Tugire imyitwarire myiza muri ino minsi mikuru,ubutumwa bw’Uruganda Umviriza ltd

admin
1 Min Read

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana abakiriya babo ndetse n’abanyarwanda muri rusange,uruganda Umviriza ltd rutunganya inzoga zikomoka ku bitoki by’iwacu i Rwanda ruboneyeho gusaba abakiriya barwo gukomeza kuryoherwa n’ibinyobwa rubatunganyiriza ariko bakarushaho kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya covid 19,ubuyobozi bw’uru ruganda rurasaba abakiriya babo kujya bafata ibinyobwa igihe bari gufata amafunguro ndetse ukunda agasembuye kengwa n’uru ruganda agashaka uko yakajyana mu Rugo hubahirizwa amabwiriza yose yo guhangana n’icyorezo.uru ruganda rusanzwe rutunganya inzoga yitwa Agaciro niyitwa Urukerereza. zikaba ari inzoga zikundwa na benshi kubera uburyohe bwazo no kuba zujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda Umviriza LTD Rwenga inzoga y’umwimerere w’iwacu rukorera mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Karenge bifurije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Madamu,abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu ,abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,Ubuyobozi bw’Intara y’iburasirazuba,abayobozi b’Akarere ka Rwamagana,abakozi b’umurenge wa Karenge,abikorera n’abanyenganda,abakiriya b’uruganda n’abanyarwanda bose muri Rusange Noheri Nziza n’Umwaka mushya Muhire wa 2021.

Twirindwe tunakumire Covid 19

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact : ndayisabaeric501@gmail.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *