birusheho kuba byiza.
Agira ati “aba ni abakiliya banjye muri Hoteli mfite mu mujyi wa Kigali. Bifuje kuza gusura ibikorwa byanjye bakaba bishimye, ku buryo bansabye kuhanoza neza bakajya baharukira kenshi. Kandi koko niyo gahunda mfite. Mu busitani bw’iyi mirima tugiye kuhubaka amazu yo kuruhukiramo, abantu nibadusura tubatekere ibiribwa byeze hano, bagere ku mazi bafate akayaga nibaruha, baruhukire hano barye ibyeze hano banazatahire igihe bashakiye.”
Avuga ko yifuza guhuza ubuhinzi n’ubworozi bye n’ubukerarugendo “Tourism”, kugirango ibikorwa bye bibe ishoramari rirerire, ku buryo bugaragara kandi ngo abantu benshi biteguye kubimushyigikiramo.

Bwana Shyaka, yishimira ko ibikorwa byose yakoze yabishoyemo amafaranga ye nta nguzanyo arinze gukenera, agahamya konta gihindutse ibihe bimukundiye, umushinga we uziyungura kandi akarushaho gutanga akazi ku bantu benshi.
Kubirebana no guteza imbere abaturage bo mu gace akoreramo ka Gashora, Shyaka avuga ko afite abakozi 60 bahoraho bashinzwe guhinga no gutunganya imirima, kandi ngo mugihe cy’ihinga n’isarura bashyiramo n’abandi benshi, bityo bakabasha kubona ibyo kurya no kwishyura ubwisungane mukwivuza mu buryo bworoshye.
Kubirebana n’ingorane ubuhinzi bwa kijyambere Shyaka yahuye nazo, avuga ko bagize igihombo gikabije ku gihingwa cy’imyembe, aho Toni 25 zose zapfuye kubera kubura imiti bitewe n’igihe cya Guma murugo yatewe na Covid 19, bityo ntabashe kugera mu Bugesera bikaba byaramuhombeje agera kuri 12,500,000 Frw kuko Toni imwe y’imyembe ari 500,000Frw.

Agira ati “nyumay,izo miliyoni zose mu myembe, twari dufite n’amahoteli twagemuriraga ibiribwa, imboga n’imbuto nabo ntibakoraga, tubura isoko tubigurisha ahandi kuri make. Twari twiteze na ya nama ya CHOGM ngo tuzabone isoko nabyo ntibyakunda. Muri make twarahombye, ariko ntitwacitse intege n’ubu turacyakomeza gukora ibyiza biri imbere.”
Asoza ikiganiro cye Bwana Shyaka, ashimira abantu bakomeje kumugira inama mu bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere yahisemo barimo Sina Gerard Nyirangarama wamusuye, akemera kuzajya azana abanyeshuli be kwigira kubikorwa bye by’indahyikirwa ari gukorera mu Bugesera.
Asaba Leta gukomeza gushishikariza urubyiruko gushora imbaraga zabo, mu buhinzi n’ubworozi bya kijyambere. Bakabigira umwuga, kuko ari akazi keza gatanga inyungu ariko kandi bigasaba kuba ukunda ubuhinzi cyangwa ubworozi ngo utabikunda warumbya rimwe ugacika intege ntukomeze.

Bakunda Shyaka Williams washyize imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bya Kijyambere mu Bugesera, ni umuhinzi ukiri muto mu myaka ye 36, asaba urubyiruko kuza kumufasha kugira ngo bazamure igihugu cy’u Rwanda bihaza kubiribwa by’imbuto, imboga n’ibikomoka ku matungo bitabaye ngombwa ko bitumizwa mu mahanga.
ANDI MAFOTO AGARAGAZA IBIKORWA BY’UBUHINZI N’UBWOROZI BYA Bakunda Shyaka Williams.

E.Niyonkuru











