Umuhanzi ukiri muto uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya KKG akomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ubuhanga agaragaza mu muziki we,uyu muhanzi kandi akaba akunzwe na benshi kubera imyitwarire ye ndetse n’inama nziza akunda kugira bagenzi be.
KKG yatangiye umuziki kuva cyera ubwo yarari mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare,aho wasangaga ategura ibitaramo bitandukanye byo gushimisha abanyeshuri bo mu kigo yigagamo ndetse hari n’igihe yatumirwaga mu bindi bitaramo byaberaga mu karere ka nyagatare.
Kuri ubu uno muhanzi usigaye wibera mu mujyi wa Kigali ubu yamaze kwihebera umuziki yakunze kuva cyera nubwo awufatanya n’indi mirimo ye bwite, KKG Aganira n’itangazamakuru yagize ati’’narimaze igihe ntasohora ikigoma kubera indi mirimo mfite,ariko nafashaga bagenzi banjye uko nshoboye,ariko namwe murabizi umuziki ni ubuzima nta wawukoze wawureka,miyo mpamvu ubu niyemeje kujya nkora uko nshoboye kose umuziki nawo nkawugenera umwanya.
KKG azwiho gukora indirimbo zifite ubutumwa bufatika,aha twavuga nk’indirimbo yakoze yitwa Muri Beza. Iyi ndirimbo itaka ubwiza bw’abanyarwanda ariko ikabakangurira ko ubwo bwiza bagomba ku bwitwararika birinda ibishuko,muri ino ndirimbo kandi anenga ababyeyi bakigisha abana babo ingengabitekerezo ya jenoside,aho agaragaza ko urubyiruko arizo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza. Mu ndirimbo muri beza kandi agaruka ku burenganzira bw’umwana asaba ko umwana akwiye kwitabwaho kandi akajyanwa ku ishuri nk’imwe mu nzira yamufasha kuzigirira akamaro akakagirira n’igihugu muri rusange.
REBA INDIRIMBO MURI BEZA UNYUZE HANO
KKG kandi afite indirimbo nziza ihimbaza imana yitwa Ituze,muri iyo ndirimbo agira ati’’hari igihe nzamanuka ahantu mu kibaya,ningerayo maze nzicara ndebe hirya ndebe hino,ndebe imbere ndebe inyuma,nzaba mfite ituze ridasanzwe,ninsangayo uturabo twiza,ninsangayo n’uduti twiza,ninsangayo n’utunyoni twiza,ninsangayo n’amazu meza nzapfukama maze nsenge imana nti mana urakomeye wowe waremye bino biremwa ukwiriye icyubahiro.ino ndirimbo nayo ikaba ikomeza imitima ya benshi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO IHIMBAZA IMANA Y’UMUHANZI KKG
KKG kandi afatanyije na RAY G bakoranye indirimbo yitwa Mwana Nkunda ikaba ari indirimbo nayo ikoranye ubuhanga dore ko yumvikanamo amajwi meza ndetse n’injyana iryoheye amatwi.Kugeza ubu uyu muhanzi afasha abandi bahazi iyo bamwiyambaje,KKG Aboneraho gusaba bagenzibe kwirinda ibiyobyabwenge kuko byica ahazaza h’umuhanzi.
UMVA UBURYOHE BW’INDIRIMBO MWANA NKUNDA YA KKG FT RAY G
Ushobora kwiyumvira indirimbo zose za KKG unyuze kuri youtube channel ye yitwa KKG RWANDA ugakora subscribe,ugakora share ukajya ubona byinshi KKG azajya abagezaho. Biragaragara ko abafite ishingano zo kuzamura impano no kuzishyigikira KKG ari impano itakwirengagiza,uyu muhanzi kandi aboneraho gusaba Itangazamakuru ko ryakomeza kubashyigikira kugirango ubutumwa buri mu ndirimbo akora bubashe kugera kure hashobo.Uyu muhanzi umaze gukora video 2 ku giti cye,ubu akaba ari gutunganya video ya gatatu y’indirimbo GARUKA ikaba izabageraho mu minsi ya vuba.
isuku igira isoko kandi ibijya gushya birashyuha,reka uyu muhanzi agire indirimbo nziza kuko akorana n’abatunganya umuziki(producers) b’abahanga nka Holybeat wo muri the Mane ndetse na First Boy
Inkuru y’Igisabo.rw
Contact: 0782511443