Abayobozi b’uturere bakoranye neza n’itangazamakuru bigatuma ibikorwa byo mu turere bahagarariye bigera kuri benshi

admin
10 Min Read

Tumaze igihe kinini twitegereza uburyo abayobozi b’uturere dutandukanye hano mu Rwanda bakorana n’itangazamakuru mu rwego rwo kugaragaza ibyo bakorera abaturage ndetse no kumenyekanisha gahunda ziri mu Turere bayobora maze tubategurira abayobozi 10 b’uturere bagerageje gukorana n’itangazamakuru neza.

Bamwe mu bayobozi b’uturere bagiye banengwa gukorana nabi n’itangazamakuru,harimo gusuzugura umunyamakuru ubasabye amakuru,kwanga kwakira abanyamakuru mu turere bayobora,ndetse no kwica nkana uburenganzira bwo gutanga amakuru bitwaza ko ntacyo umunyamakuru yabatwara,ni muri urwo rwego ikinyamakuru igisabo twakoze ubugenzuzi n’ubusesenguzi maze tubona ko hari abayobozi b’uturere bamaze ku menya akamaro k’itangazamakuru maze bagerageza no gukorana naryo nk’ijwi rigera kure,rikumvwa na benshi kandi rikagirirwa ikizere na rubanda.

Uru rutonde twarukoze tudahereye kuwa mbere,kandi ntibivuze ko n’abandi bakoze nabi ahubwo aba ni bamwe mu bagerageje guha agaciro itangazamakuru mu buryo bugaragarira buri wese ,gutanga amakuru igihe cyose ayasabwe,ndetse no kwiyambaza itangazamakuru kugirango ibikorwa by’Akarere bigere ku baturage binyuze mu itangazamakuru, uru rutonde kandi rushingiye ku buryo Akarere kagiye gahindura imyitwarire ku gukorana n’itangazamakuru,ntabwo ruhuye cyane n’imihigo ariko hari aho usanga Akarere kitwaye neza mu mihigo y’uyu mwaka bifitanye isano no gukorana neza n’itangazamakuru.

Dore abayobozi bagaragaje ubudasa bwo gukorana neza n’itangazamakuru ku bucukumbuzi bwa igisabo.rw/

Mutabazi Richard: uyu ni umuyobozi w’Akarere ka Bugesera,akaba yarazanye impinduka zidasanzwe nk’umuyobozi,aho yagaragaje gukorana n’itangazamakuru mu buryo bugaragarira buri wese,uretse kuba ari umuyobozi ukiri muto ugereranyije n’abandi,ikindi kuba akunda siporo ni bimwe mu bimufasha ku tikomeza cyangwa ngo agire uwo asuzugura,yagerageje gutanga amakuru igihe cyose ayasabwe ndetse niyo yabaga ahugiye mu bindi iyo yahugukaga yibukaga guhamagara uwamuhamagaye cyane cyane iyo wamubwiraga ko uri umunyamakuru,ibi rero bikaba bimushyira kuri runo rutonde rw’abayobozi b’uturere bakoranye neza n’itangazamakuru.

Mushabe David Claudian: uyu ni umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,uyu muyobozi ashimwa n’ibitangazamakuru bitandukanye kubera uruhare yagaragaje mu mpinduka zo gukorana neza n’itangazamakuru,uyu muyobozi kandi yagiye ahwitura abo bakorana, n’izindi nzego abibutsa ko gutanga amakuru ari inyungu z’Akarere kugirango ibyo bakora bimenyekane kandi n’abaturage bamenye gahunda z’Akarere,uyu musanzu yatanze ndetse harimo no gutanga amakuru igihe cyose abisabwe akabikorana kubaha kandi ari umuyobozi nibyo twashingiyeho tumushyira kuri runo rutonde rw’abayobozi b’uturere bakoranye neza n’itangazamakuru muri uno mwaka wa 2020

Sebutege Ange: uyu ni umuyobozi w’akarere ka Huye,Uyu muyobozi wazanye impinduka ku mitunganyirizwe y’Akarere ka Huye no guteza imbere siporo cyane cyane guha icyerekezo ikipe ya Mukura VS nawe ni umwe mu bayobozi b’uturere batajya basuzugura itangazamakuru,ibikorwa byose by’akarere byagiye bimenyekana binyuze mu itangazamakuru, by’akarusho uyu muyobozi yashoboraga kwihamagarira umunyamakuru akamuha amakuru atiriwe ayamubaza,ibi kandi akabikorana ubunyamwuga bwo kubaha itangazamakuru,ibi tukaba twarabishingiyeho tumushyira kuri runo rutonde rw’abayobozi b’uturere bakoranye neza n’itangazamakuru muri uno mwaka wa 2020.

Habitegeko Francois: uyu ni umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru,aka niko karere kahize utundi mu mihigo y’umwaka wa 2020,ibijya gushya birashyuha,uyu muyobozi uzi gusobanura neza ibikorwa by’akarere ayobora kandi akabitangariza itangazamakuru,ashimwa n’abanyamakuru batari bacye kubera umurava n’ubushishozi agira mu gutanga amakuru kandi akabikorana ikinyabupfura utapfa kubonana umuyobozi uwariwe wese,uretse kuba yaragaragaye mu bikorwa bitandukanye n’abanyamakuru,kimwe na bagenzi be bari muri runo rutonde nawe ntajya ahuga mugutanga amakuru nubwo byaba birimo amabanga yihariye agerageza kugusobanurira gihanga kandi ukanyurwa,ibi kimwe n’ibindi bigwi tutarondora nibyo bimushyira kuri runo rutonde rw’abakoranye neza n’itangazamakuru muri uno mwaka wa 2020.

Mbonyumuvunyi Radjab: uyu ni umuyobozi w’akarere ka Rwamagana,Akarere kigaragaje mu kwesa imihigo ya 2020,uyu mugabo utajya ugira gufifika,ibikorwa byose by’Akarere abishyira ku mugaragaro yifashishije itangazamakuru,ikindi azwiho ni ugukorera mu mucyo ari nabyo bituma aha agaciro itangazamakuru,uretse gutanga amakuru ku gihe ubu uyu muyobozi yamaze gutoza abayobozi b’imirenge kujya bagaragaza ibikorwa byabo kandi bagaha agaciro itangazamakuru igihe rikeneye amakuru ajyanye n’imirenge bayobora.ibi rero bikaba ari isura nziza uyu muyobozi akomeje gusiga Akarere ka Rwamagana,akaba ari nabyo twagendeye ho tumushyira kuri runo rutonde rw’abayobozi b’uturere bazi gukorana neza n’itangazamakuru muri ino mwaka wa 2020.

Rutaburingoga Jerome: umuyobozi w’Akarere ka Gisagara usanzwe uzwi mu gukunda imikino cyane cyane umukino w’intoki wa volleyball dore ko kano Karere gafite ikipe y’ubukombe muri uno mukino izwi nka Gisagara VC nawe ni umwe mu bayobozi b’uturere baha agaciro itangazamakuru igihe cyose hari amakuru akenewe ajyanye n’Akarere,Jerome kandi azwiho kwicisha bugufi no kugira ubushishozi mu myanzuro afata cyangwa igihe cyose ari kuganiriza itangazamakuru,uyu muyobozi ukunda kuganira afite ibanga rikomeye ryo gusobanura ku buryo amakuru atanze anyura uyahawe,uretse gutangira amakuru ku gihe nawe ashimirwa ko atameze nk’abayobozi bahora bavuga ko bari mu nama rimwe na rimwe banabeshya,kuri Jerome ibyo ntibipfa ku mubaho kuko niyo byabaye azirikana ko hari uwamukeneye maze nyuma akamuhamagara kandi akamuha amakuru yifuza,ibi rero nibyo byatumye nawe agaragara kuri runo rutonde rw’abayobozi b’uturere bazi gukorana neza n’itangazamakuru muri uno mwaka wa 2020.

Ntazinda Erasme: uyu ni umuyobozi w’akarere ka Nyanza,n’ubwo mu kwesa imihigo atabaye uwa mbere ariko yaje mu myanya myiza,gusa kubijyanye no gukorana n’itangazamakuru nawe ni bandebereho,uretse kuba yitaba terefoni igihe cyose,n’amakuru umunyamakuru yabaga akeneye yayatangaga atigononwa cyangwa ngo sindi kuboneka,oya umuco mubi wa bamwe mu bayobozi wo kudatanga amakuru uyu muyobozi wa Nyanza ntumurangwaho,ibi bikaba byatumye ubusesenguzi bwa igisabo.rw/ bumushyira ku rutonde rw’abayobozi b’uturere bagerageje gukorana neza n’itangazamakuru muri uno mwaka wa 2020.

Habyarimana Gilbert: uyu ni umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,uyu mugabo uzwiho gukoresha ukuri gusesuye nawe ni umwe mu bayobozi batajya bagora abanyamakuru igihe hari amakuru akenewe ku Karere abereye umuyobozi,uyu mugabo usobanukiwe neza akamaro k’itangazamakuru ajya anaryihamagarira kugirango abatangarize ibikorwa bitandukanye by’akarere,uyu ni umuco mwiza abandi bakwiye kumwigiraho,ibi bikaba twarasanze nawe uru rutonde ataruburamo

Nambajimana Aphrodise: uyu ni umyobozi w’Akarere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba,Akarere kamwe mu twitwara neza mu mihigo y’uturere,isuku igira isoko uku kwitwara neza uwavuga ko n’itangazamakuru ribifitemo uruhare ntiyaba yibeshye,ariko by’akarusho bwana  Aphrodise azwiho gutangariza abanyamakuru ibikorwa byose akarere kaba gateganya ndetse nibyo kagezeho,abaturage ba kano Karere bazwiho kwisanzurana n’abanyamakuru iyo bagize amahirwe yo kubonana nabo,muri kano karere nta muturage urabangamirwa n’ubuyobozi kubera ko yatanze amakuru ,mu gihe tujya tubyumva ahandi,ubu budasa bw’uyu muyobozi butuma agaragara nk’umwe mubakoranye neza n’itangazamakuru muri uno mwaka wa 2020.

Tuyizere Thaddee: uyu ni umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi,ariko gukora neza ntibisaba kumara igihe kinini ku buyobozi,uyu muyobozi igihe gito amaze kuri uyu mwanya uretse ko yari asanzwe ari umuyobozi wungirije mbere yo kugirirwa iki kizere, yagaragaje kudasitasita mu mitangire y’amakuru n’ubwo yari mushyashya,Kamonyi ntiyigeze igira icyuho cyo gutangaza amakuru yose yo mu Karere n’ubwo umuyobozi wari usanzwe yari yazamuwe mu ntera yagizwe umuyobozi w’intara y’amagepfo,bwana Thaddee yageragezaga gusobanurira abanyamakuru buri kibazo cyose yabazwaga kandi bakagenda banyuzwe,uku kwisanzura no kubaha itangazamakuru kandi akariha umwanya byatumye nawe aza kuri runo rutonde rwa bamwe mu bayobozi b’uturere bagaragaje gukorana neza n’itangazamakuru.

Birashoboka ko uru rutonde twasesenguyo ubona hari umuyobozi uburamo kandi umuziho gukorana neza n’itangazamakuru no gutanga serivise nziza,watwandikira ku bugororangingo n’ubwunganizi,twakira ibitekerezo by’abasomyi bacu.

Twandikire kuri email: ndayisabaeric501@gmail.com

Whatsapp+call : 0782511443

Twitter : NDAYERICUS

ubusesenguzi nkubu kandi turakomeza kubusesengura no ku zindi nzego twagiye duhura nazo mu kazi kacu k’itangazamakuru.ntimucikwe

Inkuru ya NDAYISABA Eric

pictures source: districts web

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *