Ibikomeje kwibazwa ku ngamba zifatwa zo kurwanya Covid19, bamwe bati Leta ireke abantu Bakore

admin
5 Min Read

Muri bino bihe abantu benshi bayobotse ikoranabuhanga ndetse bitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo kubavura irungu no kuganira bitabaye ngombwa ko abantu bahura,dore ko bishobora gutuma icyorezo cya covid19 gikwirakwira mu buryo bworoshye.

Ino nkuru yubakiye ku bitekerezo bimaze iminsi bicicikana ku binyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda ndetse n’ibitekerezo bitangwa n’abantu bagiye bahuriye muri Groupe za whatsapp nanjye hari iyo mbarizwamo, ndi bubasangize bimwe mu byibazwa ku cyorezo cya covid19 n’ingamba leta ifata zisa naho zatangiye kutishimirwa n’ubwo abanyarwanda bamaze kumenya ko icyorezo gihari kandi bagomba ku kirinda.

Ubuyobozi bunengwa gukora ubukangurambaga nabi,no gukoresha abatabikwiye mu bukangurambaga

Mu kiganiro cyatambutse kuri imwe muri channel ya youtube yemewe mu Rwanda,mu kiganiro gishyashya kibanda ku busesenguzi butandukanye,abatumirwa muri icyo kiganiro bagaragaje beruye ko Leta yakoze amakosa yo gukora ubukangurambaga bwo kwirinda covid19 mu buryo butaribwo,kuko yakoresheje inzira imwe rukumbi ndetse n’abantu batari inzobere ku byorezo.

Ibyo leta inengwa na bamwe cyane cyane abanyamakuru bigenga

Abatumirwa bahoraho muri icyo kiganiro ,Ubuyobozi bwanenzwe kuba bwarafashe ubukangurambaga hafi ya bwose bwo kurwanya covid 19, bugahabwa ikinyamakuru cya leta gusa,ibyo byatumye abaturage batinda kwemera ko ibivugwa bifite ishingiro 100% kuko itangazamakuru rya leta rirengera ubuyobozi kuruta gutangaza ibifasha abaturage kumenya ukuri gusesuye,leta yagombaga guha ubushobozi n’ububasha ibinyamakuru byose cyane cyane ibyigenga kuko nta watinya kuvuga ko byizerwa cyane kuruta ibya leta.

Irindi kosa ryatumye abaturage batinda guha agaciro icyorezo cya covid 19 ni ibisa no gukanga abaturage aho kubigisha bihamye,police yahawe umwanya munini mu gikorwa kiri tekinike kuruta ababyigiye babifitemo ubumenyi,kugeza aho bamwe isaha yo gutaha bayitirira umuvugizi wa polise y’u Rwanda,ibi bigaragaza kugira ubwoba bw’ubuyobozi aho guha agaciro icyorezo.

Irindi kosa,Abanyapolitike barigaragaje cyane muri kino cyorezo kurusha abatekinisiye basobanukiwe ibijyanye n’ibyorezo,ibi byatumye bamwe mu baturage babifata nka propaganda aho kubifata nk’ikibazo gihangayikishije isi n’u Rwanda by’umwihariko,icyagombaga gukorwa ni uguha umwanya abaganga,abarimu,inzobere mu buvuzi,abafasha myumvire nk’abajyanama b’ubuzima,abakirutse icyorezo,abarwayi n’abandi bagakora ubukangurambaga mu baturage kuruta kwirirwa kuri Television na Radiyo by’igihugu.

Ingamba zifatirwa mu nama y’abaminisitiri nazo zanenzwe kuba zihutiraho nubwo abanyarwanda bazubaha.

Imyanzuro ifatirwa mu nama y’abaminisitiri iterana buri nyuma y’ibyumweru bibiri nayo yanenzwe kudaha umwanya abaturage ngo bitegure ingamba shya,kuko byagaragaye ko ihombya abatari bacye ndetse hari n’abatangarije itangazamakuru ko hari n’uwapfushije umuvandimwe kuko yabuze uko amugeraho ku gihe.

Abandi ku mbuga nkoranyambaga aho basa n’ababa basa n’abavugira mu mpungenge z’abatakwishimira ibitekerezo byabo bagira bati’’twumvise ko iyo ubwandu bwiyongereye igihugu gihabwa amafranga,ino ndorerwamo leta ikwiye guhindura inzira z’ubukangurambaga bugaharirwa abo abaturage bashobora kwizera kuruta aba nyapolitike.

Hashize iminsi hafashwe ibindi byemezo birimo no kuguma mu karere,ariko kuva icyo cyemezo cyafatwa hari abibaza icyo byakemuye kuko abandura bakomeje kwiyongera,nta bipimo byisumbuyeho byafashwe,nta rukingo rwatanzwe,ingendo zarakomeje mu turere n’umujyi wa Kigali,aha abagerageza kureba kure nti batinya kuvuga ko ino ngamba nta musaruro namba yatanze uretse gukenesha abaturage no gutera igihombo abacuruzi.

aha niho abaganirira mu mbuga nkoranya mbaga bahera basaba leta ko yareka abantu bagakora ahubwo hagakomeza gukazwa ingamba,no kubahiriza uburyo bwo kwirinda,ubirenzeho agahanwa by’intangarugero ariko yabanje kwigishwa.

Nubwo kugaragaza ukuri bibangamira abanyapolitike,ariko abadufatira ibyemezo bakwiye kureba n’ibitekerezo byabo bayobora dore ko harimo n’abajijutse bihagije,abenshi bahitamo kuvugira mu matamatama ariko nabyo si ubutore nkuko twatojwe,amashira kinyoma agaragarira mu kuri.reka mbasangize bimwe mu biganiro bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga na groupe za whatsapp maze namwe mwirebere.

Abanyarwanda dukwiye gukomeza kubahiroiza ingamba zo guhangana na covid 19 twubahiriza amabwiriza yose duhabwa na minisiteri y’ubuzi,ariko na none abanyarwanda bahanze amaso ibyemezo bizafatwa mu nama y’ubutaha dore ko bamaze kumenyera ko biza ari urucantege,hari nabibaza uburyo abana b’incuke bazubahiriza ingamba mu gihe basanzwe bibagirwa no gutahana ibyo bajyanye,gusa ibi biradusaba kubitegurira umwanya uhagije.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *